Gervinho yatangiye ahabwa umutuku ubwo Arsenal yanganyaga
Kuri uyu wa gatandatu nibwo English Barclays Premier Ligue saison ya 2011-2012 yatangiye.
Arsenal yari yasuye ikipe ya New Castle kuri stade ya St James’Park, ntabwo yabashije kuhakura amanota atatu kuko zanganyije 0-0, ndetse Arsenal yarangije ikina ari 10 gusa nyuma y’uko Gervinho yahawe ikarita itukura umukino ubura iminota 14 ngo urangire.
Ubwo Gervais Yao Kouassi (Gervinho) yagwaga mu rubuga rw’amahina, yibwirako ari Penalty, Joe Barton yaje amushika umwenda amuhagurutsa, uyu nawe yahagurutse amufata mu mashingo, bityo umusifuzi Peter Walton abona Gervinho ariwe usagariye Balton, kuko igikorwa cya mbere atakibonye, ahita amuha ikarita itukura.
Arsenal idafite Francesc Fabregas na Samir Nasri batari bashyizwe ku rutonde rwabakinira Arsenal kuri uyu wa gatandatu, yagerageje gushaka igitego ariko New Castle imbere y’abakunzi bayo bagera ku 46,894 yihagararaho, umukino urinda urangira.
Muyindi mikino yari itegerejwe Liverpool ntiyitwaye neza kuri stade yayo ya Anfield kuko yanganyje na Sunderland 1-1.
Umunsi wa mbere wa English Barclays Premier Ligue
Blackburn1-2Wolves
Fulham 0-0 Aston Villa
Liverpool 1-1 Sunderland (L. Suarez – S. Larsson)
Newcastle 0-0 Arsenal
QPR 0-4 Bolton ( – G. Cahill, D. Gabbidon (o.g.) I. Klasnic, F. Muamba)
Wigan 1-1 Norwich
Ku cyumweru tariki 14
Stoke C. 0-0 Chelsea
West Bromwich A. 1 – 2 Manchester U. (Long – Rooney, A.Young)
Ku wa mbere tariki 15
21:00 (Mu Rwanda) Manchester C. ? – ? Swansea C.
Photos Internet
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
5 Comments
Mutangiye gukora neza,ese mwagiye mutubwira n’andi makuru atari aya football gusa,nka za natation z’iburayi n’ahandi
sha arsenal ko batangiye bayiba, fabregas nnagene aharire nabandibana bigaragaze
yewe Danny we Arsenal yo nyawayiba,wakwiba umuntu ntacyo afite?Ikofi yayo ukozemo wasanga mo imbaragasa kabisa!!!this saison muri mu big 7.
ikofi yo muri Barclays Premier Ligue n’ ibikombe kandi urebyemo wasangamo ko arsenal ifite ibirenga icumi. so ubwo wakwibaza niba uvuga ukuri magnus??? naho ibya big7 ntawutabawe keretse ibyakina atemera ko ari umupira w’amaguru.
arsenal bayisengere ize yisange peut-etr muri place ya 8 si non…,in this season karayibanyeeeeeeeeeeeeee
Comments are closed.