Digiqole ad

Gicumbi: Abagabo bisiramuza baragabanutse cyane

Nubwo nta mibare igaragara barakorera ubushakashatsi, ushinzwe kwakira abantu mu bitaro bya Byumba yatangarije Umuseke.com ko umubare w’abagabo baganaga ibi bitaro baje kwisiramuza (gukebwa) wagabanutse cyane.

ku bitaro bya Byumba abaturage bategereje guhabwa servisi
ku bitaro bya Byumba abaturage bategereje guhabwa servisi

Mu bice by’ibyaro, (na Gicumbi irimo) ubusanzwe ngo niho hari umubare munini w’abagabo n’abahungu batakebwe ariho wiganje nkuko Sinzinkayo Simeon ushinzwe ‘Public relation’ kuri ibi bitaro abyemeza.

Impamvu Sinzinkayo yemeza ko yateye iri gabanuka ni uko uburyo bwa PrePex bwari bumaze iminsi bukoreshwa muri icyo gikorwa ubu ibikoresho byakoreshwaga ku bitaro bya Gicumbi byashize.

Uburyo bwa PrePex bukoresha udukoresho tumeze nk’ingori bambiga igitsina cy’umugabo maze agace k’umubiri bagombaga ubu kubaga hakoreshejwe ibyuma kakazivanaho nyuma y’igihe gito, nta n’ububabare nk’ubwo kubagwa bubayeho.

Kubura kw’ibi bikoresho bya PrePex ngo byatumye umubare w’abazaga gukebwa ugabanuka ku buryo bugaragara cyane kuko abandi ngo batinya gukebwa babazwe nkuko byemezwa na Sinzinkayo Simeon.

Ibikoresho bya PrePex bigezweho mu gusiramura abagabo
Ibikoresho bya PrePex bigezweho mu gusiramura abagabo

Ubwo Umuseke.com wasuraga ibi bitaro kuri uyu wa 26 Gashyantare, Sinzinkayo Simeon yatangaje ko ibi bitaro kandi bifite ikibazo cy’abarwayi batoroka ibitaro batishyuye, abenshi cyane muri aba ngo ni abatagira za Mutuel de Santé.

Ati “ hafi ya bose batoroka ibitaro ni babandi usanga batagira mutuel, bakazanwa byihutirwa bagahabwa ubuvuzi bw’ibanze yenda kubera impanuka bakoze, maze bagacunga ku maso abaganga bagakwepa batishyuye.”

Vumiriya Jean de la Croix, ni umurwayi umaze ibyumweru bibiri n’igice mu bitaro bya Byumba, twamwegereye nta wundi uhari ngo atubwire kuri servisi bahabwa mu bitaro.

Uyu mugabo w’imyaka 32 yavuze ko muri rusange abona we na bagenzi be bahabwa servisi nziza, nubwo nyine ngo hataburamo bimwe bitagenda neza.

Vumilia ati “ njyewe nta kinini nenga ibi bitaro, ndetse n’abo turwaranye muri salle hariya nta winuba ko yafashwe nabi, cyereka yenda nk’iyo abaganga bakererewe muri tour, cyangwa imiti yatinze kukugeraho. Ariko ntabwo bikabije kuko imiti turayibona nta kibazo.

Naho ibindi ngirango mwabonye ko hari isuku, urebye muri rusange njye mbaha amanota meza kuri ibi bitaro.”

Bamwe mu batuye Akarere ka Gicumbi bakaba bavuga ko isuku iba ku bitaro byabo iri mu bituma ako karere kabona amanota meza muri rusange.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ubundi abayobozi bakagombye kutujya imbere bisiramuza cg bakoresha vasectomy.

  • Nasabaga ko gahunda nziza yo gusiramu yagombye kuba itegeko kubana bose bakiri musi yimyaka 24 kubera ibyiza byayo. kdi hashyirwaho imbaraga nyinshi mukuyitezimbere. cyane cyane yongerwa kuri buri health center ndetse nibikoresho bihagije.
    Mbashimiye ko igitekerezo muzacyitaho.
    murakoze

  • @Abdullah, hahah uransekeje pe! Sinari nguherutse.

  • Ibi ni byiza cyane ariko kandi byababyiza kurusha baramutse babishyize no muri za centre de sante ndetse hagahugurwa n’abaganga !!! nanone hagashyirwaho gahunda yo gusilamura umwana wese w’umuhungu akivuka niba bishoboka kuko njye ntabwo ndi umuganga! Abdullah u are welcome back!!!!!
    Nahose abayobozi kutujyimbere mukwisiramuza byaribyo ariko aho bakenewe cyane ni mugukora vasectomy uzarebe niba hari numwe wakwemerera kubikora bahimba badukonera abagabo gusa ariko bo ntibashobora kubyemera !!!!!! ikindi kibabaje ni biriya bihumbi bitanu bahandesha abantu nyuma y’igihe gito ugasanga amakimbirane yatangiye mungo !! akenshi bikaba ikibazo iyo umugore atigeze we yifungisha burundu kuko ndi umuhamya w’aho umugore yahoraga acyurira umugabo ngo baramukonnye abura n’ijambo mubandi bagabo!!!
    Bagabo mujye mufata iki cyemezo mwabanjye gushishoza bihagije

  • Abdallah ndagukunda pe!!,sha se batujya imbere ko ibyabo byakemutse(cash)

  • nonese Abdullah urashakako n’abategetsi bakonwa urwanda rukazategekwa nabande? Ese ko ntarabona abiyita abacika cumu bajya kwisiramuza? Twarabamenye kuki mwamenyeko ari gicumbi gusa bagabanutse kwisilamuza?cyagwa nuko ariho mwagambiriye kuhagira inkone nyishi! Ntabampira gushira

  • amakuru,yanyu .haryango abaforomo bazatangira ibizami ryari?
    haryangonabizehanze gusa,nuko nimukomeze neza.tuzunva ibizavamo.baforomo bonne chance.

  • Kwisiramuza ni byiza kandi mujye mwibuka ko bigabanya ubwandu bushya bwa VIH/SIDA Dr Binagwaho akore ubuvugizi ibikoresho biboneke abandi nabo bashishikarizwe gukoresha uburyo bwo kubagwa nk’uko natwe aribwo twakoreshaga mbere.

  • Nasiramuwe mu mpera za 2008 kuko naringiye kwiga kaminuza. ngo nakekaga ko nazarya abana cyane kuko kubikora udasiramuye birababaza,nubwo mbiheruka muri 1994. gusa kugeza ubu ,nta mwana narirya! kuko nshaka umwe narya forever nta kujarajara

Comments are closed.

en_USEnglish