Geneve: UNHCR bugufi gutanga amabwiriza ku bihugu bifite impunzi z’abanyarwanda
Kuri wa gatanu tariki 9 Ukuboza 2011, intumwa za leta y’ u Rwanda zitabiriye inama mu ngoro yitwa Palais de Nation i Geneve mu Busuwisi. Iyi inama yateguwe na UNHCR yai mu rwego rwo kuganira ku mahame ajyanye no kurangiza ibibazo by impunzi z’ Abanyarwanda.
Izi ntumwa zikaba ziyobowe na Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’ impunzi Generali Marcel Gatsinzi.
Muri izi ntumwa harimo umunyabanga nshingwabikorwa wa Leta mu kanama ngishwanama ku miyoborere Prof.Shyaka Anastase, ambasaderi w ‘u Rwanda mu muryango w ‘abibumbye, akaba kandi ahagarariye n’inyungu z’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga Solina Nyirahabimana na Fatuma ndangiza wari ambassaderi y’ u Rwanda muri Tanzania.
Ingingo nkuru zari ku murongo w’ ibyigwa ni ukongera gusuzuma amahame ajyanye no kurangiza ibibazo by impunzi z’ Abanyarwanda.
Hakaza kurebwa inzitizi zikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ amasezerano ajyanye no kurangiza ibibazo by’impunzi z’ Abanyarwanda.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatanu yashyizeho umurongo njyenderwaho ku bijyanye no kubahiriza, gutangaza no gushyira rmu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ ubuhunzi rusange ku banyarwanda.
Iyi nama yateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ,UNHCR, ikaba ije ikurikira iya 62 ya komite nyobozi y’ uwo muryango yabaye mu kwezi kwa cumi, aho yari yanzuye ko hazabaho gutangaza ikurwaho ry’ ubuhunzi rusange ku banyarwanda tariki ya 31 Ukuboza 2011. No gutangira gushyira mu bikorwa iki cyemezo guhera tariki ya 30 Kamena 2012.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro, UNHCR ubu riri gutegura gutanga amabwiriza ku bihugu kugira ngo bizatangaze icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi rusange ku banyarwanda nk’uko byanzuwe.
Uruhare rw’ ibihugu birebwa no gutangaza ndetse no gushyira rmu bikorwa iki cyemezo cy’ikurwaho ry’ ubuhunzi rusange ku banyarwanda, kikaba nacyo cyahawe umwanya wihariye.
Ibi bihugu byasabwe kurushaho gushyira imbaraga ku gushishikariza impuzi z’ Abanyarwanda gutaha ku bushake, no kurushaho kumvisha impunzi nyishi zishoboka zirebwa n’iki cyemezo cy’ikurwaho ry’ ubuhunzi rusange mbere y’uko cyashyirwa mu bikorwa.
Iyi nkuru turayicyesha minisiteri yo gucunga Ibiza no gucyura impuzi.
Jonas Muhawenimana
UM– USEKE.COM
3 Comments
Ariko ubundi umuntu yishimira kwitwa impunzi byagenze bite?? Buriya wasanga hari ababashuka ngo ntibatahe, kubera inyungu zihariye babafitemo! inkiko z’uRwanda ziruguruye, twe ntitwaba nka kinani wavugaga ngo ikirahure cyaruzuye, kuburyo umuntu yongeyeho andi mazi, yameneka! ubwo kinani yakumiraga abanyarwanda gutaha iwabo, ubungubu ndabona Leta y’uRwanda yo iharanira kubibutsa ko ari abanyarwanda! muze dufatanye kubaka igihugu cyacu, erega akimuhana kaza invura ihise!.
Manzi, HCR irababeshya nta mpunzi izacyura, kuko umuntu afite kuba aho ashaka. Harya ubundi kwiruka ku bantu ngo batahe urwo ni rukundo ki, kandi buri munsi hari abandi bahunga? Jye mba Montreux muli Holande mpamaze imyaka 8, aliko muri uku kwezi konyine haje impunzi 15 z’abanyarwanda. Mbizi kuko nzibera translater, kandi wumvise ibyo bavuga bahunga ntiwakongera no kuvuga. So sad
yewe,izo mpuhwe ni iza bihehe,ubwo se barabibutsa gutaha bo bananiwe kwibwiriza.ntawishimira kuba impunzi.
Comments are closed.