Gaddafi yatumije viagara zo gufata abagore
Col Muammar Gaddafi yaba ngo yarategetse abasirikare be gufata ku ngufu abagore bari kumwe n’abatamushyigikiye, ndetse agatumiza amakarito y’imiti ya Viagara yo gufasha ingabo ze muri iki gikorwa.
Gaddafi yaba ariwe watanze amabwiriza yo kuzana Viagara
Gaddafi iki ni icyaha gishya ari gushinjwa n’urukiko mpuzamahanga (ICC) nyuma yo gushakisha ibimenyetso bibyemeza.
Nkuko byatangajwe na Louis Moreno Ocampo, ngo ama contineri (Containers) yuzuye imiti ya Viagara yatumijwe n’ubutegetsi bwa Gaddafi kugira ngo atange imbaraga ku ngabo ze muri uriya mugambi wo guhemukira abagore batavuga rumwe nawe.
Abakoze iperereza bemeza ko abagore bafashwe ku ngufu nabo babihamya ko imbaraga n’uburyo abasirikare ba Gaddafi babafataga ku ngufu byumvikanaga ko bafashe ku bintu bibongerera imbaraga muri icyo gikorwa kibi.
Moreno Ocampo akaba tariki ya 16/05 uyu mwaka yarasohoye impapuro zo guta muri yombi Gaddafi n’umuhungu we Saif Al Islam, kubera ibyaha bashinjwa. Ubu hakaba hiyongereye n’iki cyo gutanga amabwiriza yo gufata ku ngufu ndetse no kongerera imbaraga ingabo ze mu gukorana iki gikorwa ubunyamaswa.
Ibinini bya Viagara byongera imbaraga zidasanzwe mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Gashumba Jean paul
Umuseke.com
10 Comments
barugigana ntimukajye mubishinga, bahora bashaka ibintu bamushinja kugirango nabantu bari bakimushyigikiye ngo nabo bamwanga? none ingabo za kadafi zirikurwana intambara yo kurongora? ese waba ufite amabombe akugwa hejuru uukabona umwanya wo kujya gusambana? muve kuri barugigana bakomeje gukora icyo bashatse kwisi kuko baturusha imbaraga?
Wangu. Mureke sha Kadaffi nawe ntago ari Shyashya. Hari imyaka myinshi yakanze abo arusha imbaraga. Nawe niyumve.
Naho kuvuga ngo ntiwashyukwa hari amaBomb, ibyo murivugira sha. Byise biterwa n’ikigushyukwishije. None wanywa Viagra ukabuzwa n’iki gushyukwa?
Sha mike nawe ibaze abantu nabo bagashyiraho inkuru nkiyi ubwo se iyi ntambara yaba imumariye iki koko?? uwabayeho umusirikare wakunva bomb cy isasu ugashyukwa koko?? mujye mureka amashyengo sha!!
Reka sha mwitangira guhimba ibyo kadafi atakoze! ahubwo mubonye abananiye, none murashaka kwikura mu mu isoni!
Abantu dusoma inkuru nk’izi tujye dusesengura kandi tujye tumenyako uwakwanze ntacyo yakuvuga cyiza.
Ariko khadafi mugirango ni mugenzi ko mumwandikaho ibyo mubonye byose hari n abayobozi bo muri afurika bavuze ngo byari ngombwa mumureke icyo nzi n uko nta ncuti y umuzungu ibaho namwe bazabagarama turebe iyo mujya vive afrique vive khadafi abazungu one day imana izababaza ibyo mudukorera mutwica
umva none ho ibi birarengeje Kadda iki gikorwa ni kinyamaswa Allah ni yo ibizi niba ari byo
Ariko murasetsa koko Ubu se Kadaffi aracyafite ubuhe buhangange bwo gutumiza ibintu? Ahubwo ni ibya b’anyamerika n’abafaransa bazaniye abigometse i Bengazi
umva amateka ya GAddafi mugufata kungufu
ararenze kuko ntabwo aribwo butwari akebo
ugereyemo abandi niko nawe bakugereramo
niba atazi ibyabaye muri IRAK Gaddafi nawe urye urimanga kuko ruriyabandi rutagusize nka Osmam.
baramubeshyera ntiyabikora n’urwango bamufitiye
Comments are closed.