Digiqole ad

Genocide i Burundi? “Imbonerakure” ziri guhabwa ibikoresho n’imyitozo

Leta ya Petero Nkurunziza iravugwaho kuba iri gutanga imbunda ku mutwe ushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi, igatanga izo mbunda cyane cyane mu duce twiganjemo abashyigikiye ishyaka rya UPRONA ritavuga rumwe na Leta, ndetse ngo hari ubutumwa bwatanzwe kuri zimwe muri Radio bubwira izo ‘Mbonerakure” ngo ‘zitegure’. Umuryango w’Abibumbye ngo waba watangiye kugira ubwoba ko i Burundi hashobora kuba Jenoside.

Pierre Nkurunziza uyoboye u Burundi
Pierre Nkurunziza uyoboye u Burundi

Amakuru ngo yaba yarabashije kuva mu muryango w’Abibumbye (UN) akagera kuri Samantha Power intumwa ya Amerika (US) muri uwo muryango ahagana mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni uko i Burundi hari gutangwa intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ku rubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD rwitwa “Imbonerakure”.

Umukozi wa UN i Bujumbura utatangajwe amazina ye kubera umutekano, yabwiye abayobozi be b’i New York  tariki 03 Mata 2014 ko “hari inama yabereye kuri Hotel y’umusirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi iri mu Rumonge yiga ku mugambi wo gukomeza gutanga intwaro mu ibanga.”

Uyu mukozi avuga ko mu ijoro iyo nama yabereyemo humvikanye urusaku rw’amasasu muri ako gace, kegereye gereza ya Rumonge. Uyu mukozi akaba yarasabaga ko UN igira icyo ikora kuko iryo kwirakwizwa ry’intwaro  mu baturage batari abasirikare buri wese yakwibaza icyo rigamije.

Izi mbunda kandi ngo ziri gutangwa mu gace ka Bururi kazwiho kuba ahanini gatuwe n’abo mu ishyaka UPRONA ritavuga rumwe na Leta iriho ubu nk’uko byemezwa na Chimpreports.

Umuryango w’Abibumbye kandi ngo wamenyeshejwe ubutumwa bwatanzwe kuri Radio mu baturage buvuga ngo “babe maso”.

Ibi bikibutsa mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu iri kwibukwa ku nshuro ya 20, aho Interahamwe zabanje guhabwa imbunda ndetse n’imyitozo, ubutumwa kuri Radio RTLM ngo babe maso, ibyakurikiyeho ni ubwicanyi bwakwiragiye muri rubanda vuba cyane.

Mu minsi ishize ishyaka rya UPRONA ryikuye muri Guverinoma kubera ubushake bwa Perezida Nkurunziza Pierre bwo kongera kwiyamamariza manda y’umukuru w’igihugu ku nshuro ya gatatu mu gihe itegekonshinga ryaho rimwemerera kwiyamamaza inshuro ebyiri, akaba yarazirangije.

I Burundi bamaze imyaka igera kuri 16 mu ntambara za gisivili zarangiye mu 2009 zahitanye abantu barenga 250 000.

Mu bice by’icyaro mu Burundi, Imbonerakure ngo nizo zikiranura imanza, zigakora nka Polisi cyangwa ingabo hejuru y’abacamanza baba bari mu gihugu. Abatavuga rumwe na Leta ngo bakunze kugaragaza iyo myitwarire idahwitse n’amabi y’Imbonerakure ariko ngo kuko zishamikiye kuri CNDD-FDD ntakivugwa.

Amakuru ava aho muri UN aremeza ko mu kwezi kwa kabiri hari impuzankano (Unifroms) z’ingabo zigera kuri 500 zaburiwe irengero ndetse n’imbunda zimwe na zimwe z’igisirikare zigahabwa uwo mutwe w’insoresore.

Amakuru y’urubuga rwatangaje ibi avuga ko batabashije kugera ku ruhande rwa Leta y’u Burundi ngo rugire icyo ruyavugaho.

Ibivugwa mu Burundi byatumye Samantha Power uhagarariye Amerika muri UN mu minsi ishize ajya mu ruzinduko i Burundi aho ngo yasabye abayobozi baho ko bakongera gukurikiza amasezerano ya Arusha yasinywe mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi birinda ko hakongera kubura intambara nanone.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru ariko Time Magazine yatangaje ko Samantha Power yavuze ko “Perezida w’u Burundi hari gahunda yafashe imbere mu gihugu ziteye amakenga”, ndetse ko bibaraje ishinga gukurikirana kugira ngo hataba ubwicanyi nanone nko mu gihe gishize.

