Rulindo: i Tumba bibutse abazize Jenoside
Mu mugoroba wa tariki 11 Mata, abanyeshuri, abaturage, abayobozi b’ishuri rya Tumba College of Technology ndetse n’abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Rulindo bahuriye kuri kiriya kigo giherereye mu karere ka Rulindo bafata umwanya wo kwibuka no kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango waranzwe n’urugendo rwo Kwibuka, ubutumwa butandukanye bwatanzwe mu mivugo, indirimbo n’amagambo yafashwe n’abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye, aho bwagarukaga cyane ku gushimira ingabo zahoze ari APR zahagaritse Jenoside, ndetse bugaruka no ku gutanga ikizere cy’ejo hazaza ku Rwanda ubu rukataje mu kwiyubaka nyuma y’ariya mateka mabi.
Nsanzabaganwa Felix umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza bacitse ku icumu rya Jenoside (ARG) mu Ishuri rya Tumba College of Technology, yavuze ko ikizere cyo kwiyubaka ku banyeshuri bacitse ku icumu gihari, kandi ngo bashimira uruhare Leta y’Ubumwe yagize mu kubasubiza icyizere cyo kubaho.
Ati”Kwibuka twiyubaka ni ukwiyubakamo ikizere cy’ejo hazaza. Aho twavuye niho habi,aho tujya ni heza.”
Ruzindana Methode Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije wa ARG ku rwego rw’Igihugu wari watumiwe muri uyu muhango, yavuze ko nyuma ya Jenoside urubyiruko rwarokotse rwahuye n’ibibazo byinshi, ariko rugahagarara rugahangana nabyo, ubu benshi bakaba bari kubisohokamo neza bemye.
Ati “Mu bibazo twari dufite harimo kuba twari tugifite abacu bakiri ku misozi twagombaga gushyingura, abenshi muri twe bari basigaye ari impfubyi, ibibazo by’ihungabana bikomeye, ikizere cy’ubuzima ari ntacyo, ariko kuri uyu munsi tugeze ku nshuro ya 20 twibuka abacu bishwe nabi, turishimira aho tugeze, turishimira intabwe nziza tumaze kugeraho.”
Bosenibamwe Aimé Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko abateguye Jenoside bari bagamije kurimbura imbaga y’Abatutsi, n’abatishwe bakicwa n’agahinda, bakicwa n’umubabaro udashira.
Yagize ati”Urubyiruko rwacitse ku icumu ndarusaba kutiheba, ibibazo bafite bakabishakamo ibusubizo. Ndashimira cyane urubyiruko rwacitse ku icumu kuko bakomeje kugira ubutwari, kandi ndabasaba kurushaho kwiga neza bagatsinda bagaharanira kumenya ubwenge no kuzaba ingirakamaro ku Rwanda rw’ejo hazaza.”
Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi wa Tumba College of Technologie, yavuze ko ashimira uruhare n’ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda zagize mu kurokora Abatutsi bicwaga.
Yagize ati” twibuka kugira ngo duhe icyubahiro inzirakarengane, tunafata mu mugongo abacitse ku icumu, iyo twibuka tuboneraho n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukareba aho twavuye n’aho tugeze. Abana bacitse ku icumu ndabasaba kugira ishyaka n’ubutwari byo kuba abagabo.”
[capti