Digiqole ad

Gicumbi: Mu mwaka 1 abakobwa 55 batwaye inda z’indaro

Ni imibare ifite icyo ivuze ku buzima bw’ejo hazaza bw’aba bana b’abakobwa ndetse n’abo babyaye. Mu kagari ka Kibumba Umurenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi abana b’abakobwa bagera kuri 55 ubu barashakisha ubuzima nyuma yo gucikiriza amashuri kubera kubyara batabiteganyije. Bavuga ko babitewe n’irari.

Bamwe mu babyaye bagacikiriza amashuri baramagana ko hari undi byabaho
Bamwe mu babyaye bagacikiriza amashuri baramagana ko hari undi byabaho

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 mu murenge wa Rutare ahavugwa abakobwa benshi batwara inda z’indaro mu karere nyuma y’Umurenge wa Byumba, hari habereye igikorwa cyo guhugura bamwe muri aba babyeyi bakiri bato batewe inda batabiteganyije.

Aba bakobwa benshi bigaga mu mashuri yisumbuye ubu bakaba batakiga, bagiye bagaragaza ingaruka zikomeye bahuye nazo nyuma yo guterwa inda batateganyije.

Bavuze ko batewe inda kubera irari ry’ibintu bakenera ntibabihabwe n’ababyeyi babo bakabishukishwa n’abasore. Abasore b’abamotari, abacukura zahabu mu murenge wa Rutare nibo cyane cyane aba bakobwa babyaye batunze urutoki ko bashuka abana b’abakobwa b’abanyeshuri bakabashora mu busambanyi.

Annonciata Mukandayisenga yabyaye afite imyaka 20 yiga mu mashuri yisumbuye ikiciro rusange. Ati “Nyuma yo kubyara ,ababyeyi  banjye baranyirukanye ngo umwana w’ikinyendaro atera umwaku, nabayeho nabi cyane mu buryo bukomeye.”

Mukandayisenga ashimira cyane umujyanama w’ubuzima mu kagari k’iwabo wafashije ababyeyi be kumva ingorane afite nyuma akagaruka bakamwakira.

Mu murenge wa Rutare, aba bakobwa babarirwa mu magana batewe inda bagacikiriza amashuri bakiri ababyiruka, bashyizwe mu mashyirahamwe kubera uburyo ari benshi, ubu bigishwa  kudoda, kuboha n’ubundi bukorikori kugira ngo bazabashe kwibeshaho.

Jean Marie Gahano, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rutare asaba ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo no kumenya ubuzima bwabo bw’imyororokere bakanabubaganirizaho babarinda ibishuko.

Asaba abana b’abakobwa kwiga no kunyurwa n’ibyo bagenerwa n’ababyeyi babo bakareka kurarikira ibyo bataragirira ubushobozi bwo kwigezaho cyangwa kubihabwa n’ababyeyi babo.

Mu mashyirahamwe aba barimo kuri uyu wa kane basuwe n’umuryango wa World Vision ubafasha mu kwiteza imbere ubazanira inkunga y’ihene 78 amasuka 57 n’ibikoresho bitandukanye by’isuku.

Jean Bonheur Munyandamutsa uhagarariye World Vision mu Ntara y’Amajyaruguru atunga agatoki ababyeyi ko aribo kenshi babigiramo uruhare kuko avuga ko nta mwana unanirana iyo yitaweho agakurikiranwa.

Ikibazo cy’inda z’indaro mu bana b’abakobwa ntabwo cyugarije Rutare gusa kuko kivugwa n’ahandi hatandukanye mu Rwanda, haba mu bana bo miryango ikize no mu ikennye. Imibereho y’iki gihe yuzuye ibirangaza abana bibereka ubusambanyi, ibishuko ku bana bo mu miryango ikennye ndetse no guhuga kw’ababyeyi ntibite ku kuganiriza abana babo ku myororokere ni bimwe mu bituma ubusambanyi bukurikirwa n’inda zitateganyijwe byiyongera mu rubyiruko.

Impamvu ababyeyi batanga bivanaho inshingano bakavuga ko ari ‘abana b’ubu’.

Evence Ngirabatware
UM– USEK.RW/Gicumbi

4 Comments

  • Erega biriya bintu biraryoha, buriya baba bumva bamerewe nabi umushy****** wabishe, gutwara inda niba umuntu yabyita ingaruka cyangwa ibihembo byabyo.

  • Ariko se kuki murenganya ababyeyi? Ubwo se abakobwa b’ubu ko basigaye ari amaseke bakaba basigaye babika kandi muzi ko nta nkokokazi ibika isake ihari muragira ngo tugire dute? Reka reka ntimukarenganye ababyeyi ntako baba batagize ahubwo abakobwa b’ubu bakunda imboro cyane.

  • Bakobwa bagenzi banjye nimureke twibuke ko imibiri yacu ari ingoro yumwuka wera kandi ibyo tuyikoresha bi matteringa ku Mana.ibyo nitubishyira mu mitwe bizagabanya kwiyandarika.Namwe mwabyaye kandi Imana iracyabakunda ka.mbere gusa mufate ingamba zo kutazabyongera.
    Sincerely,umukobwa mugenzi wanyu w’imyaka 24 wisugi

  • Tuge twiyubaka twirinde ibyatugusha mucyaha.

Comments are closed.

en_USEnglish