Digiqole ad

France: Senateri Longuet arasaba Guverinoma kugaragaza ukuri ku byabaye mu Rwanda

Gérard Longuet , Umusenateri mu Nteko Ishinga amategeko y’Ubufaransa aranenga cyane uburyo imirongo migari ya za televiziyo mpuzamahanga yatangaje inkuru zijyanye no kwibuaka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse agasaba Minisitiri w’umutekano Jean-Yves Le Drian gushyira ahagaragara ukuri nyako ku byabaye mu Rwanda.

Gérard Longuet.
Gérard Longuet.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatatu, Gérard Longuet wahoze ari Minisitiri w’Umutekano ku buyobozi bwa Perezida Nicolas Sarkozy, yagize ati “Nababajwe n’ukubogama cyane kugaragara muri ziriya nkuru zatangajwe mu makuru ya za televiziyo zikomeye mpuzamahanga, kubijyanye no kwibuka ubwicanyi bwakozwe mu Rwanda.”

Longuet akavuga ko kuri izo televiziyo hahawe ijambo cyane abanenga ibikorwa by’u Bufaransa gusa, nyamara ibyo bavuga bisa n’ibishyira igisebo ku ngabo z’Ubufaransa kuko zisa n’izishinjwa kugira uruhare mu bwicanyi, agasaba Minisitiri y’Umutekano kugira icyo akora.

Yagize ati “Ndizera ko mu bushobozi afite, Minisitiri w’umutekano ashobora gukoresha imbaraga zose akagaragaza ukuri. Ni icyubahiro cy’Abasilikare bacu kiri mu bibazo.”

Leta y’u Rwanda ikomeje gushinja igihugu cy’Ubufaransa gushyigikira guverinoma yateguye ikashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwa gisirikare, ubwa politiki n’ubundi butandukanye.

Leparisien

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • IZI NTAGONDWA ZIRABESHYA UKURI KUZAJYA AHAGARAGARA,AZAZE ABISOBANURIRE MU BISESERO,NYARUSHISHI,NYAMAGABE NA HANDI BAKOREYE AMABI MU RWANDA NIHO BIZIMVIKANA NEZA,NTA CYUBAHIRO BAFITE IMBERE YABA NYARWANDA TUBABONA NKIMBWA.

    • Nizere ko aho uvuze hose utari uhari ahubwo ubyumvana abandi!!! Jye nari I Nyarushishi!! uzi ko umunsi abafransa baza aribwo interahamwe za Yusufu aribwo zari zavuze ko zirakora isuku mu nkambi ya Nyarushishi twari twahungiyemo!!! Abafransa bamaze kuhagera, umuntu wese wari uhari arabizi ko aribwo twarokotse urupfu. Ahandi ho sinari mpari (Bisesero na Nyamagabe). Ariko Nyarushishi ho nari mpbereye!!

      • bavandimwe igihe dufite mu isi ni gitoya kurusha icyo twamara mu ijuru. mureke kuvuga ibyo mudashobora gusobanura imbere y’Imana. ibyabaye ni bibi nta numwe wemera ko ari iby’agaciro gusa iyisi ntabwo ari iwacu reka duharanire ijuru. mukomere kandi muri ibi bihe byo kwibuka abo bose bishwe urwgashinyaguro. naho abashaka amaramuko i burayi mu bihorere n’ubundi they will die one day. erega iyisi si iwacu pe.

Comments are closed.

en_USEnglish