Gasabo ifite 79% mu mihigo y'umwaka ushize, ubu igeze kuri 95% yesa iy'uyu
- Umuhanda wa Zindiro-Masizi-Birembo nturagera no kuri 15%
- Budget y’akarere yose imaze gukoreshwa kuri 84%
Harabura iminsi itageze ku kwezi ngo umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2017/2018 urangire. Akarere ka Gasabo kari kagize amanota 79,19% mu mihigo y’umwaka ushize wa 2016/2017, ubuyobozi bwako buragaragaza ko igipimo cyo kwesa imihigo kari kihaye muri uyu mwaka wa 2017/2018, kigeze ku mpuzandengo ya 95,3%.
Umwaka w’imihigo wa 2015/2016 ntuzibagirana mu mateka y’akarere ka Gasabo kari kabaye aka 28 mu mwaka wari wawubanjirije, kakaza ku mwanya wa mbere n’amanota 81,6%, ukurikiyeho wa 2016/2017 kakaba aka kenda n’amanota 79,19%.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018, akarere ka Gasabo kari kahize imihigo 86 irimo 56 y’iterambere ry’ubukungu, 20 yo mu mibereho myiza y’abaturage n’indi 10 yo mu miyoborere myiza n’ubutabera.
Kugeza tariki ya 31 Gicurasi, imihigo 82 aka karere kari kamaze kuyesa ku gipimo kiri hagati ya 75-100%. [Ni ukuvuga ku mpuzandengo ya 95,3% ] mu gihe iyo kamaze kwesa hagati ya 50-75% ari umwe (ungana na 1,2%) naho itatu (ingana na 3,5%) yose yo mu Iterambere ry’ubukungu imaze kweswa hagati ya 0-50%.
Aka karere kandi kari kagennye ingengo y’imari y’iyi mihigo ingana na miliyari 12 Frw, ubu kakaba kamaze gukoresha angana na miliyari 9 angana na 87%.
Imihigo myinshi yo mu iterambere ry’Ubukungu, aka karere kamaze kuyesa hejuru ya 90% mu gihe iyo mu mibereho myiza y’abaturage harimo n’iyo karengeje 100%.
Umuhigo uri kotsa igitutu aka karere ni ikorwa ry’umuhanda wa Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze utaragera no kuri 10,6%.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven avuga ko batangiye bazi ko ari ukuwusana bisanzwe ariko nyuma baza gufata ikemezo cyo kuwukora mu buryo bugezweho kugira ngo igihe nikigera uzashyirwemo kaburimbo kuko uhura n’indi mihanda ikomeye iriho ikorwa muri kariya gace.
Ati “Byasabye ko tuwukora ukuzuza ibipimo, bisaba ko twimura abahatuye kuko bigonga inzu z’abaturage.”
Ngo ibi byose byatekerezwaga mu gihe nta mafaranga yabyo yateganyijwe. Ati “Byasabye ko dushakisha amafaranga, bisaba ko tujya mu kubarira abaturage…”
Umuhigo wo guhinga ibishyimbo aka karere kari kahize, kawesheje ku kigero cya 122,3%, naho uwo guhinga umuceri kakaba karawesheje ku 171%.
Aka karere ka Gasabo kari kahawe ingengo y’imari yose ingana na 25 292 982 583 Frw, ubu kakaba kamaze gukoresha 21 188 446 390 Frw angana na 84%.
Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2018-2019 uzatangira muri Nyakanga, aka karere karateganya kuzakoresha ingengo y’imari ya 25 632 086 864 Frw.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Abo bayobozi ba Gasabo nibajya gutanga raporo y’imihigo yabo, komisiyo ibishinzwe izababwire bahere muri gare ya Kimironko, isoko rihari, ibiro bya polisi, n’inkengero zaho muri rusange. Nyuma bace mu izindiro, bafate umuhanda ujya Masizi, nibagera ahareba Nyacyonga bakimirane, bagende basure icyahoze ari parc industriel mu gace bagenzura, nibahava banyuzwe bazaze mbereke n’ahandi basura maze barusheho kunyurwa.
“Aka karere kari kahize guhinga ibishyimbo kuri Hegitari eshanu” ndumiwe burya nibyo muhiga ngo mwesheje imihigo. izo hegitari i Rwamagana nzihinga nd’umwe none mwebwe muzihiga mu karere kose.
Yapapapa akumiro namavunja nzemera ko yesehej imihigo nitwubakira umuhanda nyakubahwa umukuru wigihugu yatwemereye murindi-gasogi
hhhhhhhhhhhhhhhhhh ubuse amazi bemereye akagari ka gasanze barayaduhaye rwose nge sinumva uko kwesa imihigo umurenge wa nduba wegereye umujyi ariko utagira amzi meza ni ikibazo
Comments are closed.