Digiqole ad

Gerivasi,90, mbere yo gutabaruka arifuza kubonana na Paul Kagame

Gerivas Rutayisire yavikiye mu karere ka Ruhango, avuga ko afite imyaka 90 nubwo ngo ashobora kuba anayirengeje. Yavukiye mu karere ka Ruhango. Avuga ko ikintu gishobora kumubabaza ari ukuzatabaruka atabonye Perezida Paul Kagame amaso ku maso ngo amubwire ijambo rimwe.

Rutayisire Gerivasi ntawayoboye u Rwanda atarabona, Perezida Kagame we amufitiye ubutumwa bwihariye
Rutayisire Gerivasi ntawayoboye u Rwanda atarabona, Perezida Kagame we amufitiye ubutumwa bwihariye

Umunyamakuru w’Umuseke.rw mu Ruhango yaganiriye n’uyu mukambwe kuwa 03 Kamena, bahuriye mu gikorwa cyo gutanga amatungo magufi cyariho gikorwa ku batishoboye barokotse mu Ruhango.

Uyu musaza atuye mu murenge wa Bweramana Akagali ka Murama mu Ruhango, umurebye ubona agifite akabaraga kuko abasha gukora urugendo rugereranyije n’amaguru.

Rutayisire nkuko abyivugira yavutse ku ngoma ya Yuhi Musinga, ubukoroni bw’ababiligi bwaganje mu gihugu abyirebera, Se umubyara yitwaga Mbonyumushi avuga ko yabaye sous-Chef mbere ngo babitaga igisonga.

Kuva ku ngoma za cyami Rutayisire yabonye abami batwaye u Rwanda bose amaso ku maso (Musinga, Rudahigwa na Kigeli Ndahindurwa), no kuri Repubulika uyu mukambwe avuga ko nta mu Perezida numwe atiboneye amaso ku maso, ati :”abatwaye u Rwanda bose narababonye nsigaje kwibonera Perezida Kagame by’umwihariko we mufitiye ubutumwa.

Nifuje kenshi kumubona ngo mubwire ijambo rimwe gusa ariko sindamubona. Ubu ikibazo mfite ni uko mbona iminsi yanjye iri kugenda ishira, ariko Imana izamfasha mfite ikizere ko nzatabaruka mubonye nkamubwira”.

Ubutumwa bwe kuri Perezida ni ibanga

Uyu musaza w’ibitekerezo ubona bisobanutse ntabwo yifuje kubwira umunyamakuru w’Umuseke icyo yifuza kuzabwira Perezida Kagame.

Ati “ Ni ubutumwa bwe nyine ntawundi nabubwira. Ninatabaruka ntakundi nzabujyana ariko nzajyana agahinda. Mfite byinshi byo kumubwira ariko mfite na kimwe cy’ingenzi.”

Umunyamakuru wacu yakomeje kugerageza kumva ubutumwa Gerivasi yaba afitiye Perezida Kagame ntibyakunda, gusa yabashije kumubwira ati “ Ni umuyobozi utandukanye n’abo namenye bayoboye iki gihugu, ndifuza cyane kuzamubona nkamuha ubutumwa bwe.”

Arifuza kuzamubona amaso ku maso
Arifuza kuzamubona amaso ku maso

Photos/JD Ntihinyuzwa

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngaho rero banyamakuru mwebwe “Numwazarubanda” by’ukuri nimukoreshe uko mushoboye,muvuganire uyu musaza abonane na Président,iri banga atazarijyana kwa nyamutezi(ikuzimu). Nanjye Imana izamfashe mare imyaka nk’iyuyu musaza.

    • NTUMWA ZA RUBANDA

  • Uyu musaza nange namubwira gukomeza ikizere afite cyo kuzabonana na president Kagame. ni benshi bagize ikifuzo nk’ike kandi bakabigeraho,president kagame akunda abaturage kuburyo iki gitekerezo cy’uyu mukambwe ntiyacyunvira ubusa.

  • Aha ni gitwe kabisa ku bitaro bya Gitwe.
    Umusaza arakomeye kandi urabona ko asobanutse kabisa!

    • Ntumwazarubanda mukoreshe ukomushoboye uyumusaza atazapfana agahindayibonere umubyeyi wacu amasokuyandi

  • Uwo musaza bamufashe abonane na Muzehe kbsa!

  • Mzee humura uzamubona kdi nanjye uzambona ntugire impungenge

    • Ahhh wowe se nkande shahu uramwungirije se basi courage nawe azakubona ariko siwowe ashaka

      • Arashaka kuvuga ko azaba President nawe.

  • Uyu musaza arasobanutse

  • Icyo gipfunyika se Nicyo ashaka kumuha ? Ntibyoroshye .

    • ni ngofero y’umusaza yewe mwa jya ushishoza

  • Nimba ase ari ubutumwa bufitiye Nyakubahwa perezida n`Abanyarwanda bose akamaro yabwanditse akabunyuza ku bo bishinzwe bukagera kwa perezida ubundi agategereza kuzabonana nawe niba arambye ariko ubwo butumwa ntabe yataha atabutanze! Ubu se buri wese ushaka kubonana na perezida n`ubwo yaba afite ijambo ryihariye ryo kumubwira bizabe ngombwa ko abumugezaho ari uko babonanye amaso ku maso? Perezida se ntagira abafasha-ndavuga abayobozi bakorana nawe ku buryo ubwo butumwa bwamugeraho bumunyuzeho?

    Ko tumenya iminsi tumaze tutamenya isigaye, none uwo musaza ejo yatabaruka wenda adatanze iryo jambo ry`agakiza ntibyakwitwa kurangara cyangwa se kuri we kudha agaciro iryo jambo? Niyandike ubwo butumwa abushyikirize Mayor, Mayo nawe abugeze kwa Governor ndizera ko Governor bizamworohera kubugeza kwa perezida ko kandi na perezida iryo jambo cyangwa se ubwo butumwa nasanga ari ubw`ingirakamaro azifuza kubonana n`uwamugejejeho ubwo butumwa maze igihe yagana mu ntara y`amajyepfo muri kariya karere akabonana n`uriya musaza! Yewe biranashoboka ko perezida uko muzi asanze ari ngombwa kubonana n`uriya musaza nyuma yo gusoma ubwo butumwa cg iryo jambo nyamukuru yabimufashamo amwoherereza abamumugezaho!

    Ngira ngo benshi bifuza kuba ababonana n`umuyobozi nk`uriya ndetse byaba ngombwa bakamukora mu ntoki, ariko amarangamutima gusa ntakaturengeeee mu gihe nta kidasanzwe twifua kumugezaho imbonankubone dore ko bitamworohera kubonana na buri wese!!

    • Wamusazi wee se umusaza arandika uko ubizi abasaza bakera babaga bariza niyo yaba yarize niba yifuza kwibonera perezida we imbona nkubone wowe birakurya hehe.kushaka kwigira inyaryenge cyane =(

      • none se Perezida bivuga iki? Bivuga umuntu uhagarariye abanyagihugu n’inyungu zabo zose, bivuga ko ari uwabo nta kurobanura hitwajwe ubusaza, ubunararibonye no kuba wifuza kubonana na we ngo umubwire ijambo. Niba dufite idarapo rimwe ni na ko republika igira Perezida umwe…none se ibitekerezo n’ibanga ubitsa Kagame uribikije Rwanda yote hano twandika waba ibaye iki? turi abirabura cyane: abantu ntibazi ko inzego za Leta ari iz’igihugu n’abanyagihugu kweli. Ni bwo usanga bamwe biremereza bakumva ko batona ku muyobozi wa bose ku nyungu zabo kurusha abandi maze bakibonekeza ngo bafite ijambo bageneye Kagame cyangwa ubundi buhanuzi. Udakunda igihugu ntabwo akunda Kagame. Kalisa afite ibitekerezo byiza cyane. se wa mugani nta basaza barusha age na status uriya mwakuririje? ni Bangahe se?

        • uri ihene

  • aliko ashobora kwaka a rendez vous akabonana ni begera bye akabaha iyo msg aje murugwiro bamwakira.

  • For the journalists:

    After the news,what next?

  • AZAMUBONA PEEEEEEEEE

  • Uyu musaza ko tugira icyo dupfana ra!!!Niba koko ari umuhungu wa Mbonyumushi…Yoooo reka njye kumushaka Rutayisire.Atuye hehe?Ntiwasanga menye amateka y’umuryango wanjye imvaho.Harakabaho umuseke.Nzaba mbabwira nyuma.

    • Ahooooooooo! wabona utibonye ba sukuruza bawe ubabonye k’Umuseke!!??
      Uzatubwire nako uzabwire UM– USEKE babikoremo inkuru izaba iryoshye da

  • yego muze!ndakwufuriza kugera kubyo wifuza,kandi uzabibana mwizina ryayesu.nizeye ko umushakira ibintu bizima.

  • UWO musaza RUTAYISIRE turaziranye pe kandi arasobanutse amateka ayibitseho kuko yambwiye ko yakoze no mubinombe byo muri CONGO (KATANGA)atuye INTARA Y’AMAJYEFPO,AKARERE KA RUHANGO ,UMURENGE WA BWERAMANA,AKAGALI KA MURAMA,UMUDUGUDU WA DUWANE . AFITE BYINSHI YAKUBWIRA PEEE!

  • ariko kuki mukunda guca imanza mutatumiwemo we niwe uzi icyo ashaka ku mubwira mubonye yambaye nabi mwamugurira aho kumusebya ntimugira nisoni zuko abaruta we niwe uzi icyo aza mubwira uko mubaseka niko muza sekwa uwo wabibwiye se ko nta comment nkiyo yashizeho wowe umurusha iki?

  • Ubuyobozi buzamufashe,bumuyobore inzira yakoresha abonane numukuru w’igihugu!ntibigoye!kdi nuburenganzira bwe gutanga msg yumwihariko nunva amaranye igihe.nta cyiza nko kugira abasaza nkaba baba barabonye byinshi tutazi,twe abakiri bato!

  • Disi mu/tumufashe uwo musaza atazisazira adakabije inzozi ze!

  • Rwose abo bireba muzafashe uyu musaza azatabaruke adusigiye ubutumwa bwiza mugihugu cyacu kuba ashaka Pesident nuko haricyiza atwifuriza nkabanyarwanda peee

  • Imana izabigufashemo ubigereho

  • Nasubize amerwe mwisaho. Umukuru wigihugu niyo yaba afite ubwo bushake, ntabwo yashobora kubonana na million 11 z’abanyarwanda bifuza kumubona amaso muyandi. Bitewe nimirimo myinshi afite, Muzehe Gervais rero wihangane niba inzozi zawe zitagezweho.

    • Umuseke ufite ububasha bwose bwo gusaba kubonana n’umukuru w’igihugu rero nibashyireho umuhate.KANDI ntabwo ari miliyoni 11 zose zikeneye kubonana na perezida nkanjye ntacyo mukeneyeho kuko umukuru w’umudugudu andi hafi cyane.

      • Ni Directeur de cabinet wenyine upanga appointments na president. Ntabwo ari UM– USEKE cg se urundi rwego urwo arirwo rwose.

  • mbega agasaza ubwose udusaza twose twifuza kubona president tamubona gute nukwitonda imyaka yabo ibategeka byinshi da

Comments are closed.

en_USEnglish