Digiqole ad

Gicumbi: Ari mu maboko ya Police akekwaho kwica umugore we

Mudakemwa Pascal, w’imyaka 45 ari mu maboko ya Police akekwaho kwica umugore we wari ufite imyaka 35 bari bamaze kubyarana abana batanu, amukubise umwase mu mutwe ahita apfa, uyu muryango utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rukomo, Akagari ka Cyuru, Umudugudu wa Sabiru.

Abaturanyi ba nyakwigendera badutangarije ko n’ubusanzwe muri uyu muryango hakundaga kuba intonganya no gushwana cyane, ariko ngo ntibakega ko byagera aho bicana dore ko nta n’umwe muri ba nyir’urugo wari warigeze agaragariza ubuyobozi ikibazo kiri murugo.

Aya mahano yabaye ku cyumweru tariki 19 Mutarama 2014, intandaro yabyo ikaba ari amafaranga y’ubudehe umugabo yasabaga umugore we akamuhakanira.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, spt Hitayezu Emmanuel avuga kuri iki kibazo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Rukomo kujya batanga amukuru hakiri kare, kuko ngo iyo baza kuvuga kare amakimbirane yari muri uyu muryango ubu bwicanyi bwari gukumirwa mbere y’uko buba kandi ngo iperereza rirakomeje hakusanywa ibimenyetso bihagije ngo ukekwaho icyaha ashyikirizwe ubutabera.

Nyakwigendera apfuye asize abana batanu, naho ukekwaho kumwica we ari nawe mugabo we,ubu afungiye kuri sitation ya Byumba.

Gusa inzego z’ibanze zikaba ziteganya gukusanya ubushobozi bwo gufasha aba bana basigaye ari imfubyi dore ko na Se iki cyaha nikimuhama ashobora kuzakatirwa imyaka myinshi muri gereza.

Mu minsi 19 y’umwaka wa 2014 gusa, mu Karere ka Gicumbi hamaze kwicwa abantu babiri kuko, urupfu rw’uyu mubyeyi ruje rukurikira urw’undi musore wari mu kigero cy’imyaka 20 wishwe n’abantu bamukubise nyuma yo kumukekaho ubujura.

Source: Radiyo Ishingiro
Evence NGIRABATWARE
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish