Digiqole ad

Gatsibo: Abagore b’i Nyagahinga baritunze binyuze mu kubumba amatafari

 Gatsibo: Abagore b’i Nyagahinga baritunze binyuze mu kubumba amatafari

Abagore bakora imirimo yo kubumba amatafari mu kagali ka Nyagitabire, umurenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo, mu Ntara y’Uburasirazuba baremeza ko umwuga bakora ubafitiye akamaro, bakanenga cyane abirirwa bicaye mu ngo zabo bitwaje ko ngo ari abagore, nk’uko babitangarije mu kiganiro bagiranye n’Umuseke aho bakorera.

Aba bagore bafatanya n'abagabo kubumba ariko abanshi batinye gufotorwa
Aba bagore bafatanya n’abagabo kubumba ariko abanshi batinye gufotorwa

Aba bagore bavuga ko ngo nubwo bishimira umurimo bakora ariko bafite ikibazo cyo kudahemberwa u kwezi bitewe n’inshingano nyinshi zo mu rugo baba bafite kuko abenshi muribo ari abapfakazi bigatuma ngo batabasha kwizigamira mu mabanki bitewe no gukorera kuri nyakabyizi..

Ubwo twageraga aho aba bagore babumbira amatafari, twasanze imirimo yabo bayikorana n’abagabo. Iyo ubitegereje ku maso yabo ubona batabayeho nabi kandi bishimiye n’akazi bakora. Ikigaragara ni uko kubumba amatafari hari intera byabagejejeho.

Aba bagore baremeza ko akazi ko kubumba amatafari hari aho kabagejeje heza ngo nubwo bamwe bakiba mu nzu zinkodeshanyo ariko abana nta bwaki barwaye.

Nasari Jacqueline w’imyaka 45 aragira ati “Maze imyaka ibiri mbumba amatafari aho ku munsi mbumba nibura amatafari 600, ubu mbasha kurihirira abana amashuri nkatunga n’umuryango w’abantu 7 bose.”

Gusa aba bagore bavuga ko imbogamizi bahura na zo ari uko badategereza guhemberwa ku kwezi ngo bitewe n’inshingano nyinshi z’urugo baba bafite bikiyongeraho ko abenshi ari abapfakazi, ibi bigatuma nta nyungu ifatika binjiza ngo bashobore no kuba bakwizigamira kuri banki.

Mukabagega Beneconsila w’imyaka 40 aragira ati “Kwizigamira ntibyakunda kuko duhebwa bubyizi. Ubuse wategereza ku kwezi kandi abana bakeneye kurya? Ntabwo byakunda rwose. Reba nka njye noneho mba no mu nzu y’inkodeshanyo urebye ninacyo kibazo duhura na cyo gituma tudatera imbere.”

Nubwo atari kenshi usanga abagore babumba amatafari ariko hirya no hino mu gihugu abitabiriye uyu murimo ubona hari icyo byabagejejeho mu mibereho yabo dore ko ubu n’abenshi basigaye bitabira n’imwe mu mirimo byajyaga bivugwa ko ari iy’abagabo nko kubaka n’iyindi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish