Ghana ya Gyan Asamoah na Avram Grant yaraye igeze i Kigali
Barangajwe imbere na Kapiteni wabo Gyan Asamoah n’umutoza wabo umunyaIsrael Avram Grant, ikipe y’igihugu ya Black Stars ya Ghana yaraye igeze i Kigali ahagana saa yine z’ijoro ivuye muri Congo Brazzaville. Iyi kipe ije gukina n’Amavubi kuri yu wa gatandatu.
Ghana yahinduranyije amasaha yo kugera i Kigali, byari biteganyijwe ko ihagera ku gicamunsi cyo kuwa kane, nyuma babwira abantu ko iyi kipe ihagera saa mbili z’ijoro ariko ihagera ahagana saa yine zirenga z’ijoro.
Ibi ariko ntibyabujije ko hari abantu bagera nko kuri 50 bari baje kureba bimwe mu bihangage basanzwe babona kuri Television.
Andre Dede Ayew umwe muri ba kizigenza muri iyi kipe akaba n’umuhungu wa Abedi Ayew Pele igihangange muri ruhago ya Africa yo hambere, ni umwe mu bazanye n’iyi kipe igenderaho cyane, ndetse uherutse gutsinda ikipe ya Manchester United muri week end ishize.
Dede Ayew ukinira Swansea yo mu Bwongereza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda, ni igihugu cyiza njye ndakizi kuko nari hano mu irushanwa rya U20 mu myaka micye ishize, nzi uburyo mwakira abantu neza, ariko tuje kubatsinda.”
Dede yarengejeho ati “Ntabwo tuje gutembera kuko tunafitiye umwenda abantu b’iwacu bibuka ko u Rwanda rwabatsinze rukabuza ikipe yacu kujya mu gikombe cya Africa. Tuzi neza ko ikipe y’u Rwanda nayo ari ikipe nziza ariko tuje kurushanwa.”
Gyan Asamoah Kapiteni w’iyi kipe yavuze ko ikipe y’u Rwanda atayizi, icyo azi ari uko yabujije igihugu cye kujya muri CAN ya 2004.
Ati “Nabonye umukino u Rwanda rwakinnye na Mozambique mukayitsindira iwayo. Bigaragaza muri iki gihe nta kipe nto ikibaho niyo mpamvu tuje guhangana natwe.”
Avram Grant utoza iyi kipe utabanje kwemera kugira icyo abwira itangazamakuru, nyuma mu magambo macye yagize ati “u Rwanda ni ikipe nziza ariko nibigenda uko nabipanze ndavana amanota atatu i Kigali”
Ikipe ya Black Stars yahise ijya gucumbikirwa muri Serena Hotel i Nyarugenge.
Biteganyijwe ko ikora imyitozo ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu mbere yo gucakirana n’Amavubi kuri uyu wa gatandatu kuri stade Amahoro i Remera.
Abakinnyi Ghana yazanye
Abazamu:
Fatau Dauda (AshGold), Razak Braimah (Cordoba, Spain), Richard Ofori (Wa All Stars)
Ab’inyuma:
Baba Rahman (Chelsea, England), Daniel Amartey, (FC Copenhagen, Denmark), Jonathan Mensah (Evian, France), Harrison Afful (Columbus Crew, USA), John Boye (Sivasspor, Turkey), Jeffery Schlupp (Leicester City, England), Gyimah Edwin (Orlando Pirates, South Africa),
Abo hagati:
Bernard Mensah (Getafe, Spain), Andre Ayew (Swansea City, UK), Godfred Donsah (Bologna, Italy), Solomon Asante (T.P. Mazembe, DR Congo), Rabiu Mohammed (Krasnodar, Russia), Emmanuel Agyemang-Badu (Udinese, Italy), Afriyie Acquah (Torino, Italy), Christian Atsu (Bournemouth, England), Mubarak Wakaso (Rubin Kazan, Russia)
Ab’imbere:
Jordan Ayew (Aston Villa, England), Ebenezer Assifuah (Sion, Switzerland), Asamoah Gyan (SIPG Shanghai, China), Richmond Boakye Yiadom(Atalanta, Italy), David Accam (Chicago Fire, USA).
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
21 Comments
Kuza itinze kwayo izabyicuza eo nyuma ya 90min.
hhhhhhha, NGAHO MUKINE RERO.
AYEW NIWE MUGOMBA KUZIRIKA NAHO AGYAN YARARANGIYE
Uribeshye Ghana siyo wibaza sha.
Rwaserera ihora muri ruhago yu Rwanda reka Ghana ize idushote imizibga gusa nibuze abashinzwe ruhago yu Rwanda bibahe isomo bubake ruhago yu Rwanda.
tuzaba kochora nko muri 2020
Muzehe coach, natwe nibigenda nkuko twabiteguye turagumana amanota yose hano kigali!
Rwanda 1 Ghana 1
Imbwa yarashyutswe irapfa.
Rwanda 0 – 4 Ghana
Nta kipe twifitiye (Dogorli niyubake ruhago y’igihugu cg aharire ababishoboye) ibyo gutsinda ni nzozi !!
aha tubateze amaso nimikinire yanyu gusa ni 2_0
Yewe, Imana imfashe badutsine bike kuko baraturusha pee.
my bet is 4-0.
Ghana Oyeeeeeee!! 5-0
hahaha! ark sha muri ba fake, gusa njye ndashaka ko FERWAFA itsinda Ghana nkagarura icyizere cyo gusubira kuri stade, kuko ubu mpaheruka igihe amavubi U20 yakinaga final, kuva icyo gihe sindahasubira
ui nibe nawe nicyo gihe uhaheruka njye narumiwe? dogoli we? cyakora Imana idufashe tuzitware neza imbere ya ghana
ariko ntitukisuzugure abasore Bacu bazabikora tubafatiye iry.iburyo kandi bazatungura benshi
buriya Sugira Ernest abateye 2 byumutwe bagenzi be bakongeramo
byaba bibaye kandi bizakoreka ndabyizeye
Theo ni dutsi nyuma yu mukino duhurire Serena ndaguha 250.000Frw
Bikeya badutsinda ni 4 – 0
Byose bipfa muri ruhago yacu bizabazwe Dogoli
nubwo twajya mu bapfumu bayaturira ubusa ni 3 Ku mwuka
amavubi aratsinda 2 Ghana itsinde 1.
Burya abakinnyi baba ari 11 ku mpande zombi.
Bambwirire umutoza abakinnyi birinde amakosa hato tutagira ama karita.
ubundi birinde gufunga iyoo Ghana ahubwo batere umupira.
bashake igitego kihuse mu minota nka 15 ya mbere, maze murebe ko tutabavunagura.
Hagati kwa HARUNA Bahashyire imbaraga kuko niho birakinirwa, maze murebe ko Ayew hari imipira abona.
bari ya ba nye Ghana barabanza batinye kiriya kibuga tubacape, barajya gukanguka byagezemo.
abafana nimuhaguruke turaje nge maze gukaraba ndambutse
Umuntu wese agira uburenganzira bwose cyane cyane ubwo kurota.
Sha abagabo bisuzugura reka tugutsindire Ghana mumware kandi subwambere bariya ntimukangwe nabo bavuye iburayi burya baturutse mumakipe atandukanye guhuza birabagora kandi buriya abiyita aba stars na bakina imbere mugihugubaziranye tugombagutsinda.
yavuze ko ikipe y’u Rwanda atayizi hahahahahahaaaaaa!!!!!!!
Abari lu Rwanda / Kigali aho kuri stade amahoro ulukino uhagaze gute ???
Comments are closed.