Gasabo: imiryango 42 yasezeranyijwe mbere y’amategeko
Imiryango igera kuri 42 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo yashyingiranywe imbere y’amategeko kuri uyu wa 1/08/2013.
Iyi gahunda ngo iba igamije ahanini gukumira amakimbirane ashingiye mu miryango aterwa no kubana mu buryo butemwe n’amategeko, usanga rimwe na rimwe avamo ibyaha bikomeye bizamo no kwicana.
Uwimana Jacques uyobora Umurenge wa Rusororo yasabye imiryango yasezeranyijwe kurushaho kubana mu mahoro no kwita bafatanyije ku ngo zabo baharanira ko zitera imbere bashyize hamwe.
Mu mpanuro uyu muyobozi yahaye iyi miryango higanjemo izishingiye ku kubana mu mahoro, yababwiye ko gucana inyuma bikurura amakimbirane, gushaka inshoreke, kurara mu gasozi, ubusinzi ndetse no kudahahira urugo ari bimwe mu biteza umutekano mucye mu ngo.
Twagiramungu Faustin umwe mu basezeranyijwe yabwiye Umuseke ko yaje gusezerano ngo arusheho kubana n’uwo bashakanye, bamaranye imyaka itandatu, mu bwizerane busesuye.
Kuri uyu munsi w’ubukwe bw’imiryango 42 hatashywe kandi ibiro bishya by’Akagali ka Bisenga, ni inzu ifite agaciro ka miliyoni eshanu zirenga gato yubatswe ku mbaraga z’abatuye aka kagali.
Umuyobozi w’aka kagali avuga ko umwaka ushize abagatuye bagera kuri 87% bari bafite ubwisungane mu kwivuza, muri uyu mwaka mushya wa 2013-2014 ngo barifuza ko abaturage bose b’aka kagali bazaba bafite mutuel.
Ikindi bavuga ko bishimira ko bagezeho muri aka kagali ngo ni uko hari abana 11 babarurwa ko bafite ikibazo cy’imirire mibi none ubu bakaba basigaranye umwana umwe ufite iki kibazo ariko nawe ngo uri kwitabwaho n’abo mu muryango we begendeye ku nama z’abajyanama b’ubuzima.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW