Digiqole ad

Gen Kabarebe arasaba urubyiruko rwiga hanze kwita ku nyungu z’igihugu

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yasabye Itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga rukurikirana inyigisho z’uburere mboneragihugu mu kigo cya gisirikare i Gako, gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bagakomereza aho u Rwanda rugeze mu nzira yo kwibohora.

 

Minisitiri w'Ingabo Gen Kabarebe atanga ikiganiro (photo Minadef)

Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe atanga ikiganiro (photo Minadef)

Gen James Kaberebe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kanama ni bwo basuye itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga.

Minisitiri w’ingabo yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko ‘Uruhare rw’urubyiruko mu ntambara yo kwibohora’, asobanura akamaro gakomeye k’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.

Gen Kabarebe avuga ko uruhare rw’urubyiruko ari ngombwa mu nzego zose z’ubutegetsi ndetse asobanura ko ibyo rwiyemeje bigerwaho.

Gen Kabarebe ati “Icyo urubyiruko rwashaka cyose rwakigeraho, icy’ingenzi ni ibitekerezo n’ubushake rufite rwo kubigeraho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo we yatanze ikiganiro ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga.

Aha Minisiti Mushikiwabo asanga urubyiruko rugomba kugira uruhare mu guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Mutekereze ku cyo mwakora kugirango ijwi ry’u Rwanda ryumvikane kandi mu buryo busobanutse.”

Mushikiwabo asaba urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga hanze y’igihugu kugumana umuco gakondo no gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo kwihesha agaciro.

Itorero ryiswe ‘Indangamirwa’ rigizwe n’urubyiruko 276 biga mu mahanga ryatangiye tariki 30 Nyakanga rikazasozwa ku itariki ya 10 Kanama 2013.

Source: Minadef website

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish