Digiqole ad

France yemeye kohereza Musabyimana mu butabera bw’u Rwanda

Bamwe mu bacamanza mu Ubufaransa bemereye TV5 kuri uyu wa gatatu ko Innocent Musabyimana ukekwaho uruhare muri Genocide azoherezwa mu Rwanda nkuko ubutabera bw’u Rwanda rwabisabye.

Innocent Musabyimana ushobora koherezwa mu Rwanda
Innocent Musabyimana ushobora koherezwa mu Rwanda

Igisigaye ngo ni uko Ministre w’Intebe wa France yemeza cyangwa ntiyemere ko uyu mugabo wafatiwe i Dijon tariki 11 z’uku yoherezwa mu Rwanda .

Uyu mugabo, akurikiranyeho gukora Genocide, ubufatanyacyaha cya Genocide, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no gufatanya mu mugambi mubi. Ibyaha yakoze mu gihe cya Genocide mu 1994.

Mu mwaka ushize, nibwo u Rwanda rwohereje inzandiko zo guta muri yombi uriya Musabyimana, waje gufatwa ariho yiga gutwara imidoka nini mu burasirazuba bw’Ubufaransa i Dijon.

Ubutabera bw’ubufaransa bukaba ubu ngo bwo bwaba bwamaze kwemeza ko yoherezwa kuburanira mu Rwanda, hasigaye ko Ministre w’Intebe Jean-Marc Ayrault abisinyira.

Musabyimana yoherejwe, yaba abaye umugabo wa kabiri woherejwe n’igihugu gikomeye yahungiyemo, nyuma ya Leon Mugesera woherejwe na Canada ubu akaba ari kuburanishwirizwa mu Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish