Digiqole ad

Ghana ishobora kudakina n’Amavubi ntinitabire CAN2017

 Ghana ishobora kudakina n’Amavubi ntinitabire CAN2017

Black Stars usanga igizwe n’abakinnyi benshi bakina mu mahanga, ubu ngo basabwe na Minisiteri y’imikino kutarenza batanu gusa

Sannie Darra umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana yatangaje ko ikipe y’igihugu ya Black Stars ishobora kwivana mu mikino y’igikombe cya Africa cy’ibihugu cya 2017 ndetse ntinakine umukino isigaje n’Amavubi.

Black Stars usanga igizwe n'abakinnyi benshi bakina mu mahanga, ubu ngo basabwe na Minisiteri y'imikino kutarenza batanu gusa
Black Stars usanga igizwe n’abakinnyi benshi bakina mu mahanga, ubu ngo basabwe na Minisiteri y’imikino kutarenza batanu gusa

Ghana yamaze kubona ticket yo gukina iriya mikino ya CAN 2017 aho iyoboye itsinda H irimo yo n’u Rwanda, Mozambique na Iles Maurices.

Ikinyamakuru Pulse kivuga ariko ko nyuma y’uko umutoza wa Black Stars Avram Grant ahamagaye abakinnyi 23 b’ikipe ya Ghana ngo bitegure gukina n’Amavubi, Minisiteri y’imikino yatanze itangazo ribyamagana, ritegeka ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ko rigomba gushyira muri iyi kipe abakinnyi batanu gusa bakina hanze ya Ghana kuko igihugu gifite ibibazo by’ubukungu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amgaguru muri Ghana ryo risaba Minisiteri y’imikino yaho  guha abakina mu mahanga tickets z’indege ku bahamagawe bose hamwe bakina hanze.

Sannie Darra yatangaje ko niba bikomeje gutya Ghana iza kwivana mu mikino y’igikombe cya Africa.

Ndetse ati “Kuva uyu Minisitiri yaza, sinzi niba turi gutera imbere cyangwa turi gusubira inyuma.

Abayobozi bacu bagiye kuganira na Minisitiri wungirije ariko ngo nta mafaranga bafite yo gutanga ku bakinnyi bacu.”

Yongeraho ko ubu ibyo bari gutekereza ari ukureka iyi mikino.

Ghana iri kwitegura gukina n’u Rwanda kuwa gatandatu tariki 03 Nzeri i Accra.

Minisiteri y’imikino muri Ghana yo yifuza ko umukino n’u Rwanda wakoreshwaho abakinnyi bakina imbere muri Ghana kuko ikipe y’igihugu yamaze kubona ticket ya CAN2017 bityo ntibatange amafaranga menshi ku bakinnyi bava hanze, umutoza Avram Grant we yamaze guhamagara ngo baze bahangane n’Amavubi.

Hashize iminsi iki kibazo cyarateje sakwe sakwe hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana na Minisiteri y’imikino.

Muri ibi bibazo, visi Kapiteni wa Ghana Andre Ayew we yari yavuze ko yakwishyurira ticket z’indege abakinnyi bagenzi be badafite ubwo bushobozi ariko bakaza gukina uyu mukino wo kuwa gatandatu.

Mu itsinda H, Ghana ni iya mbere n’amanota 13 (yanabonye ticket) u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota atandatu (6), Iles Maurices ni iya gatatu n’amanota nayo atandatu, Mozambique ni iya nyuma n’amanota ane.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • wasanga batinye Amavubi. reka nibahumure, ikipe bakinisha isanzwe itsindwa 4G muri championat.

  • hhhhhh iyo kipe uvuga ariko yatsinzwe na ghana 1 ku busa mu minota ya nyuma nukuvuga ko bayitinye sha. Ariko iyatsinda 4G nayo yatsinzwe 2G nikipe yindega kumanuka bivuze ko umuti wavuye mu buyenzi wariwarashize, muzongere aho mwakuraga Yaounde nawe arahazi sha

    • Yaounde arahazi? Kereka niba ari wowe wahamweretse? Muzatsindwa kugera minadef ikuyeho akajagari muteza. Ubu se mu myaka 22 mwakoze iki? Ubu caf irabazi?

  • Ghana se iramutse idakinnye na Rwanda, ntibayifatira ibihano, kugira ngo batayifatira ibihano rero barakinisha abalocaux batsinde amavubi 4, abo hanze barorere, ubwo se GHANA YIKUYE muri Can UBUNDI AMAHIRWA AMAVUBI YABA AFITE NI AYAHE, MBEGA AGASUZUGURO KA MINISITIRI WA SIPORO WA GHANA WAVUZE NGO NTACYO UYU MUKINO UVUZE KUBERA BAMAZE KUBONA ITIKE YEWEE, SHA NTACYO NA NYINA WUNDI ABYARA UMUHUNGU NTABWO TUZAHORA TUTAZI UMUPIRA

Comments are closed.

en_USEnglish