Digiqole ad

“Hano muri mwe dushobora kuzagiramo president w’igihugu cyacu” – Kagame i Gashora

Kuri uyu wa kabiri ubwo President Paul Kagame yasuraga abana bo ku kigo cy’amashuri cy’abakobwa cya Gashora Girls Academy, yababwiye ko bakomeza kwitwara neza ndetse ko nta gushidikanya ko muri bo hazavamo abayobozi bakomeye b’igihugu.

President Kagame aganiriza abanyeshuri bo muri Gashora Girls Academy
President Kagame aganiriza abanyeshuri bo muri Gashora Girls Academy

Mu biganiro President Kagame yagiranye n’abana b’abakobwa biga muri iri shuri yababwiye ko bakomera ku ntego zabo kuko ibyo bashaka kuba byo bazabigeraho kuko nta kidashoboka mu gihe badatezutse ku ntego zabo.

President Kagame ati: “ Ubu niba uri umuyobozi mu ishuri ryawe ni ibintu bikomeye kandi bikore neza bishoboka, kuko bizagufasha kuyobora neza imbere”.

President Kagame wari uherekejwe na Madam Jeannette Kagame yabwiye aba bana b’abakobwa ko yishimiye kubabona kandi u Rwanda rubatezemo byinshi mu myaka iri imbere mu gihe bazitwara neza mu masomo bahabwa.

Yababwiye ko u Rwanda rubakeneye kugirango nk’igihugu rumere neza nkuko rubyifuza. Mu magambo ye ati: “ Hano muri mwe dushobora kuzagiramo umuyobozi w’igihugu cyacu nimukomeza intego zanyu”.

Mu kiganiro yagiranye n’aba bana yababwiye ko mu Rwanda guteza imbere umugore bikwiye kuko ari uburenganzira bwabo mu muryango nyarwanda. Ariko kandi ko abagabo n’abagore bose bagomba kubahwa kimwe.

Gashora Girls Academy iri mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, ni ishuri ryisumbuye ryatangiye mu kwezi kwa mbere 2011 rigamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa,ubu ryigamo abagera kuri 270 bacumbikiwe.

Iri shuri ryatangijwe ku gitekerezo cy’umushinga wa Rwanda Girls Initiative uyobowe n’abanyamerikakazi Suzanne Sinegal McGill na Shalisan Foster, umushinga wabo ukaba warashyizemo igengo y’imari ya miliyoni 3.5 z’amadorari ngo iri shuri rizagere ku ntego zaryo.

Ryigisha abakobwa babayo ibijyanye cyane cyane na “ Science na Technology”.

Abanyeshuri bateze amatwi President Kagame
Abanyeshuri bateze amatwi President Kagame
Ubwo aba bana bakiraga President Kagame
Ubwo aba bana bakiraga President Kagame
Yababwiye ko ibyo bifuza bishoboka nibakomeza intego zabo
Yababwiye ko ibyo bifuza bishoboka nibakomeza intego zabo
Yasuye Laboratoire abana bigiramo
Yasuye Laboratoire abana bigiramo
Mademe Jeannette Kagame nawe yari kumwe n'umufasha we igihe basuraga aba bana
Mademe Jeannette Kagame nawe yari kumwe n’umufasha we igihe basuraga aba bana
Gashora Girls Academy mu murenge wa Gashora Akarere ka Bugesera
Gashora Girls Academy mu murenge wa Gashora Akarere ka Bugesera

Photos/PPU

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish