Digiqole ad

Gahunda nshya yo kwiga izafasha abiga imyuga kujya mu biraka uko bashatse

Ubwo Jerome Gasana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA) yasobanuraga gahunda nshya y’imyigishirize ku banyeshuri ba IPRC-West, tariki ya 14 Gashyantare yavuze ko umunyeshuri azajya yiga umwaka yashaka akava mu ishuri akajya gushaka amafaranga akazagaruka abishatse.

Jerome Gasana, Umuyobozi wa DWA
Jerome Gasana, Umuyobozi wa DWA

Umuyobozi wa WDA mu ijambo rye icyo gihe yagize ati “…Mu Rwanda umutekano urahari usesuye turashishikariza ikigo (IPRC-West) kongera amasaha yo gukora, ahandi mu bihugu byateye imbere biga amasaha 24/24…igihe tugenda tugana ni icy’uko niba umuntu yiga imyuga mu mwaka wa kabiri ntibimusaba kurangiza amashuri atandatu ngo ajye ku isoko ry’umurimo…”

Gasana yongeraho ati “Ubu gahunda turimo dutegura twatangiye uyu mwaka, ahandi bayita uburyo bwa ‘credits’ ariko twebwe ni ukuvuga ngo ushobora kwiga mu mwaka wa kane, ukajya ku soko ry’umurimo ukagenda ugakora, wazumva ushaka kongera kwiga ukaza ukajya mu wagatanu, uwagatu wakumva uwushoboye ukabona ikiraka ukagenda ugakora uzagaruka mu wagatandatu, twe icyo tugamije ni uko ujya ku isoko ry’umurimo ukabona kashi…”

Jerome Gasana yakomeje ijambo rye agira ati “…Ibi impamvu mbivuga cyane ni ukugira ngo dufatanye n’ababyeyi, ejo umwana narangiza umwaka wa kane akakubwira ngo ngiye gukora, umubuze kera uko gahunda yari imeze umuntu yabanza kurangiza amashuri atutu yisumbuye cyangwa atandatu kugira ngo abone akazi, ubu rero mu bumenyingiro ushobora kwiga igihe ushakiye, ugakora igihe ushakiye icyari imbogamizi ni uko ntarupapuro wabonaga rwemewe…”

Abanyeshuri bagaragaje ibyishimo bamaze kumva ibyo uyu muyobozi avuze, ndetse bakaba barakomye amashyi y’urufaya mu kugaragaza ibyishimo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uwo munsi, Jerome Gasana yabajijwe niba nta mpungenge gahunda yo kureka umunyeshuri akiga igihe ashakiye, maze asubiza agira ati “Impungenge ni uko mu mategeko mbere umunyeshuri atemerwaga kugaruka, ikindi nta murongo mu myigishirize wariho ku buryo umunyeshuri yagaruka agakomereza aho yari ageze, ibyo twamaze kubikemura.”

Impungenge ya mbere ikomeye yari ikijyanye n’amasomo ariko ngo hari ikidanago (schedule) igaragaza ubushobozi umunyeshuri agomba kuba afite mu gihe arangije umwaka runaka yiga ubumenyingiro.

Yagize ati “Hari icyo twashyizeho kitwa ‘Rwanda TVT qualification framework’ igaragaza amasomo ushobora kwiga mu wa kane, mu gatanu cyangwa mu wagatandatu, iteganya kandi kumenya ubumenyi ukuramo iyo uyarangije n’ibyo ushobora gukora ku isoko ry’umurimo, ibyo byose twamaze kubikemura, birahari nta kibazo gishobora kuba gihari.”

Ubumenyingiro bwagize uruhare mu guteza imbere ibihugu binyuranye by’ibihanganjye ku isi, birimo Ubusuwisi, Ubudage ndetse n’ibihugu binyuranye byo ku mugabane w’Aziya.

Mu Rwanda hari amashuri atanu atanga impamyabumenyi zo ku rwego rwa mbere rwa Kaminuza, IPRCs batanga diploma ndetse n’ibigo bisanzwe byigisha ubumenyingiro 310 mu gihugu hose.

By’umwihariko urubyiruko rurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, rukangurirwa kwiga imyuga kuko ari byo bintu bidatwara igihe kirekire kubimenya no kwihangira imirimo ku babyize.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nibyo iyo urebye ubu usanga abakora ibiraka aribo binjiza menshi kurusha abakorera umushahara iyo gahunda ni nziza cyane ninayo mpamvu urubyiruko dukwiye kugana ibigo byigisa imyuga.

  • Leta iradukangurira gukora ibiraka ahubwo akazi tukareke twigire mu biraka kuko aribyo bihemba neza

  • wowe uvuze ibiraka, uvuze kantu keza muri iyi minsi bifit amafanga kurusha uko wakwicara ahantu ugategereza umushara, ariko ibiraka bituma unatekereza nibindi wakwizamuramo, aha rero niho imyuga ibere rudasumbwa kuko abantu baba bakuziho ubushobozi niwowe bitabaza kandi ugasanga ari ibyaburigihe, rubyiruko dukangukire imyuga kuko ndabona aricyo cyerekezo cy’agafaranga gatubutse kandi uri free independent bitakubuza kwitekerereza ibindi kurahande.

  • Ubu kweli leta irimo kwigisha abantu kugirango bazajye gushaka IBIRAKA !???

Comments are closed.

en_USEnglish