Gicumbi: Abana bigishijwe ‘modeling’ mbere yo gusubira ku ishuri
Mbere yo gusubira ku ishuri, muri iyi week end urubyiruko ruri mu biruhuko mu karere ka Gicumbi rwatojwe kandi runamurika ibyo rwize mu bijyanye no kumurika imideri. Ababibigishije bashishikariza ababyeyi kumva ko ‘modeling’ bitavuze uburara ahubwo muri iki gihe waba umwuga utunga uwukora.
Byabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Gicumbi aho aba bana bamuritse imideri yakorewe mu Rwanda bakanerekana ubumenyi bize mu bijyanye no gutambuka bamurika imideri (modeling).
Usibye ibi, aba bana banahawe ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’ingeso z’ubusambanyi byose bitambamira iterambere ryabo n’inzozi z’ibyo bifuza kuzageraho mu gihe kizaza.
Evode Rwamucyo Umuhuzabikorwa w’ Ikigo cy’Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi avuga ko muri ibi biruhuko bafashije aba bana babaha ubumenyi ku kumurika imideri ariko banahabwa inama ku buzima bwabo buri imbere n’ikinyabupfura.
Rwamucyo agira inama ababyeyi b’iki gihe guhindura imyumvire bakumva ko kumurika imideri atari uburara ku bana ahubwo ko ubu uwabikora neza byamuviramo umwuga umubeshejeho neza cyane kuko byinjiza amafaranga menshi.
Charlotte Benihirwe umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza yakanguriye aba bana kugaragaza no guteza imbere impano zabo ariko badataye umuco nk’abana b’u Rwanda.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
1 Comment
Rwamucyo..yararebye..asanga..modeling..itagira..costumes ariyo…aba.bana babakene..bacyeneye?! Ese iyo basi abigisha..gukora..jewelry (ibikomo,ibinigi..etc) kdi ko nabonye..hari umukobwa muto ubikora..byiza! Nkurahiye..ko uzasanga..uyu Rwamucyo ari Pedophile ahubwo!
Comments are closed.