Digiqole ad

Gicumbi: Abarokotse bashima ubutwari bwa padiri Mario muri Jenoside

Kuri iki cyumweru ubwo hasozwaga icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi,benshi mu barokokeye ku Kiliziya ya Muhura bashimiye uruhare runini rwa Padiri Mario Maria Falconi mu kugirango barokoke ndetse no kwanga kubasigira Interahamwe zahigiraga kubarimbura.

Padiri Mario Maria Falconi ashimwa n'ihagarariye Ibuka mu karere ka Gicumbi.
Padiri Mario Maria Falconi ashimwa n’ihagarariye Ibuka mu karere ka Gicumbi.

Abapadiri b’abanyarwanda nka Munyeshyaka, aregwa kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya St Famille i Kigali, ubu asoma misa mu gihugu cy’Ubufaransa.

Padiri Mario Maria Falconi amaze imyaka 24 kuri Paruwasi ya Muhura i Gicumbi, ni umutaliyani, mu buhamya bw’abarokotse kuri iyo paruwasi, bashimiye cyane Padiri Marius wagize uruhare rukomeye mu kurokora abari ku Kiliziya, ndetse akajya agira n’abo ahazana bakaza kuhakirira.

Kabayija Leonard watanze ubuhamya akagaragaza inzira y’umusaraba yaciye ngo arokoke, yibukije uburyo Padiri Marius yasabye abari bageze ku Kiliziya i Muhura gufata ibirwanisho bishoboka bakihagararaho bakarwana n’Interahamwe.

Padiri Mario Maria Falconi ahawe ijambo muri uyu muhango wok u cyumweru, yatangaje ko ibyo yakoze byose byari mu nshingano ze atashoboraga gutererana abantu ngo bicwe nta cyaha bafite.

Ati “Ndibuka ko hari abantu najyaga kuzana ku kiliziya mu modoka ngo mbageze ku kiliziya. Tugahura n’Interahamwe kuri za bariyeri bikangora cyane kugirango mbatambutse.

Mu kiliziya mbonye ko bikomeye interahamwe zishaka kutwica twese, nazanye fer a beton n’inkoni mbiha abasore n’abagabo hanyuma twirwaho baza tukabanesha.”

Ingabo z’Inkotanyi zageze i Muhura maze zibasha kurokora aba bari bahungiye mu kiliziya bakize babifashijwemo na Padiri Marius Fricone, usibye gusihimira ingabo z’inkotanyi zabagezeho vuba, wanatangarije aha ko ubuzima bwe bwose busigaye azabumara mu Rwanda kuko ariho afite amateka ye.

Depite Gatabazi wari umushyitsi mukuru mu muhango wa none yashimiye cyane abagize uruhare mu kurokora abantu cyane Padiri Marius nk’urugero rw’umunyamahanga wanze gusiga Abatutsi mu kaga, ndetse anashimira abandi banyarwanda bagize ubutwari bwo guhisha abahigwaga ubu bakaba bagihumeka.

Mvuyekure Alexandre wavuze mu izina ry’Akarere ka Gicumbi yasabye abatuye aka karere kunga ubumwe bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragaza udusigisigi yagaragariye mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo.

Aha ngo umuturage utaramenyekanye ngo yashyize igiceri cyo ku gihe cya Perezida Habyarimana mu gaseke kashyirwagamo inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Padiri Marius yatanze ubuhamya ndetse anavuga ko ubuzima bwe busigaye azaburangiriza mu Rwanda
Padiri Mario yatanze ubuhamya ndetse anavuga ko ubuzima bwe busigaye azaburangiriza mu Rwanda kuko habaye iwabo
Benshi mu baturage bitabiriye uyu muhango, basabye gukomeza kubana mu bumwe no gufatanya
Benshi mu baturage bitabiriye uyu muhango, basabye gukomeza kubana mu bumwe no gufatanya

Photos/E Ngirabatware

Evence Ngirabatware
ububiko.umusekehost.com/GICUMBI

0 Comment

  • Basomyi mbonye iki kiganiro namwe mwihere amaso y’ibibi byakorewe mu Rwanda. kandi ntibizongere.https://www.youtube.com/channel/UCWNv3PjaW9YtT1bpSVaCRCw/videos

  • uwanditse iyi nkuru nagiraga ngo akosore amazina ya padiri uvugwamo yitwa: Padiri Mario Maria FALCONI ( ni umupadiri wo mumuryango wa bapadiri Barnabiti) murakoze kandi mukosore aya mazina rwose.

  • Ntabwo yitwa Marius Fricone,yitwa Pere Mario Maria Falconi.kuko amazina mwakoresheje hari benshi batamumeny.nanjye Ni uko mbonye ifoto ye.Thx

  • BARAKOZE CYANE ABABASHA GUSHIMA RWOSE,UYU MUPADIRI IMANA IMUHE UMUGISHA NTAGATEZUKE KU NYIGISHO YAHAWE NA RUREMA.ARIKO BIRATANGAJE IYO ABANTU TUREBA IBIBI GUSA IBYIZA TUKABITERA UMUGONGO,NKO MU NKURU NABONYE KURI URU RUBUGA IVUGA KO KIRIZIYA IGOMBA GUSABA IMBABAZI KUKO YAKOZE GENOCIDE,NONE SE IYI NTORE Y’IMANA NTAGO IRI MURI IYO KIRIZIYA,IBYO RERO NI IBYEREKANA KO BURETSE KUBA ABANTU BARABAYE BA GAHINI KU GITI CYABO NTA MUNTU MU BAGIZE KIRIZIYA GATURIKA WATUMWE NAYO GUKORA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.MURAKOZE.

Comments are closed.

en_USEnglish