Digiqole ad

Gicumbi: Arashinjwa gusambanya umwana nyuma y’iminsi amushuka

Kuri Station ya Polisi ku Mulindi mu karere ka Gicumbi hafungiye umugabo Nteziryayo Gilbert usanzwe wubatse urugo rwe, azira gusambanya umwana w’umuturanyi kuri uyu 27 Nyakanga ku gicamunsi, abaturanyi bavuga yaba yari amaze iminsi agerageza uyu mwana.

rape_080309_m

Uyu mwana witwa Jeannette (…), afite gusa imyaka 16, ni impfubyi ku babyeyi bombi irererwa mu rugo rwa Havugimana mu mudugudu wa Gabiro, Akagali ka Kabuga mu murenge wa Manyagiro.

Uyu mwana ubu ari mu bitaro bya Byumba aho yajyanywe gukorerwa isuzumwa niba nta ndwara yaba yatewe n’utu Nteziryayo wamusambanyije.

Havugimana wareraga uyu mwana avuga ko aheruka Nteziryayo yaje iwe agasiga asa n’uri kuganiriza abana.

Umuturanyi wabo avuga ko Nteziryayo yabanje gushukisha uyu mwana uduhendabana ariko uyu mwana ngo abanza kumunanira kugeza ubwo amutegetse kumuherekeza.

Bageze mu gashyamba hirya uyu mugabo ngo yasambanyije uyu mwana agaruka ataka kandi arira cyane.

Abaturanyi bemeza ko Nteziryayo yasambanyije uyu mwana ku ngufu.

Havugimana umurera yahise ahagera ahamagaza inzego z’umutekano ziraza zifata uyu mugabo Nteziryayo ubu akaba acumbikiwe kuri station ya Police ku Mulindi.

Gusambanya abana byongeye kuvugwa nyuma y’uko mu kwezi gushize mu gace kegeranye n’aka ho mu karere ka Burera Abasore batatu bafashe umukobwa ku ngufu barangije baramubamba.

Gusambanya umwana bihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya 100,000frws na 200,000frws, kumwanduza indwara zidakira cyangwa kumusambanya bikamuviramo gupfa bihanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Jean Paul Turatsinze
UM– USEKE.RW

en_USEnglish