Digiqole ad

Gianni Infantino yatorewe kuyobora FIFA asimbura Sepp Blatter wazize ruswa

 Gianni Infantino yatorewe kuyobora FIFA asimbura Sepp Blatter wazize ruswa

Infantino yavuze ko mu mezi atanu ashize atari aziko azaniyamamariza kuyobora FIFA

I Zurich ku kicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi kuri uyu wa gatanu ibihugu binyamuryango byatoye umuyobozi wa FIFA, hatowe umusuwisi Gianni Infantino uje gusimbura Sepp Blatter uherutse kweguzwa ashinjwa ruswa.

Infantino yavuze ko mu mezi atanu ashize atari aziko azaniyamamariza kuyobora FIFA
Infantino yavuze ko mu mezi atanu ashize atari aziko azaniyamamariza kuyobora FIFA

Kugeza ubu itora ryagaragaje ko 3/4 by’abagiriraga ikizere FIFA bayivanyeho ikizere kubera ibirego bya ruswa mu buyobozi bwayo mu bigendanye no gutegura amarushanwa n’ibikorwa by’umupira w’amaguru ku isi muri rusange.

Amaze gutorwa Gianni Infantino wari umunyamabanga mukuru wa UEFA yatangaje ko icya mbere agiye gukora ari ukugarura umupira w’amaguru muri FIFA. Aha yasobanuraga ko muri iki gihe umupira w’amaguru wabaye uw’abacuruzi kurusha uko ari uwa FIFA.

Infantino yatsinze uwari umuri hafi Sheikh Salman bin Ebrahim al Khalifa barinze guhatana mu kiciro cya kbiri aho yagize amajwi 115 kuri 207 yatoraga naho Sheikh Salman wo muri Bahrain akagira amajwi 88.

Abatoye ni abanyamuryango 207 muri 209 bagize FIFA kubera ko ibihugu bya Koweit na Indonesia ubu byahagaritswe muri FIFA.

Amaze gutorwa Infantino wavukiye mu Butariyani akagira ubwenegihugu bw’Ubusuwisi yavuze mu gifaranga amagambo asobanuye ngo “Birarangiye. Birarangiye ubu tugiye gukomeza tujye imbere. Nabwo akaba yakomozaga kuri iriya ruswa yavuzwe cyane muri FIFA umwaka ushize.

Blatter asimbuye yahagaritswe mukwa gatandatu 2015 nk’umuyobozi wa FIFA nyuma yo kuyiyobora manda eshanu yikurikiranya kuva mu 1998.

Gianni Infantino yamaze imyaka irindwi ari Umunyamabanga wa UEFA ntabwo yemerewe kurenza manda eshatu z’imyaka ine ine. Ku mabwiriza mashya yatowe kuri uyu wa gatanu kandi umuyobozi wa FIFA ntabwo yemerewe kongera gusinya amasezerano n’amwe cyangwa kwishyura (payment) ibireba FIFA.

Uwo yasimbuye wari uyoboye FIFA by’agateganyo Issa Hayatou yavuze ko hashize iminsi FIFA ivugwa nabi kubera impamvu ariko ko uyu ari umwanya mwiza wo kubihindura.

Mu bihe bye muri UEFA Infantino yamenyekanye cyane mu gikorwa cyo kuyobora za tombola z’amakipe mu marushanwa ategurwa na UEFA. Gusa bizwi neza ko ari umuntu wafatanyaga cyane na Michel Platini mu kubyaza umusaruro amafaranga menshi cyane aya marushanwa biciye muri za TV Rights mu mupira. Nubwo we atajyaga abigaragaramo cyane.

Uyu mugabo yinjiye mu guhatanira uyu mwanya wo kuyobora FIFA bitinze cyane ubwo Michel Platini yari amaze kuvanamo kandidatire ye kubera ibibazo bya ruswa nawe byamuvugwagaho.

Ubwo Platini byari bimukomereye Infantino niwe wari usigaye kuba yahagararira UEFA. Ubu akaba amaze amezi macye azenguruka henshi ku Isi agerageza kwigarurira imitima y’abayobora amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ngo bazamutore, ndetse no mu gihe cya CHAN yari mu Rwanda.

Ifantino yiyamamaza yavuze ko afite gahunda yo kongera amakipe akina igikombe cy’isi akava kuri 32 akagera kuri 40 bihereye ku gikombe cy’isi cya 2026. Asanzwe ari no mu batumye igikombe cya Euro kiva ku makipe 16 aba 24 ubu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish