
General Defao yafatiwe muri Hotel yananiwe kwishyura Facture

Francois Matumona, uzwi cyane nka Général Defao ubu ni umugabo w’imyaka 57
Icyamamare muri muzika ya Rumba kuwa gatandatu yarafashwe aheranwa na Hotel yitwa Rickside Villas yananiwe kwishyura amashilingi 20 000 y’icumbi n’amafunguro yafashe muri iyi Hotel.

Defao uzwi cyane muri aka karere muri muzika ya Rumba avuga ko byatewe n’ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa bye wamusize aha muri Hotel akigendera nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya.
Defao ngo yari yaje kuririmbira muri Hotel aho yari bwishyurwe amashilingi 8 000 gusa!
Defao avuga ko ubuyobozi bw’iyi Hotel bwamusabye kuhaguma akazaririmba muri Hotel tariki 03/08 ariko ngo ntiyaririmbye.
General Defao yaje kurekurwa ku cyumweru habayeho kwishyura bikozwe n’inshuti ze.
Defao yatangiye muzika mu myaka y’1980 yamamara cyane mu myaka ya 1990. Indirimbo ze nka “Sala Noki”(1998), “Copinage”(1998), “Bilimayamayi” (2010) zakunzwe cyane n’abakunda Rumba.

UM– USEKE.RW