Digiqole ad

Gasabo: Akarere kiteze umusaruro uhagije mu gihembwe cy’ihinga A

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeri, ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga A, Willy Ndizeye umuyobozi bw’Akarere ka Gasabo yaratangaza ko kubufatanye n’abahinzi biteguye neza iki gihembwe, ndetse ngo baniteze umusaruro uhagije n’ubwo bagifite impungenge ku mihindagurikire y’ikirere ishobora gutuma imyaka ibura amazi cyane cyane ko Akarere ntayo gafite ahagije.

Ndizeye Willy, umuyobozi w'Akarere ka Gasabo atangiza igihembwe cy'ihinga mu Karere ke nawe yateye ibigori.
Ndizeye Willy, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo atangiza igihembwe cy’ihinga mu Karere ke nawe yateye ibigori.

Gutangiza igihembwe cy’ihinga A mu Karere ka Gasabo byabereye mu murima munini uherereye mu Mudugudu wa Karama, mu Kagari ka Nyabikenke, mu Murenge wa Bumbogo. Ubu butaka bwahoze ari ubw’Akarere ariko buza kwegurirwa Koperative nyuma y’uko abari bahatuye bimuwe hakegurirwa abakorera mu matsinda y’ubuhinzi, ndetse kugeza ubu abaturage bakorera mu matsinda ahinga muri ubu butaka bemeza ko bibafasha kwikura mu bukene no kwiteza imbere.

Ndizeye Willy yavuze ko ubusanzwe iki gihembwe cy’ihinga A aricyo bitegura cyane kuko ari nacyo gikunze gutanga umusaruro mwinshi ugereranyije n’ibindi bihembwe. Ati “Dufite n’icyizere kubera imvura yatangiye kugwa neza kugeza ubu.”

Ku bijyanye no kuhira imyaka nk’imwe muri gahunda za Guverinoma zo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, Ndizeye akavugako bitakorohera abahinzi bo mu Karere ka Gasabo kuko abenshi bagiye bafite amasambu ahingwamo ku misozi, iyi ngo ari nayo mbogamizi Akarere kabona ishobora kubangamira intego zo kongera umusaruro w’ubuhinzi kihaye.

Abahinzi bo mubice bimwe na bimwe by’Akarere ka Gasabo babashije kwishyira hamwe mu matsinda, bikabafasha kuganira ku bibazo bahura nabyo mu buhinzi no gufashanya hagati yabo mu kubikemura.

Abaturage bemeza ko iyi mirima ikomeje kubafasha kwikura mu bukene no kwiteza imbere.
Abaturage bemeza ko iyi mirima ikomeje kubafasha kwikura mu bukene no kwiteza imbere.
Francis Gatare, umuyobozi wa RDB nawe yari yaje kwifatanya n'abaturage muri uku gutangiza igihembwe cy'ihinga A.
Francis Gatare, umuyobozi wa RDB nawe yari yaje kwifatanya n’abaturage muri uku gutangiza igihembwe cy’ihinga A.

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • erega burya icyangombwa ibintu byose ni ukubishyiraho umutima ikindi kandi ukumvako ugomba gukora icyo ugomba gukora ,usabwa ukizera ko umusaruro ugomba kuva mukwitanga kwawe

  • ubuhinzi niwbo butunze abanyarwanda benshi cyane kandi ninabo benshi babukora , ubwo rero nibwtabweho muri gasabo buzagire nicyo buyongererra ku manita dore ko miihigo ishize aka karere katwitwaye neza

  • Akarere ka Gasabo kameze nk’umurwayi warembye urimo serumu.
    Gakeneye kubona Umuganga w’inzobere kugirango akavure gakire burundu.
    Abaganga bakavura muri iki gihe usanga nta bushobozi buhagije bafite.

Comments are closed.

en_USEnglish