Digiqole ad

Frederick Chiluba yitabye Imana

Nkuko  tubikesha urubuga rwa internet  www.africareview, uwahoze ari perezida w’igihugu cya Zambiya  Frederic Chiluba, yitabye Imana ku myaka ye 68, nkunko byatangajwe n’umuvugizi we, kuri uyu wa gatandatu.

Nyakwigendera Chiluba na Madam Regine

Perezida Chiluba, yayoboye Zambiya kuva muri 1991 kugeza muri 2001, akaba yitabye imana mu masaha ya mugitondo, aho yari iwe mu cyumba, nkuko byatangajwe n’umuvugizi we Emmanuel Mwamba. Frederic  Jacob Titus  Chiluba yari yiriwe ameze neza ku munsi w’ejo, ariko ibintu byaje guhinduka mu masaha y’ijoro, ku buryo byabaye ngombwa ko hahamagazwa umuganga we byihutirwa. Umuganga yaje aramusuzuma ariko yisubirirayo, kuko yabonaga atarembye.

Ubwo muganga yahageraga, Chiluba we yamutangarije ko yumva atameze neza, ariko bamusuzumye basanga ntakibazo yari afite. Muri uwo mwanya yarimo abasetsa, abwira  Dr Kangwa, ko yamukinishaga, ubundi yumva ameze neza. Ako gahenge kaje kuba nkako guhumbya kuko ahagana mumasaha akuze y’ijoro, ubwo yari yibereye mu busaswa na mukiwe, Mrs Regine, ibintu byaje kumuhindukiraho araremba, bahera ko bahamagaza ingobyi y’ibitaro vuba vuba, ariko Dr Kangwa yongeye kureba asanga yamaze kuvamo umwuka.

Nubwo Chiluba avuye mu mwuka, yakomeje kugenda ashinjwa ibyaha bya ruswa, yakoze akiri ku butegetsi. Byakomeje kuvugwa ko yaba yaranyereje umutungo ugera kuri miliyoni 46 z’amadorari y’amanyamerika, binamuviramo guhanishwa imyaka irindwi y’igifungo, yaje guhonoka mu mwaka wa 2009.

Umuseke.com

1 Comment

  • yooooo!!!ayiiiiiiiii,uuuuuuuu,ukuntu yari umwana mwiza ,ehehehehe!!!!comprenez mes emotions

Comments are closed.

en_USEnglish