Digiqole ad

Gaby Irene Kamanzi niwe uzahagararira u Rwanda muri Groove Awards 2013

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi niwe watowe na bagenzi be mukubahagararira kuri iyi nshuro ya kane u Rwanda ruzaba rwitabiriye ibi bihembo bya Groove Awards, amarushanwa y’abahanzi ba Gospel abera mu gihugu cya Kenya ku bufatanye n’umuryango wigenga wa Skiza agashamika ka Safaricom.

Gaby Kamanzi niwe uzahagararira u Rwanda
Gaby Kamanzi niwe uzahagararira u Rwanda

Ibi bikaba bizaba mu ijoro ryo guhemba abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bitwaye neza mu mwaka ushize bibere i Nairobi muri Kenya ahitwa Kenyatta International Conference Centre (KICC) kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imihango ngo yaba izitabirwa kandi na President Kenyatta.

Nk’uko Moriah Entertainment Group ihagararariye aya marushanwa mu Rwanda no mu Burundi binyuze ku rubuga wwww.rwandagospel.com, uru urubuga rusanzwe rutangaza amakuru ajyanye n’ubuhanzi bwa Gospel mu Rwanda, dukesha iyi nkuru rubigaragaza, abahanzi batandatu (6) baturuka mu Rwanda, bari batowe ni : Bahati Alphonse, Gaby Ireene Kamanzi, Theo Uwiringiye, Tonzi, Kabaganza Liliane na Bizimana Patient.

Aba bose bakaba baricaye bitoramo umuhanzi umwe uzabahagararira muri Kenya kuko kuri uyu mwaka wa 2013 abategura aya marushanwa ya Groove Awards bafashe icyemezo cyo kujya barihira tike y’indege umuhanzi umwe uhagarariye buri gihugu bakanariha tike y’indege yindi imwe umunyamakuru ugenda aherekeje uwo muhanzi, ibyo bikazaba ku Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Sudani y’amagepfo n’u Burundi.

Bahati Alphonse, Gaby Ireene Kamanzi, Theo Uwiringiye, Tonzi, Kabaganza Liliane na Bizimana Patient bitoyeho umuhanzi uzabahagarira uyu mwaka wa 2013, ubwa mbere amahirwe bakaba bari bayaheye Tonzi ariko kubera impamvu z’urundi rugendo afite batora Gaby Irene Kamanzi ko ariwe wazabahagararira.

Uyu muhanzi akaba azahagurukana n’umunyamakuru uzakurikirana uko ibi bihembo bizatangwa muri Kenya aho bazahagurukura i Kanombe ku cyumweru bagaruke ku cyumweru nijoro hatagize igihinduka.

Umuhanzi uzastinda akazamenyekana binyuze mu matora azaba hifashishijwe kohereza ubutumwa bugufi (SMS) ndetse no kuri internet kuri www.grooveawards.co.ke yewe ubu amatora akaba anashobora kunyura kuri www.facebook.com/grooveaward/app_137541772984354.

Naho kuri sms biri gukorerwa kubari muri Kenya gusa aho ayo marushanwa ategurirwa akanabera binyuze ku murongo witumannaho wa Safaricom umuterankunga mukuru wa Groove Awards.

Hazatangazwa abahanzi batsinze kuwa 1 Kamena 2013, nyuma y’ibikorwa bitandukanye abahatana bazitabira birimo gusura no gufasha abatishoboye n’impfubyi bo mugihugu cya Kenya aho aya marushanwa abera yewe no kugenguruka icyo gihugu mu bitaramo bitandukanye.

Kuva mu 2004, abahanzi barenga igihumbi bagiye bahamagarwa muri aya marushanwa. Abarenga ijana na mirongo itanu (150) bahawe igihembo cya Groove Awards bashimirwa impano yabo ya Gospel.

Iyi ni inshuro ya kane u Rwanda rujya guhatanira aya marushanwa ya Groove Awards. Ku nshuro ya mbere (mu 2010) yegukanywe na The Sisters (igizwe na Gaby, Aline Gahongayire, Phanny na Tonzi) ku nshuro ya kabiri (mu 2011) yatwawe na Blessed Sisters naho umwaka ushize ku nshuro ya gatatu Groove Awards ku urhande rw’u Rwanda yegukanwe na Eddie Mico.

Bamwe mu bahanzi bahembwe ibihembo bikomeye umwaka ushize ni Eko Dydda na Emmy Kosgey bahawe ibihembo by’abahanzi b’umwaka (umugabo n’umugore) hamwe na Adawnage Band bahawe igihembo cy’itsinda ry’umwaka.

Dore urutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo bya Groove Awards 2013:

ARTIST OF THE YEAR (UGANDA)
Coopy Bly
Exodus
Holy Keane Amooti
Jackie Senyonjo
Ruyonga
Wilson Bugembe

ARTIST OF THE YEAR (RWANDA)
Bahati Alphonze
Gaby Irene Kamanzi
Theo Uwiringiyimana
Tonzi
Kabaganza Liliane
Patient Bizimana

ARTIST OF THE YEAR (TANZANIA)
Bahati Bukuku
Bonny Mwaitegi
Christina Shusho
Martha Mwaipaja
Rose Muhando
Upendo Nkone

ARTIST OF THE YEAR (BURUNDI)
David Nkundimana
Dudu Niyukuri
Fabrice Nzeyimana
Fortrand Bigirimana
Redemption Voice
Seraphins Song

Kanyamibwa Patrick
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kedjaaa weee amaso ararya inda ikaburara uzoze nguhe inka

Comments are closed.

en_USEnglish