Digiqole ad

France: umuhungu wa Mubutu yaburiwe irengero

Raphael Mobutu Ngbonga, umwe mu bana b’uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Zaïre Joseph Désiré Mobutu Sese Seko, yaburiwe irengero mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira uwa 16 Mata, nyuma y’impanuka ikomeye yakoze akagwa mu mugezi wa Garonne uherereye mu majyepfo y’igihugu cy’Ubufaransa.

Mobutu
Mobutu

Kuva ubwo Raphael Mobutu Ngbonga w’imyaka 35 y’amavuko ntaraboneka, Polisi yo muri icyo gihugu itangaza ko iri kumushaka amanywa n’ijoro.

Yadongo Yemo Mobutu uvukana na Raphael Mobutu Ngbonga waburiwe irengero, avuga ko bakeka ko umuvandimwe wabo yaba yaravuye mu mazi nyuma y’impanuka.

Aragira ati: “Mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira 16 Mata, hagati ya saa tanu na saa saba z’ijoro, nibwo Raphael Mobutu yakoze impanuka akagwa mu mugezi wa Garonne, nyuma yo kugonga igice cy’ikiraho cyo mu mujyi wa Toulouse’’.

Nyuma y’impanuka, umuryango we ukaba utangaza ko yaje gukurwa mu modoka n’abantu bamushyize mu modoka itwara indembe, ariko Raphael akaza kubasha gutoroka iyo modoka anyuze ku rundi ruhande rw’ikiraro.

Mushiki we akomeza atangaza ko Raphael ubwo yatorokaga iyo modoka y’indembe, ko bitabaje inzego za Polisi ngo zibashe kumufata ajyanwe kwa muganga ariko aracika ntibabasha kumufata.

Ati “Nyuma yo gutoroka imodoka itwara indembe, twitabaje polisi ngo ize imufate, ubwo yarimo agenda ku rundi ruhande rw’ikiraro, ariko ntibyakunda kuko yahise asimbukira mu mazi, haza kajugujugu ibafasha kumushaka, ariko kugera n’ubu ntaraboneka’’.

Mushiki wa Raphael Mubutu, Yadongo Yemo Mobutu atangaza ko agifite icyizere cyo kuzabona musaza we, naho polisi yo ikaba ishidikanya ko Raphael yaba yararohamye, ahubwo ivuga ko yavuye mu mazi ahubwo yagize ikibazo cy’ ubwonko akibagirwa, kuburyo ashobora kuba yaribagiwe aho yavuye, ndetse n’ibyamubayeho.

Mu gihe, umujyi wa Toulouse ugikomeje gushakisha uyu musore Raphael, umuryango we washyize amafoto ye imihanda yose yo muri Toulouse, cyane cyane aho Raphael wakundaga gukina umukino wa Basketball yakundagaga.

Raphael akaba yari yubatse afite abana batatu, akaba yari asanzwe akora akazi ko gutegura, imiti ikoreshwa mu ma farumasi mu mujyi wa Toulouse.

Itangazo rimushakisha
Itangazo rimushakisha

Perezida Mobutu bivugwa ko yabyaye abana 14.

Jeune Afrique

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ewana ntimukabeshye abantu kabisa; nonese ko iryo tangazo riri hasi hariho numeros za MTN Rwanda nka 0785207037; 0782396429 cyereka niba yari afite inshuti mu Rwanda;hahahahahaha

  • Pole kuri uyu muryango. barakubitistse pe kuko agiye akurikira bakuru be benshi bapfuye akiri bato.  nagahindi ariko iyo niyo si tubamo. bihangana. za o78 zo ziba henshi. bashobora kuba ntakubesha.

  • Hhhh Vava, nimero aba arizimwe ikibitandukanya ni country code

Comments are closed.

en_USEnglish