Digiqole ad

Gasabo: Yapfiriye mu rusengero arimo ahimbaza Imana

 Gasabo: Yapfiriye mu rusengero arimo ahimbaza Imana

Mu masaha y’igicamunsi umugore witwa Anne Uwimana yapfiriye mu rusengero ubwo yari arimo aririmba ahimbaza Imana. Abari kumwe nawe ngo bamubonye amanutse gahoro aryama hasi baza kumuhungiza bagira ngo ni umwuka umubanye muke. Batabaje imbangukiragutabara ije isanga yashizemo umwuka.

Byabereye mu kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu w’umusigire mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo Etienne Nzajyibwami yabwiye Umuseke ko byabaye ahagana saa 2h00 kuri uyu wa Gatanu.

Ngo nyakwigendera yari umugore w’imyaka 27 ufite umugabo n’abana.

We na bagenzi be bo muri Eglise Methodiste bari batangiye guhimbaza Imana mu ndirimbo mu gitondo.

Umugabo wa nyakwigendera yitwa Bernard Gasasira.

Etienne Nzajyibwami agira abaturage inama yo kujya bipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ati: “Abaturage bajye basanga abaganga kenshi babarebere uko ubuzima bwabo buhageze kuko hari igihe umuntu aba arwaye indwara nk’umutima n’izindi zishobora kumuhitana by’amarabira.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Gasabo biri mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kakiru ngo usuzumwe harebwe icyo yazize.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Niba atari amarozi,yazize Hypertension.Niyo yica mu buryo butunguranye.Statistics zerekana ko Cardio-vascular diseases zica abantu bagera kuli 20 millions buri mwaka.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  • Gatare: Ugira imigabane ya kangahe ku ijana,mu buryo butuma utandukira burigihe bakakwihorera?! Iyo uvuga ngo” Nk’abakristu tujye twemera……” Uba ubuga wowe na bande?! Jye w’umuislam se wumva ibyo uvuga(mu mwanya utari uwabyo)byamarira iki?!

    Umuseke,namwe mukwiye kuzasobanura neza umurongo mugenderaho,kuko abitwa GATARE,MUNYEMANA,…batandukira burigihe mukabyihorera!
    muzatubwire niba mushingiye ku idini ry’abayohova.

Comments are closed.

en_USEnglish