Gen.Diendre wari wakoze coup d’etat, aravugwa mu rupfu rwa Thomas Sankara
Burkina Faso – Jenerali Gilbert Diendere uherutse guhira ubutegetsi mu gihe gito agahita abwamurwa muri Nzeri uyu mwaka, arashinjwa kugira ubufatanyacya rya perezida Thomas Sankara ufatwa nk’intwari y’Africa wishwe mu 1987.
Gen Diendere niwe wa mbere mu basirikare bakuru ushinjijwe kugira uruhare mu iyicwa rya Thomas Sankara.
Thomas Sankara wari perezida wa Burukina Faso ariko akagira umwihariko wo guharanira ubwigenge bw’Afurika, yishwe mu mwaka w’1987 yishwe na bamwe mu basirikare yari abereye umuyobozi, utungwa agatoki kumugambanira ni inshuti ye magara Blaise Compaore wahise anafata ubutegetsi akabwamburwa n’abaturage nyuma y’imyaka 27.
Thomas Sankara yagiye kubutegetsi mu 1983, afite igitegekezo cyo gushyiraho Afurika yunze ubumwe, byatumye ahabwa akabyiniriro ka Che Guevara w’Afurika, ari nabyo bituma atazibagirana mu mitima ya benshi muri Afurika.
Jenearal Girbert Diendere yabaye umuyobozi w’urweho rushinzwe iperereza kubutegetsi bwa Blaise Compaore, nawe yari mu nshuti za hafi za Capitaine Thomas Sankara.
Gusa we yakunze kuvuga ko nta ruhare yigeze agira mu rupfu rwa Sankara, aho yakomeje kujya avuga ko iby’urupfu rwa Sankara bizwi kandi ko nta na kimwe kirenzeho yabivugaho.
Iperereza ku iyicwa rya Sankara ku butegetsi bwa Blaise Compaore ryagiye rigenda biguru ntege, kandi ntirigire icyo rigaragaza gifatika.
Gen Diendere ubwo yahirikaga ubutegetsi mu minsi ishize, yabufashe ubwo hari hateranye inama idasanzwe yo kuvuga birambuye ku iperereza ku rupfu rwa Sankara.
Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW
4 Comments
niko bigenda, le15/10/1987 imvura hano i Kigali nyuma ya saa sita nibwo inkuru mbi y’urupfu rwa Thomas twayimenye. Uwo Diendere ya Lieutenant akaba ariwe wayoboye igitero cyo kumwica , Blaise we ahagaze kuri Aeroport kuko yari azi ko bipfuye atari bubeho niko kohereza Diendere, bageze aho Thomas yari ari munama na ba ministres, bamubwiye ko hari abasirikare baje kandi basanzwe batagera aho ari mu nama, arababwira ati “ninjye bashaka” asohotse kubabaza, Diendere amurasa uwo mwanya. Ubwo rero abababwira ko amaraso y’umuntu agenda gutyo ngo ni uko wafashe ubutegetsi ukarya ugahaga, ukica ugakiza, ukavuga icyo ushaka nkaho Imana idahari, murye muri maso.
Nguko ngayo,
Reka abafaransa bakwereke aho babera akaga sha!!!
Imana ihora ihoze ayo agira imana akaba yarapfuye aba abihejeje Imana ntireberera amaraso y’inzirakarengane
Nyuma ya 28 years apfuye wenda agiye guhabwa ubutabera. Ndavuga intwari ya Africa Sankara.
Comments are closed.