Digiqole ad

Francis niwe Paapa wa mbere ugiye kugeza ijambo ku nteko ya USA

 Francis niwe Paapa wa mbere ugiye kugeza ijambo ku nteko ya USA

Azaba ari we wa mbere muri uyu mwanya uganiriye na Congress ya USA

Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi Paapa Francis niwe Paapa wa mbere ugiye kugeza ijambo rye kur ‘Condress’ ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Ni nyuma y’uko yemeye ubutumire bwa Perezida Obama ndetse akazanasura White House.

Azaba ari we wa mbere muri uyu mwanya uganiriye na Congress ya USA
Azaba ari we wa mbere muri uyu mwanya uganiriye na Congress ya USA

Tariki 23 Nzeri 2015 nibwo uyu mukambwe,78, azakirwa na Perezida Obama, ni nyuma y’uko uyu nawe amusuye i Vatican umwaka ushize.

Aba bagabo ngo bazakomeza ibiganiro byabo ku; ubukene, imihindagurikire y’ikirere, ikibazo cy’abimukiira, ndetse n’ibijyanye n’ukwishyira ukizana kw’amadini n’imyemerere.

Perezida Obama yagiye agaragaza kenshi ko yemera cyane imitekerereze n’imigirire ya Paapa Francis.

Mu rugendo uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika yari kuzagirira abayoboke b’i Philadelphia yemeye ko azanaca i New York akageza ijambo ku bagize Umuryango w’Abibumbye ndetse akanageza ijambo kuri ‘Congress’ ya USA.

Azaba ari we wa mbere mu bafashe uriya mwanya ugejeje ijambo rye kuri ‘Congress’ ya USA.

Obama yavuze ko kenshi yemera Francis kubera uburyo yicisha bugufi kandi akunda cyane ubwumvikane no kutikanyiza.

Umwaka ushize nyuma yo kubonana nawe Obama yagize ati “Ni inshuti y’abakene n’abababaye cyane muri twe, atwaye ubutumwa bukomeye bw’urukundo no koroherana ko buri umwe muri twe ari ishusho y’Imana.” 

Obama amufata nk'utwaye ubutumwa bukomeye ku Isi
Obama amufata nk’utwaye ubutumwa bukomeye ku Isi

Paapa Francis bivugwa ko ari we mu ibanga waba waratangije ibiganiro byo guhuza abakeba Cuba na USA byaje kuvamo gutsura umubano wari umaze igice cy’ikinyejana kirenga ibi bigugu bituranye cyane birebana ay’ingwe.

Vatican yatangaje ko Paapa Francis yandikiye amabaruwa abayobozi ba Cuba na USA abasaba cyane kwiyunga no kubana neza ku nyungu za rubanda bayoboye. Cuba  na USA ubu ni abaturanyi batangiye gusabana umuriro.

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Dukeneye gatorika ivuguruye ndetse na Islam ivuguruye apana kugendera mubya kera Kandi isi ikura buri munsi

    • Wowe Kriss,
      Kiliziya Gatulika yubatse k’ urutare. bakwitondere cyane Ku ntekerezo zawe. Kiliziya ni imwe, itunganye kandi ishingiye Ku ntumwa. wahumvise? ntabwo ishingiye Ku mitekerereze yawe cyangwa kubyo wifuza.
      suzuma ukwemera kwawe, niba unemera simbizi. apu; wisaba kiziya guhinduka ahubwo wowe va mu mwijima.

    • Wowe Kris cga Chris, tangfo igitekerezo mu buryo Catholique na Islam byavugururwa twumve. Wabona utanze idée nziza ra, ntibakugaye. Niyo mpamvu duhurira aha ngo twungurane cga twiganireho ibintu bimwe na bimwe. Burya ngo Ntamugabo umwe, ibitekerezo binyuranye hari igihe havamo ikizima da, ntawamenya. Ntimukagayane cga gucyocyoranya ahubwo ubonye uvuze ubusa jya usimbuka usome ibizima, ucishamo ijisho ushungura ikizima kuko byose siko bisomwa ngo bibe considérés kimwe.

