Digiqole ad

France: Miss Shanel yibarutse Umukobwa

 France: Miss Shanel yibarutse Umukobwa

Iyo ni imwe mu mafoto Miss Channel aherutse gushyira ahagaragara

Nirere Ruth wamenyekanye mu Rwanda muri muzika nka Miss Shanel yaraye yibarutse umwana w’umukobwa ku wa kane tariki 3 Nzeri 2015, nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa Facebook, ntiyavuze aho yabyariye ndetse ntiyigeze atangaza amazina y’umwana we.

Iyo ni imwe mu mafoto Miss Channel aherutse gushyira ahagaragara
Iyo ni imwe mu mafoto Miss Shanel aherutse gushyira ahagaragara

Kuri Facebook, Shanel yashimye Imana ndetse avuga ko ari umugisha umuryango wabo wagize nyuma yo kunguka umwana.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ndarota’ n’izindi, abyaye nyuma y’iminsi mike ashyize hanze amafoto agaragaza imiterere y’inda ye.

Yanditse ati “N’ibyishimo byinshi, ndabamenyesha ko Imana yaduhaye umugisha, njye n’umugabo wanjye iduha umwana w’umukobwa.

Dufite ishimwe rikomeye ku Mana […] dufite ibyishimo n’umunezero! Urukundo n’imigisha kuri mwese!”

Miss Shanel na Guillaume Favier babana mu Bufaransa, bashinganye urugo tariki ya 2 Kanama 2014.

Mu minsi mike ishize Miss Shanel yari yashyize hanze amafoto agaragara nk’umubyeyi ukuriwe.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Kubyara ni boooo

    Ikibazo sindabo umukecu usazanye nu musaza w’umuzungu muri maison de repos zose ziri ibyrayi cg america !!!

    Ntuzabe umwana ugire uteganyirize ejo hazaza hawe hakibona.

  • Sha unva ni bimwe byo abazungu badakunze kunze kureba ibiranga umwari uyu mugore ni mubi nta mugabo mu Rwanda yari kuzapfa ubonye yari kuzajya agurisha ku munzani

  • niyonkwe pe!!

  • nasubireyo namahwa ahari

  • Wowe wiyise John kabahiza, nkunda gusoma comments zawe biragaragara ko ufite akabazo ko mu mutwe gashingiye kuri idéologie wigishijwe.buri nkuru ureba uwavuzwe ukandika amafuti bitewe n’abantu abaribo.va ikuzimu ujye ibuntu ibyo urimwo ntahantu bizakugeza kiretse kugusaza

  • niyomkwe tumuhayimpundu,kandi asubireyo ntamahwa.

  • wowe john uvugako arimubi waramuremye? ishyari weeee ese wowe usute? chanel urimwiza rata. kndi tuguhaye impundu.

Comments are closed.

en_USEnglish