Digiqole ad

Gicumbi: Abana bagaragaje ko bakunda imikino ngororamubiri

 Gicumbi: Abana bagaragaje ko bakunda imikino ngororamubiri

Uyu nawe yakoze iyo bwabaga ngo asimbuke kure

Muri week end ishize ubwo mu Rwanda bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’imikino ngororamubiri abana b’i Gicumbi aho wizihirijwe bagaragaje urukundo bafitiye imikino nk’iyi mu kirere kibi cyane cyari cyaramutseho.

U Rwanda nta bigwi bikomeye rugira mu mikino ngororamubiri, nta bakinnyi benshi babigize umwuga, nta midari ya zahabu myinshi yo ku rwego mpuzamahanga rukomeye cyangwa Olempike u Rwanda rukunze kubona, nyamara ishyaka n’urukundo by’imikino ngororamubiri mu bana b’u Rwanda biri hejuru cyane.

I Gicumbi  abana basaga 200 bari baje kuri stade ya Byumba kwa gatandatu mu gitondo bakereye guhatana mu gusiganwa kumaguru, gusimbuka umurambararo, gusiganwa basimbuka inkomyi n’indi mikino nk’iyo, mu mvura nyinshi, ikibunda n’ikibuga kinyerera ishyaka ryari ryose.

Jean Bosco Kwizera w’imyaka 12 yaje gusiganwa, yiruka yambaye ibirenge afite impano yabyo nubwo ubusanzwe akunda gukina umupira w’amaguru, yabwiye Umuseke ko yifuza gushyira imbaraga mu gusiganwa kuko abikunda.

Kajuga Thomas umuyobozi w’agateganyo w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) yavuze ko mu kwizihiza umunsi w’iyi mikino ikigamijwe ahanini ari ukugira ngo bayikundishe abana bityo mu myaka iri imbere u Rwanda ruzabe rufite abakinnyi baruserukira mu marushanwa mpuzamahanga.

Urukundo rwo ntagushidikanya ko rugaragara muri aba bana, guseruka mu mikino mpuzamahanga nabwo nta gihe bitabayeho ariko ibigwi by’u Rwanda biracyari bito muri iyi mikino. Ikibazo gishobora kureberwa mu gufasha kuzamura impano zihari.

Abana amagana bari bazindutse baje guhatana mu mikino itandukanye
Abana amagana bari bazindutse baje guhatana mu mikino itandukanye
Aravuduka ngo asimbuke umurambararo
Aravuduka ngo asimbuke umurambararo
Yegereye aho gusimbukira
Yegereye aho gusimbukira
Agataruka ngo asimbuke nibura nka 4m
Agataruka ngo asimbuke nibura nka 4m
Uyu nawe yakoze iyo bwabaga ngo asimbuke kure
Uyu nawe yakoze iyo bwabaga ngo asimbuke kure
Mu mvura nyinshi n'ibirenge kandi barasiganwa
Mu mvura nyinshi n’ibirenge kandi barasiganwa
Ubushobozi ni bucye ariko impano harimo abazifite nubwo yaba yirukankana ijipo ya kotoni
Ubushobozi ni bucye ariko impano harimo abazifite nubwo yaba yirukankana ijipo ya kotoni
Mu mbeho n'imvura biteguye gukomeza
Mu mbeho n’imvura biteguye gukomeza
Mu kirere kibi uyu mukobwa ariruka ataruka inkomyi
Mu kirere kibi uyu mukobwa ariruka ataruka inkomyi
Ikibuga nacyo ni imbogamizi kubera ubunyerere
Ikibuga nacyo ni imbogamizi kubera ubunyerere
Olalaaaaa, ariko ngo 'uko umugabo aguye siko...." umwna kubera urukundo abifitiye yarahagurukaga akongera
Olalaaaaa, ariko ngo “uko umugabo aguye siko….” umwna kubera urukundo abifitiye yarahagurukaga akongera
Umutoza w'imikino ngororamubiri aragerageza guha aba bana amabwiriza
Umutoza w’imikino ngororamubiri aragerageza guha aba bana amabwiriza
Impanuka ariko zirakomeje kubera ubunyerere
Impanuka ariko zirakomeje kubera ubunyerere
Impano zigaragara kare
Impano zigaragara kare
Urukundo bararufite icyarebwa ni ukubafasha kubigeraho
Urukundo bararufite icyarebwa ni ukubafasha kubigeraho

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi byose nta kintu bishobora gutanga ku iterambere ry’imikino mu Rwanda.Muti kubera iki?

    Uretse ko n’ibikoresho ari bike, ariko n’aho kwitoreza ni hake. Ahantu hari ibibuga ahenshi barabinze. Amashuri asigaye yubakwa ari ikibanza gusa, nta kibuga. n’aho byabaga mbere, ubu bateyemo pasparum, ntabwo byemewe gukandagiramo. Nta mwana ukimenya kubanga umupira wo gukina, kandi Leta ntabwo yabona imipira ihagije yakwiza mu baturage, dore ko isaza vuba, kuko iyo upfumutse ni ukuwujugunya.

    Hakwiye kujyaho politiki ihamye yo guteza imikino mu Rwanda,aho kugirango abantu bajye bahurira ku kibuga baje kurushanwa batarigeze bitoza, umuntu yajya gutera umupira akitega kubera ko uretse kubona aho bawukina kuri tv , nta handi yawubonye.

    Leta nitegeke bijye mu mihigo, buri mudugudu ugire ikibuga kizwi n’iyo cyaba ari gito, bajye batanga imipira idapfa gutoboka, noneho abantu bajye bajya gukina babyibwirije, uko babomye akanya, maze uzarebe ngo impano nyinshi ziraboneka hose mu gihugu, aho gucungira ku bakinnyi 11 b’Isonga FC ya MINISPOC.

    Ibi bizatuma tugira abakinnyi benshi, wenda nko muri Foot ball, tube twagira na za division 10. Ariko ubu ubona wapi, wakubitiraho n’abantu ba FERWAFA wibaza ibyo barimo bikakuyobera. Murakoze. Njye ubushobozi bwanjye ni ubwo gutanga igitekerezo, ababona byakunda bakagira n’ubushobozi bwo guhura n’abafata ibyemezo iki gitekerezo muzakintangire.

    Ndababara cyane, iyo mbona nta kipe y’igihugu tugira, abana ngo b’abanyarwanda bakigira nabi ngo nibo bemerewe gukina gusa. Nyamara nta mupira kuko batarenga umutaru. Nimureke dushyireho uburyo bwo gushaka abakinnyi benshi, bityo kujya mu ikipe y’igihugu, hajye hajyamo ubikwiriye, kandi tugire ikipe itsinda.

    Mbabwize ukuri nidukomeza gutoranya ikipe y’igihugo mu bakinnyi 150 bakina muri division ya mbere( n’ubwo kubahitamo nabwo ari ikibazo) ntabwo dushobora guhangana n’igihugu gitoranya ikipe y’igihugu mu bakinnyi 1,000,000. Muzambwira.

Comments are closed.

en_USEnglish