Digiqole ad

Gatsibo: Umugore yarokotse Grenade yatewe

Umugabo witwa Sam Makombe afungiye kuri station ya Police i Kabarore aho ashinjwa gutera grenade Madeleine Mukabadege ariko ku bw’amahirwe ntiturike.

Ku wa gatanu ushize nibwo uyu mugabo ngo yayiteye Madeleine agamije kumwica nkuko byemezwa n’umwe mu bapolisi muri aka gace.

Abaturiye aho batangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo basanzwe bamukekaho gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko. Bakemeza kandi ko atabatunguye bitewe n’uko ngo akunda kugaragara mu bikorwa by’urugomo bitandukanye muri kariya karere.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

5 Comments

  • ibi bintu byo gutera amagrenades ko abicanyi babyiharaje!?polisi yari ikwiye kubafatira ingamba zirenze kuzo yafashe,ndetse hagakazwa n’ibihano.

  • izo nyanga birama zirashaka kudutobera amateka ariko porice nayo iba irimaso

  • nyabuna usibye uwo waragaraje umutima w’ubunyamaswa kandi nizeye ko nabandi bameze nkawe bagifite ibikoresho by’agisirikare batabifitiye uburenganzira,njye kubwanye nabagirta inama yo gutanga ibyo bikoresho kuri Police ibegereye kugirango bitamuteza gukora ibyo ataragambiriye so hatagira unyumva nabi icyo nshaka kuvuga n’ukugira abandi bagitunze bene ibyo bikoresho ko ba bitwara kubabishinzwe ok thank hanyuma uwo mudamu nabwira ngo Umwanzi agucira akabo Imana ikagucira akanzu

  • cyangwa naba fpr bazitera.none zivahe?nimureke inzirakarengane ubutaka bw urwanda bwanweye amaraso menshi cyane

  • Abicanyi erega ntaho bagiye,ariko Imana izabahana bumirwe,bazahomaho sha…….buretse..

Comments are closed.

en_USEnglish