Gasumuni cyangwa Gacumbitsi ati: “ Jay Polly nanjye tugwa miswi”
Uyu mugabo yongeye kugaraga ko ari umunyamashyengo ukomeye ubwo yatebyaga ko agiye gusohora Album y’indirimbo. Aha hari mu muhango MTN yari yatumiye abanyamakuru ngo ibashimire imikoranire nayo, maze aba bamwegereye ababwira gahunda afite.
Yatangiye avuga ati: “ Album izajya hanze mu cyumweru gitaha, hariho indirimbo nziza cyane nk’iyitwa ‘Huku Rwanda’ yabaye iya mbere muri East Africa imaze guhiga ba Kidumu n’abandi.
Muri iyi ndirimbo akaba yaririmbye ati iragira ati: “ …Huku Rwanda tuna byote, huku Rwanda tuna majyambere, tuna ntwari na vision, tuna karima k’igikoni…” ngo nibindi byose akabitondaguraaaa.
Yakomeje atebya avuga ko yayikoreye ubwo yari hanze iyo ngo za Nairobi, ngo kuko asigaye yitwa DJ Gacumbitsi bamenye ko yahageze, maze baramuhamagara ahangana n’abandi baho ndetse ngo naba Kidumu bose iriya ndirimbo ye “Huku Rwanda” ngo irabandagaza.
Abanyamakuru bamubajije bati ese ko twumva Mani Martin akurusha ijwi, ati: “Mani Martin andusha ijwi ariko njye murusha Clip” bati ese Jay Polly we, ati: “ Jay Polly nanjye tugwa miswi”
Kanda aho hasi wumve gutebya gusekeje cyane kwa Gasumuni muri Album ye ngo agiye gusohora ku bufatanye na MTN.
Kanda wumve gutebya kwa Gasumuni
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
hahahahhaha…afite impano nziza i like him.
Dj Gacumbitsi ni umuhanzi nshima cyane uzwiho ubuhanga, namusaba ko yazakwegeranya ibihangano bye tukabibona ku isoko kuko bituruhura umutwe
Mu rwanda mubona abakeneye kwumva amashyengo alibangahe?hali umusore ukunda umuziki wafunguye radio aho dukorera kuko batagikunda kuyicuranga maze baramubwira ngo nayizimye.ngo abantu turahuze mumitwe yacu kubera ibibazo duhoramo.kuba wagiye kukazi kaguhemba adatunga urugo mukwezi,akazu urimokwubaka bagitifu barayebaje kugasenya,kwibaza minerval yabana,aho uvana ibyo ubugaburira nutaha,imyenda kubagukopa akawunga,ikodi kubakodesha.Mana tabara isi yacu
niba mwarasaze mu mitwe twe turi bazima,dukeneye amashyengo no kuruhura imitwe.Mugabanye ibigambo bidahesheje Imana icyubahiro
Nashake Radio akoraho ajye adushyushya ariko!
njyewe nsanga kwidagadaura ari ngombwa .kandi aba bantu basigaye bariyise abahanuzi njyewe mbona nta kigenda cyabo,naraye nsomye inyandiko yabo nsanga ntaho bajyana abanyarwanda .
1.Ndasaba abntu bose kutita ku bigambo byabo by’amacakubiri yuzuye ububwa no gusebanya
2.abapadiri muture igitambo dusabire uyu munto wiyita padiri uvuga amagambo nk’ayo naraye mbonye ku rubuga rwabo
3.Abakristo mupfukame dusenge tubasengere kuko bararuhijwe Niba bo badashaka amashyengo twe turayakeneye kuko nta kibazo dufite .Ni he ku isi bigeze babona ahantu badakodesha?Nihe bigeze babona hataba abkire n’abakene?none se barashaka guhindura isi paradizo?Imana ibafashe kandi ubuhanuzi bwabo ntabwo abnyarwanda bakeneye!
jya utanga comment ku nkuru wasomye neza Plz
UBUNDI GACUMBITSI NI NKAMWE MUKENEWE MURI SOCIETE NKO GUSHUSHYA ABANTU
Yes iyo umuntu ahaze (amerewe neza) abona ibintu byose ari byiza; iyo ashonje (amerewe nabi) abona ibintu byose ari bibi. Kandi buri wese n’uburenganzira bwe kubona ibintu bitandukanye n’abandi, ariko uburenganzira bwo guhaga no gusonza, kumererwa neza no kumererwa nabi, sinzi ubitanga.
Comments are closed.