Imbonerakure amakuru aravuga ko kuva uyu mwaka watangira zigaragara mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri rubanda cyane cyane ku batavuga rumwe na Leta.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Amahanga n’abaturanyi nibatabare iki gihugu hakiri kare, hato bitamera nk’iby’iwacu.Ngirango aho byatugejeje barabibonye, ndasaba rero inzego zose zirebwa gukumira iri shyano mbere yo’uko rishyirwa mu bikorwa.

  • Dore ikizatuma ibihugu by`Africa bihora mu ntambara, gusenya aho gukomeza ibubatswe no gukora uko bashoboye ngo abaturage babane bumva bafite amahoro n`icyizere cy`ejo hazaza! ubu koko umuperezida umaze imyaka irenze 10 ku buyobozi akaba ashoje mandat zemewe n`itegeko nshinga, ngo kuko ashaka gukomeza kuyobora hakaba hari abamwumvisha ko kubahiriza itegko nshinga akareka kwitoza agaharira n`abandi bibe intandaro yo kuba abenegihugu bamarana? Ese abo basivilians barabaha imbunda z`iki? Ese ubundi ko ishyaka ritagirwa n`umuntu umwe kandi rikagira umurongo ngenderwaho uhamye kuki bumva ko Nkurunziza ari we kamara atavaho ngi haboneke undi mu ishyaka rye ayobore? Oya rwose bayobozi b`Abafrica nimugezaho kumva ko ari mwe kamara ko mutayoboye nta cyakorwa! Kandi mwirinde kumva ko kuba mushyigikiwe n`igisirikari ubundi cyagombye kuba kigenga ahubwo kikaba cyatabara mu gihe mwe muri guteza ibibazo aho kubabogamiraho, bidakwiye gutuma mwumva ko mukwiye kwica mugakiza. Nkurunziza arangije mandats ze ebyiri neza yagombye kuba we n`abamufasha mu buyobozi bw`ishyaka barateguye uwo bazamamaza agahagararira ishyaka maze niba umurongo bafite ari mwiza ku benegihugu agakomereza aho Nkurunziza azaba agereje byaba ngombwa akishyiriraho n`ake gakeregeshwa! Oya oya Genocide ntikongere mu karere iwacu twaba tutiga ngo tuzingatie ibyo twigishwa n`amateka!

    • Kalisa ibyuvuga nukuri njyewe narumiwe ngaho nawe reba: Bouteflika utagifite n’ingufu zo kuvuga,Robert Mugabe,Sasou N’gesso,Museveni.Ikabzo nuko kugirango baveho hagomba intambara hanyuma igahita yoreka imbaga.

  • Ikifuzo cy’abaturage nuko babona amahoro bakarya ibyo bavunikiye ntawe ubashizeho umugogoro w’intambara zo kurwanira kubayobora. Rwose abayobozi ba Afrika bareke gukomeza kwikunda bagundira ubutegetsi, bajye bashyiraho mandats nizirangira birinde kutwumvisha ngo bahavuye ibintu byagenda nabi. Bajye bategura abazabasimbura bizeye maze bababere abajyanama ntihagire igipfa. Rwose abanyafurika turarushye guhora muri cishwaha nk’inyamaswa. Niba nibura guceceka kwacu kwatumaga tugira amahoro ntitwicanwe n’abayobozi bagundiriye kubera inyungu zitatureba. Nabo ubwabo nibatangire bikunde mbere yo gukunda igihugu.

  • abarundi bafite opposition politique nzima, urabona ukuntu UPRONA , yabivuye mo kumugaragaro!!ubu se mu Rwanda ninde wavuga ngo ishyaka runaka rivuye muri guverinoma???

  • Ko mperuka uyu Nkurunziza ngo asenga cyane ibi ni ibiki ari gushoramo abarundi? Ibyabereye mu Rwanda nta somo byabasigiye koko? Africa ifite indwara yitwa ubuyobozi.

  • nibaza ko abazungu bashikiza ayo makuru hari ikindi kintu bagamije , uburundi n,igihugu kirimwo amahoro ,ariko akarorero nko mu bihugu  syria ,central africa , hari intambara kandi hari intambara nyishi kandi aribo babitera ,ubwo rero ico nobasaba abo bazungu nibareke kurwiza ibinyoma kuko turabazi ko atarukundo badufitiye

Comments are closed.

en_USEnglish