  • None se uri iki muri byombi?

  • Icyaricyo sicyo ngombwa…, ikijyenzi n’ubutumwa atanze.

  • Mubyukuri idini yemewe Ku Imana(Allah)ni Ubusilamu(Islam). Uzakora icyari cyocyose kiza Atari umusilamu ntazagihemberwa ahubwo Allah azamuhanisha umuriro utazima kuberako n’Intumwa zose zabayeho zari Abasilamu.

    • Nibaganira bazavuge ku bijyanye na gender ( Uburinganire) mu madini. Erega n’abagore barashoboye, gusa ntibabemerera kwiga iyobokamana nka basaza babo.

    • NKAWE WAYOBYE UTYO URUMVA ICYO USIGAJE ATARI KWITURIKIRIZAHO IGISASU!?

  • mbega!

  • MUREKE UBUHANUZI BUSOHORE NAHO IBINDI BYOSE MUBIVEMO

  • Mwarasaze ! Hooo, Kiliziya Gaturika se mwayishoboza iki ko yubatse ku rutare nyine, mwarayinyeganyeje irabananiraaa, ihagarariywe n’umubyeyi ukandagira inzoka akayimena agahanga (Bikiramariya)

  • Kamurebe! !!!!

  • nemweije mure
    ……..

  • Ndabasetse cyane mwebwe abagihanze umuntu, idini, rekambayobore inzira nyakuri YESU NIWENZIRA N’UKURI N’UBUGINGO NTAWUZAJA kwadata atamunyuzeho so vakubindi mwishingikirijeho yesugusa niwe uzababatura mububata kandi muzamenya ukuri kandi ukokuri niko kuzababatura

    • None se Charles, ko ubagaya, wumvise ko batemera cga bafata Yesu nkuko ubivuga? nawe urarubaciriye rero ntubuze byose. Kdi reka tubyemere nkuko ubakekera, niba batanemera Yesu ra, kuki utanabahaye inzira bamumenyamo ngo wenda bumve ko inzira bamuzimo atariyo? Ese haba inzira zingahe wacamo kugirango umenye Yesu? ngirango uwitwa Umukristu wese yigishijwe biriya wavuze bitanyuranye. Ese washatse kuvuga ko kuba Umurokore ariko kwemera Yesu? Abandi wapi kuko batabaye abarokore? uzi ko Imanza zifite aho zizacibwa ariko? kdi hariya ntauzabazwa ngo isobanure nka bimwe byo mubacamanza, abenshi baba banabanje kuvugana n’abacamanza bigishijwe ingigo zibafasha mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira, aba yabaye briefé kare azi ko bazanamubera kare. Hariya nta subiza nta isobanure, uba wararuciriwe kareee. Muve mu ntambara za madini kuko ibikorwa bizivugira kuri wa munsi.

  • Abo muri bose . mujye mukora ibyiza kdi mugire urukundo, ubumuntu., mwirinde gutekereza ko Imana ikora nk’abantu : gutwika abantu babi, kurimbura …. Imana si nk’abantu
    kdi. mwirinde gupfa imyemerere itandukanye . Turi abantu bafite ubwenge . Njye ndi Umukristu ariko mfite incuti z’abasilamu tubana neza !

  • Mbabazwa cyane n’abantu bavugana nabi Kiliziya imwe itunganye kandi ikomoka ku untumwa ariko na none nkashimishwa no kwiyoroshya ndetse no gucisha make biranga Abanyagaturika. Mbivugiye ko twe tutajya twivanga mu by’abandi ibi nibyo bidufasha gukomeza turi idini ry’ubashwe kandi rikomeye. Bagatulika rero ntimikajye mucika intege ku babavuga nabi mujye mubareka mukomeze inzira yacu y’umukiro.

  • IMANA ISOHOJE UBUHANUZI BWAYO YESU NI WE NZIRA YONYINE KU ISI DUTUYEHO USHOBO BYOSE.

Comments are closed.

en_USEnglish