Digiqole ad

Gen Kabarebe na Lt. Gen. Kayonga bari i Goma mu biganiro

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena nibwo Ministre w’Ingabo w’u Rwanda Gen James Kabarebe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga bambutse umupaka wa Grande Bariere i Rubavu bagana i Goma mu biganiro na bagenzi babo ba DRCongo mu gushaka umuti ku kibazo cy’imirwano hagati y’ingabo za DRCongo n’umutwe wa M23 wigometse.

Lt Gen Kayonga na Gen Kabarebe berekeje i Goma/photo archives RDF
Lt Gen Kayonga na Gen Kabarebe berekeje i Goma/photo archives RDF

Amakuru agera k’Umuseke.com aremeza ko kuri uyu wa kane muri IHUSI Hotel hafi y’umupaka w’ u Rwanda na DRC aba bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda bari buhahurire n’abahagarariye Ingabo za DRC baza kuba bayobowe na Gen Gabriel Amisi Kumba bita “Tango Fort” uyobora ingabo zirwanira ku butaka muri DRC.

Muri ibi biganiro haraba kandi hari abakuru b’ingabo z’umuryango w’abibumbye za MONUSCO bari muri kariya karere ngo barinde amahoro n’ubwo ubu ntayahari, dore ko abacongomani bagera ku 13 000 bamaze guhungira mu Rwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita we yatangaje ko uru rugendo rw’abakuru b’ingabo z’u Rwanda rugaragaza ubushake u Rwanda rufite mu gushakira umuti w’ikibazo kiri hariya.

Aba basirikare bakuru bagiye muri DCR nyuma y’uko Ministre w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo nawe ahaheruka mu minsi ishize kuvugana na mugenzi we ku muti wabonerwa ikibazo cy’ingabo za M23 zigometse kuri Leta ya Kinshasa.

Mu biganiro bari kugirana aba bayobozi b’Ingabo ku mpande zombi ndetse na MONUSCO, baravuga ku mitwe ya M23, FDLR iteza umutekano mucye hariya ndetse banarebere hamwe ku bivugwa ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo (tariki 27/06) UN yasohoye raporo yakozwe n’impuguke zayo Joint Verification Team (JVT), ivuga ko u Rwanda rufasha abigometse ku ngabo za DRC, iyi Raporo Ministre Mushikiwabo akaba yaravuze ko nta shingiro ifite kuko nta bimenyetso bifatika bitangwa n’abavuga ko u Rwanda rufasha abo barwanyi ba M23.

Leta ya Kinshasa yari yandikiye UN iyibwira ko bimwe mu bihugu bituranyi bifite uruhare mu bibera muri DRC, Ministre Mushikiwabo we, i New York mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru yagaye Leta ya Kinshasa gushakira umuti w’ikibazo cyayo mu gushinja abaturanyi bayo ibarega kuri UN, aho kwicarana nabo ngo babe babafasha kugikemura nk’abaturanyi.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mubabwireko mutabereyeho guteza ikibazo ahubwo niba batishoboye babasabe ubufasha mubafashe kandi munababwire ko gusebanya aribibi urugendo ruhire AFANDE

  • Ifoto mwashyizeho ya Gen.James na Lt Gen. Charles idukumbuje amateka.Burya ngo amata agira gitereka!Mukomeze mube intangarugero kandi Imana ibarinde

  • Afande,please teach them and i trust you. Kwa kuonana Afande.

  • muri abantu b’abagabo cyane ndabemera pee!Afande musonge mbere

  • Mbona izi site zidafasha u Rwanda iyo zishyiraho comment zabantu bakunda kwishongora. Hari igihe kimwe kinshasa ishobora kugera i Kigali. Tureke ubwishongozi no guteza intamba mu karere

    • ingabo y’umugore igushora kurugamba ariko ntigukuraho!!

  • Kabisa Afande Mubigishe Icyo Gukora nubwo nzi ko Bitaborohere kubishyira mu bikora Gusa Ndizera Ntashidikanya Ko umusada wo bawukeneye ariko niberure bawusabe

  • byari kuba byiza iyo aba bayobozi b’ ingabo bajyana na bamwe mu bayobozi b’ amashuri ya gisirikare bakigisha bariya ba cingomen uko gikorwa bakazamenya nabo kwikemurira ibibazo aho guhora baterana amagambo kandi ingabo zirangwa n’ ibikirwa bo bahisemo kwivugira. mubafashe kwiga gukora igisirikare kijyanye n’ igihe.

  • All i know this will end. N’uko gusa babaruhije kandi ari ibibazo abanyekongo bagombaga kwikemurira. I trust you Afande.Muri Abagabo cyaneeeeee.

