Gicumbi: ikiganiro gikomeye hagati y’Umucamanza n’abanyeshuri kuri RUSWA
Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2014 mu kiganiro hagati y’abanyeshuri n’umucamanza Dusabe Jeanne wabasobanuriraga uko ruswa imunga igihugu ndetse no gushaka umuti wo kuyirwanya gusa abanyeshuri bamwe bagaragaje kutumvikana n’uyu mucamanza kuri bimwe mubyo yabasobanuriraga.
Iki kiganiro cyabaga muri gahunda y’icyumweru cyahariwe gukumira no kurwanya ruswa , uyu mucamanza wari uhagarariye urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gicumbi yari yasuye abiga mu ishuri rya kaminuza ya IPB ngo baganire kuri ruswa no kuyirwanya.
Nyuma yuko umucamanza Dusabe Jeanne abasobanuriye ububi bwo gutanga ruswa no kuyakira,uburyo ruswa yitwa amazina atandukanye mu rwego rwo kuyihishira, yabwiye aba bana ngo bazavamo abayobozi b’ejo ko kwakira no gutanga ruswa bitemewe kuko imunga ubukungu bw’igihugu.
Abanyeshuri bahawe umwanya bagaragaje impungenge zabo ku icika rya ruswa mu gihe ngo ivugwa mu butabera kandi abacamanza aribo ba mbere bakwiye kuyirwanya.
Abanyeshuri bo muri iri shuri bahaye ihurizo uyu mucamanza wabaganirizaga bamubwira ko “niba abacamanza (ngo nubwo bataba bose) bafata ruswa akaba ari nabo baburanisha imanza zayo izacika gute?”
Aba banyeshuri abenshi bagendaga babaza uyu mucamanza uko ruswa izacika niba mu rwego rwo gukiranura amatati hagati y’abantu urwo rwego narwo ruvugwamo ruswa.
Umwe mu babajije ati “ Niba udukangurira gutunga agatoki abayobozi basaba ruswa cyangwa abayitanga, tukaba twumva ko no mu butabera bakira ruswa, ahubwo ntabwo uwo wareze azayitanga akakurega ukisanga muri gereza?”
Muri iki kiganiro kandi abanyeshuri bavugaga ko ruswa ku bwabo babona iri mu nzego zo hejuru kurusha uko iri mu nzego zo hasi.
Uyu mucamanza Dusabe Jeanne amaze kumva ibibazo by’abanyeshuri yabasobanuriye ko kuba ruswa iriho bitavuze ko iri mu bantu bose bakora mu nzego runaka.
Yabwiye aba banyeshuri ko Leta yahagurukiye kurwanya ruswa ariyo mpamvu baba baje kubabwira ibibi byayo ngo nabo nibaramuka babaye abacamanza cyangwa abayobozi runaka bazayirinde.
Abayobozi, abacamanza n’izindi nzego zose yabwiye aba banyeshuri ko zikorwamo n’abantu, kandi mu bantu buri gihe hakaba habamo abantu babi bakora amakosa anakomeye nko kwakira ruswa. Ibi ariko akaba aribyo Leta ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi bahagurukiye, kurwanya aba bantu baka bakanakira ruswa ariko hakanabaho ibikorwa byo kubwira abakiri bato ububi bwayo.
Umubyeyi Mediatrice uhagarariye abanyeshuri bagenzi be mu ishuri rya IPB Byumba yabwiye bagenzi be ko nta munyarwanda ufite indangagaciro z’ubunyarwanda ukwiye gutanga serivisi ari uko ahawe ruswa cyangwa ngo ayitange agura serivisi.
Nyuma y’iki kiganiro uyu mucamanza yatangaje ko yishimiye cyane ikiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri IPB Byumba kuko yababonyemo umwuka wo kwanga ruswa no kwanga abayaka n’abayitanga.
Yavuze ko Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwabashyiriyeho isomero ryagutse ryabafasha kubahugura mu kumenya uko bakumira ruswa ndetse n’amategeko abarengera mu kudatanga ruswa cyane ko ngo bamwe banayitanga ku bintu byabagenewe ku buntu.
Umurongo wo guhamagaraho ku buntu mu gihe hari aho bakwatse ruswa cyangwa hari ushatse kuyiguha ni 3670, kandi ngo nta muntu ukurikirana utanze ayo makuru kuri ruswa
Evence Ngiranatware
ububiko.umusekehost.com/Gicumbi
0 Comment
inyagwa ya ruswa nukuyi rwanya twivuye inyuma kuko iza mu ishusho nyinshi cyaaaane nuko dukunze kwibanda kuyifatika nukuva iyizamo ibintu ariko mubyukuri ruswa igira amasura menshi cyaaaaaane, gusa dukomeze gufatanya kugirango turebe ko nibura twabasha kumenya inzira zose ubundi no kuzirwanya bikatworohera ,kubasha kumva ikibazo ni kimwe cyakabiri kigisubizo
kuganira ni byiza kandi ntekereza ko bose bashakaga uburyo bashakira umuti ikibazo cya Ruswa
Comments are closed.