Digiqole ad

Gen Majok uyobora Police ya South Sudan nawe yasuye Police y’u Rwanda

Nyuma yo kwakira umuyobozi wa Police ya Uganda akabanayobora EAPCO, kuri uyu wa gatanu ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda bwakiriye ku Kacyiru umuyobozi wa Police ya Sudani y’Epfo Gen Pieng Deng Majok.

Gen Majok ibumoso n'Umuyobozi wa Police y'u Rwanda Emmanuel Gasana ( iburyo)
Gen Majok ibumoso n’Umuyobozi wa Police y’u Rwanda Emmanuel Gasana ( iburyo)

IGP Emmanuel Gasana uyobora Polisi y’u Rwanda yibukije ubufatanye bwa Police z’ibihugu byombi bukubiye mu masezerano bagiranye muri Gicurasi 2012.

Ayo masezerano ngo arebana n’imikoranire mu kurwanya ibyaha binyuranye byambukiranya imipaka, ubufatanye mu mahugurwa y’abapolisi, ubufatanye mu bikorwa byo guhashya ubugizi bwa nabi no guta muri yombi abanyabyaha, kurwanya Ibiza, umutekano wo mu muhanda, guhererekanya amakuru n’ibindi.

Gen Pien Deng Majok yavuze ko nk’umuntu umaze igihe kitari  kinini ahawe inshingano zo kuyobora Polisi ya Sudani y’Amajyepfo yahisemo gutangira asura Police y’ u Rwanda ngo kuko hari byinshi bayigiraho.

Ibyo byose mumaze kugeraho mubikesha ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida wanyu, niyo mpamvu natwe twaje hano kugira ngo dukure amasomo mu byo mu maze kugeraho haba mu  kubungabunga umutekano.” Gen Majok.

Mu bikorwa umuyobozi wa Polisi ya Sudani y’Amajyepfo yasuye harimo ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa, ikigo Isange one stop center cyakira abahuye n’ihohoterwa ritandukanye kikabafasha mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’ubujyanama.

Banasuye kandi ikigo cy’amahugurwa cya Polisi (Police Ethic Center), ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda aho basobanuriwe ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga no kubika amakuru yose ajyanye n’izo mpushya n’ibindi.

Abo bashyitsi kandi basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

Abo bashyitsi bo muri Sudani y’Amajyepfo banasuye ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze (National Police Academy) ndetse n’ishuri rya Polisi riri i Gishali ho mu karere ka Rwamagana.

Aho hose hakaba hatangirwa inyigisho n’amahugurwa atandukanye, abapolisi bo mu Rwanda n’abo muri aka karere bakaba bahahererwa ubumenyi ku bijyanye no gucunga umutekano, gufatanya kurwanya ibyaha muri rusange n’ibindi.

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ibyo ni sawa ariko kandi hakenewe ko ba officers ba polisi nabo bazamurwa mu ntera kuko hari abamaze imyaka n’imyaniko.
    ubwo minister bireba na Komiseri mukuru wa Polisi barabyumva

    • Uri mwene nde?

Comments are closed.

en_USEnglish