Gicumbi: Abagizi ba nabi batwitse iduka ry’umuntu wikorera
Mu karere Gicumbi, Umurenge wa Rubaya,akagali ka Muguramo,abagizi banabi bibasiye iduka rya Duniya Theoneste bararitwika bakoresheje essence ibyarimo byose bifite agaciro ka miliyoni icyenda birakongoka nkuko nyiri duka yabitangarije UM– USEKE.
Aba bagizi ba nabi bamutwikiye mu ijoro rishyira kuwa gatanu tariki 12 Nyaaknga babanje kuzana ingufuri zabo bafunga iduka rye ngo hatagira utabara akagira icyo avana mu iduka.
Duniya avuga ko nyuma yo kumufungira iduka bazanye essence bakamena essence ku bice byose by’inzu barakongeza.
Jerome Ngendabanga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya avuga ko abakoze aya mabi ari benewabo na Duniya batifuzaga ko atera imbere
Ngendabanga yemera ko habayeho uburangare bw’abakora irondo, yemeza ko abaraye irondo icyo gihe ubu bari mu maboko ya Police yo ku Mulindi ngo basobanure aho bari ayo mabi aba.
Duniya Theoneste utagiraga ubwishingizi bw’iduka rye riri aha mu cyaro, ahangayikishijwe n’uburyo azishyura inguzanyo yari yarafashe mu Umurenge Sacco ngo yiteze imbere none akaba atakaje miliyoni icyenda mu ijoro rimwe.
Kugeza ubu abakoze ayo mahano bari bagihigwa na Police.
Uyu murenge wa Rubaya uhana imbibe n’igihugu cya Uganda, aho abenshi bahungira iyo bamaze gukora amahano nk’aya.
Jean Paul TURATSINZE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Bakomeze babashake barazakumenyekana ndabizi ko baribufatwe
Ariko ko wasanga hari umuntu ufite Sosiyete y’ubwishingizi cg ushaka kuyishinga akaba afitanye gahunda n’abatera INKONGI Z’UMURIRO zikomeje kugaragara mu Rwanda kugira ngo nyuma y’ibi byose abantu bakangurirwe kugura ubwishingizi ari benshi????
Cyangwa se nanone uyu muntu akaba afite gahunda yo gucuruza KIZIMYAMOTO cyangwa asanzwe azicuruza, ariko akaba ashaka kubona isoko rinini abanje kunyura muri iki kibazo cy’INKONGI zisa nk’izapanzwe???
Mubikurikirane ibi bintu birenze ubwenge busanzwe bwa muntu, bisaba reasonning nyinshi.
LIKE.
nanjye niko nabitekereje kuva kera
WE abo nabanzi bamajyambere witubeshya ngo barashaka isoko rya kizimyamwoto abo nabagome cyane
Ahubwo ni ukwitabira ubwishingizi bw’inkongi y’umurimo,ntabwo umuntu yafata crédit adafite ubwo bwishingizi,ndabeshya?
Comments are closed.