Gicumbi FC yesuye Mukura, nanone amarozi ateza rwaserera
Umukino w’umunsi wa 12 wa Azam Rwanda Premier Ligue wabaye kuri iki cyumweru hagati ya Gicumbi FC yari yakiriye Mukura VS warangiye Gicumbi itsinze kimwe ku busa, umukino waranzwe n’ishyaka cyane ariko n’amakimbirane yavuye ku gitambaro cyari inyuma y’izamu. Bamwe bakemeza ko cyari kijyanye n’amarozi.
Bibaye inshuro ya kane yikurikiranya aho Mukura yakiniye haba rwaserera ishingiye ku myemerere y’amarozi iba kuri bamwe mu bakinnyi n’abatoza b’umupira w’amaguru.
Igice cya mbere nta gitego cyabonetsemo nubwo amakipe yombi yari yakoresheje imbaraga nyinshi ngo atsinde.
Ku munota wa 37 w’igice cya kabiri umusore witwa Patrick Ntijyinama yarekuye urutambi rw’ishoti umuzamu wa Mukura ntiyabasha kuwufata kiba kiranyoye.
Uyu mukino ariko wigeze guhagararaho iminota micye mu gice cya kabiri mu gihe umuzamu wa Mukura yari abuze igitambaro cye cyo kwihanagura (essui-main) cyari kiri inyuma y’izamu. Iki gitambaro hari uwakivanyeho ngo akeka ko kirimo amarozi.
Byateje rwaserera umusifuzi yongera gutangiza umukino ari uko iki gitambaro kigaruwe.
Hari abafana bavugaga ko iki gitambaro ngo kirimo umuti ariyo mpamvu Gicumbi FC yahushaga ibitego byinshi, ndetse bariyamirira cyane ubwo igitego cyari kimaze kujyamo bavuga ngo igitambaro bakinyeganyeje (bakijyanye barakigarura) umuti barawica.
Gicumbi FC ntiyaherukaga gukinira imbere y’abafanabayo kuko ikibuga cyayo cyari cyabanje no kwangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko ari kibi.
Uyu niwo mukino wa mbere muri iyi shampionat y’uyu mwaka bakiniye imbere y’abafana babo nabo bari baje ari benshi cyane kuko kwinjira byari ubuntu, n’umuyobozi w’Akarere Juvenal Mudaheranwa akaba atatanzwe.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi