Digiqole ad

France: Musabyimana yahawe uburenganzira bwo kuburana ari hanze

Musabyimana Innocent ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara, kuri uyu wa gatatu tariki 29 Gicurasi, urukiko rwo mu Bufaransa rwamuhaye uburenganzira bwo kwidegembya urubanza rwe rugakomeza gukurikiranwa adafunze.

Innocent Musabyimana
Innocent Musabyimana

Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke.rw ko nta ngingimira babifite ku kuba Musabyimana agiye kujya aburana ari hanze.

Ati ”Twe nk’ubushinjacyaha twubaha ibyemezo by’inkiko, nta ngaruka bya kagombye kugira ku miburanishirize y’urubanza rwe, apfa kuba atazatoroka ubutabera.”

Akomeza avuga ko ahubwo ari ikintu gushimishije kuba Ubufaransa bukomeje kugaragaza ubushake mu gukurikirana amadosiye y’abakekwaho Jenoside bari muri kiriya gihugu.

Musabyimana yahawe ubwisanzure n’urukiko rw’ubujurire rwa Paris, ariko asabwa kutarenga aho atuye “Côte-d’Or” mu mujyi wa Bourgogne ndetse akajya ajya kwiyereka polisi y’i Dijon ari naho atuye nibura rimwe mu cyumweru.

Arekuwe nyuma y’uko umwunganizi we mu matege Me Meilhac agaragarije urukiko ko bitewe n’uko umukiriya we atuye mu Bufaransa kandi abana n’umuryango we wose bidashoboka ko yacika ubutabera.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ibi ntibitangaje cyane kuba byabera nuri france,kuko nubwo habayeho kongera kubyutsa umubano nurwanda byarangiriye aho,ese wowe waba waragize uruhare muri genocide,nigute wagira nuruhare muguhana abo mwabatanyije biragoye,ese ubundi france yemera uruhare rwayo muri genoside?ndumva habaho uburyo budasanzwe bwo gushishikariza france kwemera ibyo yakoze mbere mbere…

    • toi tu la ferme uge uvuga ibyuhagazeho wiyise wowe. nubundi baramubeshyera ntaniyo yakoze aha wumve mvuge!!

  • France nayo ninterahamwe muzindi, niho indiri yazo ins, France ntakuntu yafata interahamwe kandi nayo yaragizemo uruhare mukurimbura imbaga yabana babantu, bagafasha exfar..nokurasa mukotanyi ..Rero France ntagitangaza kirimo Rwose Murakoze

  • Muransetsa iyo mwurira igihugu nka france erega
    Ukuli kuzajya ahabona

  • @Ndoli ukuri kose singombwa kukuvuga. Ujye ureka bakomeze bagendere mukigare

Comments are closed.

en_USEnglish