  • Kabisa bahave bumvikanye kuko intwara miheto za kongo zikabije kutwicira izizna zidusebya

  • igisirikare ntikigwa kiravukanywa.abazayirwa bazakomeza kwinyuramo bajye biririmbira nibyo bashoboye

  • Murebe kure banyarwanda,murebe ibirinyuma yiyi ntambara,ntakindi ni ubukungu bwa congo,abanzungu muziko ntacyo bagira,icyo bashaka ni buriya bukungu,ahubwo ni ukwitonda .ubanza bashaka ko gakondo yacu yimuka.

  • Turabashyigikiye mukomeze mudushakire amahoro.

  • ubwo se koko ko numva abantu bose bivumbuye mu ngabo za kongo kandi zivuga ikintu kimwe barebye niba icyo kintu batagikemura koko, uziko kabila bamuroha mu bibazo kandi ari umuntu ushaka gukemura ibibazo none ngo u rwanda, sha tuzarwana mpaka baduhaye uburenganzira bwacu muri kongo ese kuki bariya bandande bo badasubira muri kasese uganda ko ariho bakomoka, abahunde bo nibashake barye bari menge abahutu ba paleko barabamara

  • Ariko buriya njye bica binyobera .buriya congo ko nkeka yoba ifise abasoda benshi n’ibikoresho kweri bakubitwa intahe bate! Cg ni ubwoba gusa bibitseho?

    • umwaka nki iki gihe uzaba ufite igisubizo,niba ari ubwoba niba ari ubugwari cyangwa niba ari ibindi…..be patient

  • You are right man

  • Si vyiza kwifuriza abandi ikibi muritonde kuko uwutazi ubwenge niko avuga. Aho murifatiye mu gahanga ko aba Congo batobereka ko bazi kurwana rindira gato uzovyibonera Aho bukera rizobagaruka mukanwa

    • oko uhaye vuga uti nti vyoba mugabo bobakubita pi!!

  • Ngabo z’Urwanda mukomerezeho kwerekana ukuri no guha ingero abanyamahanga muberekera ukwikemurira ibibazo nyako!

  • Hari Umuntu twigeze kujya impaka ambwira ko JAMES KABAREBE ariwe ufite ipeti ryo hejuru mu RWANDA….

    Ndebye ku ntugu ze numva ndatinye pe!

    “YES AFANDE !”

  • NGABO Z’URWANDA MUBIGISHE IGISIRIKALI CYA DISCPLINE AHO KWIRIRWA BAD– USEBYA.

  • mwavuye mugihugu cyabandi mukarya duke mufite,mugakora mukareka intambara zurudaca? byarahanuwe ko ntabyo muzarya ibyo mwakora byose ni impfabusa. ese ubwo bugome muzabukwizahe ko abantu bose bamaze kubamenya? ikibabaje nuko mutabibona,munangiye imitima nko kwa farawo!sha inkoni igiye kubakubita iraje ,iratyaye,ifite ubugi bushashagirana kdi Uwiteka nyiringabo ntahusha! Mwakwihannye mugasaba imbabazi mukareka ubugome koko?

  • Utabangamiye rubanda nk’uko badahwema kubikugirira nabo … Amahoro

  • GOOD MORNING,BA TATA BA MAMA BA NDEKO YA DRC MBOTE NA BINO,USIBYE GUKIZWA,UBUNDI NTA MAHORO YABONEKA CONGO.IMPAMVU N’IZI:ABAYOBOZI HAFI YA BOSE BIMITSE ibigirwana bitandukanye,hari n’imiryango myinshi yahinduye ubusambanyi nk’umuhango wejejwe,kuko hari imiryango ishyingira abakobwa babo aruko babane kubyarira iwabo,combinaison y’ibyo byose ibyara umuvumo ku gihugu.nibeger’IMANA NA YO IZABEGERA,KUKO NT’MAHORO Y’abanyabyaha niko UWITEKA AVUGA,ariko haracyar’ibyiringiro kuko IMANA Itishimira ko hari n’umwe warimbuka ahubgo ISHAKA ko abantu bose bakizwa bakameny’ukuri,IMANA IBATABARE.

  • ariko njye najya inama ko Congo yahabwa ubufasha bwihariye. Baduhe amafaranga tubahe amahugurwa n’imyitozo ya gisirikare naho ibyo kwirirwa barira nk’abana b’impinja ngo U Rwanda rushyigikiye M23 byo babishyire hasi. Ese bwo U Rwanda rwashyigikira M23, mubyukuri agahugu nk’U Rwanda gapima 1/1000 cya Congo niko kayisakurisha kuriya koko???
    Yewe aba zairois mubihororere bibyinire ndombolo yasaze nicyo bishoboreye naho ibya Politiki n’igisirikare babiturekere kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish