FRANCE: Ibyari ibirori byabaye agahinda, abantu 84 bishwe n’umwiyahuzi
Nice – Nibura abantu 84 nibo bishwe n’igitero cy’umwiyahuzi wakoresheje ikamyo n’imbunda nto akagenda agonga abantu anabarashisha Pistoret mbere y’uko nawe araswa agapfa. Abantu ikivunge yagongaga bari mu birori by’umunsi w’ubwegenge wa tariki 14 Nyakanga mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Nice.
Ubu bwicanyi bwakomerekeje abantu barenga 100, AFP ivuga ko muri 18 bamerewe nabi cyane. Perezida Francois Hollande yahise atangaza ko igihugu kigiye mu cyunamo.
Uwari utwaye ikamyo yayinyujije mu nzira izwi cyane yitwa Promenade des Anglais yari ikoraniyemo abantu bari mu byishimo by’umunsi wa Bastille, agenga ayibanyuzamo yihuta cyane akora za Zigzag ari nako arasa abo ashoboye akoresheje pistoret.
Bernard Cazeneuve Minisitiri w’umutekano mu gihugu yemeje ko abantu 84 bapfuye biganjemo abana. Uyu wakoze ibi nawe akaba yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano.
AFP ivuga ko ibyangombwa abashinzwe umutekano basanze mu modoka ari iby’umufaransa ukomoka muri Tunisia w’imyaka 31 wari usanzwe atuye mu mujyi wa Nice.
Iyi kamyo akaba yayizanye mu bantu ubwo bariho bitegereza mu byinshi za ‘feux d’Artifices’ ahari abantu babarirwa mu bihumbi ahagana saa tanu z’ijoro.
Uyu mwicanyi ngo mbere yo kuraswa nawe yabanje kurasana n’abashinzwe umutekano. Ikamyo ye kandi ngo yari irimo izindi mbunda nyinshi na za grenades.
Uwari utwaye iyi kamyo ngo yayivuyemo ajya gukomeza kurasa abantu nibwo nawe yarashwe aricwa. Biravugwa ko hari undi muntu ukekwa gufatanya nawe waba yahise acika.
Bimwe mu bitangazamakuru mu Bufaransa biremeza ko umutwe wa Islamic State wamaze kwigamba ko uri inyuma y’iki gitero.
Abashinzwe umutekano bari kugenzura niba uyu mugabo wakoze ibi ataba ari umwe mu rubyiruko rwinshi rw’i Nice rwagiye mu mutwe wa Islamic State akaba yari aherutse kugaruka.
Police irwanya iterabwoba yasabye abaturage bo mu mujyi wa Nice ko uyu munsi baguma mu ngo zabo ntibasohoke ku bw’umutekano wabo.
Nyuma y’iki gikorwa mu mujyi wa Nice humvikanye amasasu y’abantu ngo barasaga hafi ya za Hotels barwana n’abashinzwe umutekano.
UM– USEKE.RW
51 Comments
Ok. Na nyina w’undi abyara umuhungu. Leave them alone. God is watching.
Ubwo se ushatse kuvuga iki Gogo!
Jya uvuga uziga sha, biriya natwe byatubaho Iterabwoba nta mipaka rifite
Genza macye
Sinshyigikiye uwica undi; yaba umwiyahuzi yaba umuzungu ufata abantu akabagira ibikoresho byo kumarana, cyangwa we ubwe ku bw’inyungu ze ujya kumara abantu cyangwa kubicira ababo. Akebo kajya iwa Mugarura. N’abazungu ubwabo (FBI, CIA,MI5) bazi ko abo biyahuzi nta bundi burwayi bwo mu mutwe bafite uretse kwiheba ko nyine hari abantu babagomeye bagahitamo kwihimura. Ubishatse naguha uko usobanukirwa neza ibyo mvuga, because you will not find it in mainstream media, nonetheless it is mediatised. Jya ugwa neza, nugirirwa nabi uzahorerwa n’Iyakare; ariko nugira nabi ntukibeshye ko abandi bazakugirira neza. Ntawe usarura icyo atabibye. Mbisubiremo, sinshyigikiye abicana; ariko amateka ajye atwigisha. Urakoze
.Hy bro !iyo uvuze kugira abantu ibikoresho bivuga ko abanyafrica tutagira ubwenge,? ubwonko bw umuzungu nubw umwirabura bwose burangana .niba umuntu agukoresha ibibi ukemera???????? .umwicanyi wese ni mubi yaba yishe inshuti yawe cyangwa se umwanzi wawe.
Emmy, hari ikintu bita Project Managment and Hitmen. Nagize igihe cyo kubisomaho, nsanga bifite aho bihurira binamfasha kumva bimwe mu biba muri iyi isi, abo abazungu bagira ibikoresho [Batari abanyafurika gusa, cyangwa abirabura nk’uko wowe wahise ubivuga kuko njyewe ntabo nari navuze] si uko babarusha ubwenge gusa ahubwo hari ubundi bwenge bundi abazungu baba bafite, tutariga n’ubwo twabwiga tukabumenya; ndetse n’ibindi bintu bibishamikiyeho akenshi bigorana kwigobotora, n’ubigerageje bakamwigizayo ngo atabangamira inyungu zabo. Abayobozi bamwe mu bazungu ntabwo ari inyangamugayo, ibyo bikagira ibitambo bamwe mu bo basangiye ubwoko. Byose birababaje.
Le grand nawe ndabona ntaco uvuzeho
@Gogo, shame to you. Abenshi muri abo ikihebe cyahitanye ni abaturage batagize aho bahuriye na politics. Ugiye kumbwira ko muri Afghanistan n’ahandi… western led forces bajugunye ama bomb akica abantu atarobanuye. Yaba ari abo bishwe n’ama bomb yaba ari abishwe n’ibyihebe; inzirakarengane ihora ari inzirakarengane, kandi wibuke ko icyo bazize ari ukuba in the wrong place at the wrong time, ibyo byaba ku muntu wawe cg nawe ubwawe byakubaho; ubwo ubaye casualty muri ubwo buryo wakongera kuvuga ko na nyina w’undi abyara umukobwa?
wimwumva nabi rwose!ibyo uyu gogo avuga ni nukuri kuzuye.
BIRABABAJE! HARI AHANTU HANDITSE NGO “TURWANA N’IBINYABUBASHA”. IGIKOMEJE KUGARAGARA NI UKO ” MIRAGE, PORTE-AVIONS, RAFALE, GAZELLE, SATELLITE, MISSILE, SOUS-MARIN,…” NTABWO BIZANA AMAHORO CYANGWA NGO BIYARINDE. NGO “UWITEKA IYO ATARI WE URINZE, ABARINZI….”. HARAGEZE KO DUCA BUGUFI TUKIGA KUMUHAMAGARA.
Mbabajwe cane ninzirakarengane zizira ubusa. Ariko nanone, twe abanyafrica ntidukwiye gutinda kubyabaye mubufransa, kuko niko byahoze. kuva cyera nakare abanyaburayi nabirasi bagasuzuguro kenshi, nibo bagashoza ntambara.
Muzasome amateka, ibyo bita “CRUSADE”, REVOLUTION, WORLD WARS AND TERROR, nibyo byarangaga abanyaburayi, inama ya BERLIN, Niyo yacogoje izo ntambara ibagabiza Abanyafrica baradukoloniza, baratwica, baradufunga, baducamo ibice, badutoza kwangana, badusahurira umutungo kamere. Baca umugani ngo umutima muhanano ntiwuzura igituza, kd ngo akabaye incwende ntikoga niyo koze ntigacya niyo gacyeye ntigashira umunuko igihe kirageze ngo natwe abanyafrica tubone amahoro, dutere imbere,dukundane, dukureho imipaka hagati ibihugu, ducuruze nkuko byahoze. Mugihe bagihugiye muguterana ibidyo bakuye muri Africa.
GADAFFI yazize iki? Nibande bamwishe? Bamuhoye iki? Ubuse Libiya imeze ite? ubu abanyalibiya bamerewe bate?
none c nibatangira kwiyahura kubazungu tuboroge? Ngo aho kwica gitera wakwica ikibimutera.
None c buriya Assad wa Siriya baramuhora iki? igihugu bakigize umuyonga, abaturage barokotse ibisasu byindege bishwe nibyihebe bitozwa nabo bazungu, abarokotse bakarohama munyanja, abahonotse bahejejwe inyuma yashengenge zumuriro ngo badagungira mubihugu byabo. Harya nibatangira kwiyahura tuzavuga iki, mugihe ntacyo tuvuga ubu barimo guhohoterwa?
Ubu ejo bindi uzunva ngo bahagurukije za MERAJE zabo bagiye gutera Siriya nkaho uwagabye igitero ariho akomoka cg c ariho aturuka.
Byumvikane neza, ntabwo nshyigikiye ibyihebe, ntanubwo nshyigikiye abicanyi, ntanubwo nishimiye ibyabaye ariko abanyaburayi nibarekere aho kubabaza abantu.
Nihanganishije imiryango yababuze ababo cane cane ibibondo (abana bato) baguye muriki gitero.
Already zahagurutse kuras abajinga bo muri Syria na Irak ( Nibo babikururiye, bafatanyije igihe kirekire). Aha unyumve neza bariya nta mpuhwe bagufitiye uwo waba uriwe wese. Namwe ibyihebe uretse gupfa no kumarisha bene wanyu ntakindi muzageraho.
Dore icyo ntumva: Umunyarwanda ajya gute muri Islamic State??!. Ntibyavuzwe ko bagaragaye, ntihari uwishe bagenzi be mu butumwa n’ibindi n’ibindi. Banyarwanda ntihagira uwishimira ko Abafaransa bagize ibyago naho baba batadukunda…. sibo baturemye ariko ntibakwiye ikibi. Umufaransa uhakana jenoside yakorewe abatutsi ntaho ataniye n’undi wese ubona ko biriya byabaye mu bufaransa nta kibi kirimo.
Karangwa ushobora kuba uri kandi ushakisha ukuri. Soma indagu y’uwitwa Baba Vanga (umukecuru w’impumyi ukomoka muli Bulgaria) wapfuye muli 1995. Byinshi yavuze byarasohoye. Niba nibindi yahanuye bizasohora, UYU mwaka wa 2016 niwo yahanuye ko Islam IZATERA Europe ikayigarurira. Nkaba nkeka ko (nta gihamya mfite) ariyo mpamvu Ubwongereza burimo guhunga Uburayi nk’inzu ihiye. Umwongereza iyo ari ukwe ajya abasha kwihagararaho ariko iyo umuvanze n’umufaransa n’abandi biba bibaye inzoga ifunguye (yongewemo amazi).
hejuru y’ubuzima bw’abantu ngo na nyina w’undi abyara umuhungu! erega urabivuga ukagira ngo nta mubiri ufite cyangwa nta muryango ufite?
jya umenya kwishimana n’abishimye ubabarane n’abababaye!
@dodos ko abirabura muri amerika bamaze iminsi bicwa ntuvuze induru, boko haramu yakwica abanyeshuri muri kenya ntubwejagure
Ms Gogo, Imana ni ukubabarire yeze ururimi n’umutima nama wawe! Kimwe n’abandi bose bagira comments zuzuye ubumara.
Mureke dusenge dusabira isi. Kuko amasengesho akingura ijuru, niho ugutabarwa kwacu guturuka. Dusabire ziriya roho zigenda zitunguwe. Ndetse dusabire n’abagira nabi uko bwije uko bukeye. Kuko birushaho gukomera. Imana izatwumva nta shiti, icyiza kizaganza ikibi. Uku niko kuri!!!!
Gogo uri umuswa wumwicanyi. Ntaho utaniye ninterahamwe. Kdi wowe wishimira ibyago byabandi kubera ubuhumyi bwawe uzapfa nabi. Abana wishimiye urupfu rwabo koko? Abaturage utanazi? Nizere ko udafite inshingano muri iki gih6gu zitari izo wihaye zo kuroga. Ndizera ko jzarinda uva kuri iyi si utazihawe kuko uramutse uzifite jye nakwishakira ndamutse nkumenye ukegezwa hirya cn ya sosiyete nyarwanda kumo uri virus.
Umuswa uva ngigicuma gusa ni gogo.. uwagukura muri sosiyete nyarwanda wa nterahamwe we yishimira urupfu rwabana nabandi bazira akarengane. Uri umwe mu byihebe bitwihishemo.
ISIS ni virus abazungu batazashobora kuvura. Ni ikiguri cy’amadayimoni bashotoye none ibakozeho. Condoléances aux français et aux familles de victimes
uretse ko bibabaje muri rusange, ariko iyo Boko haram yishe abana ntacyo tuvuga kd ni abafaransa bayiha ibikoresho nkenerwa.umunsi uburakari bwakwiriye africa yose ibihugu byigabije isi bifite ibibazo.
Ufite iyihe gihamya ko Boko Haramu ihabwa ibkoresho n’abafaransa?! Ariko rero abanyarwanda bamwe muzadukururira ishyano! Ikihebe cyishe abantu uwitwa GOGO ahubutse nk’iya Gatera ngo Na nyiba wundi…! Mbega amagambo mabi! ibi ni urwango gusa?! Harahagazwe…! Gusa yaba wowe yaba Gogo mumenye ko atari byiza kwishimira ko mugenzi wawe yagize ibyago kabone niyo yaba ari umwanzi wawe.
Ce sont des victimes de la politique francaise inadequate, de l’inegalite et de l’extremisme des membres du Daesch. Que leurs ames reposent en paix. En tout cas c’est tres triste!
Nihanganishije ababuriye ababo muri kiriya gitero gusa ikigaragara nuko uburayi by’umwihariko Ubufaransa na Ububiligi bo baribasiwe cyane. Hollande na Umwami w’Ababiligi nibicare hamwe bafate ingamba zikomeye zo guhashya ibyo byihebe. Gusa ikigaragara nuko abimukira bava muburasirazuba bwo hagati bari mubateza ibibazo nibabiteho habeho kubacunga bikomeye.
Ibi byitwa ‘pay-back-time’ ntibinateze no guhagarara ahubwo biziyongera ku bwinshi,frequence n’intwaro. hari ihame abize batajya bamenya bitewe n’ubujiji bukomoka mumashuli butuma umuntu abona ubumenyi akabwitiranya (nyamara yibeshya) n’ubwenge. Ntagihe tutabwiye abafaransa,abazayirwa,abakenya (Kenya), abanyamalawi na bene wabo b’ababiligi tuti: “Ubitse interahamwe wese aba abitse urupfu” Ubwo kuko abakurambere bacu bivugiye bamaze gushishoza ko “uwanze kumva atanze kubona” nababwira iki nibavuge ibifaransa, bahamagare experts na consultants, bakaze umutekano. Naho ubundi nkatwe tuzi uko isi iteye, nkubwiza ukuri ko ntacyo barabona.
@ Rwasubutare
Uruvuga undi Ruragorama! Nizere ko utunze abandi urutoki rumwe izindi 3 zose zikwerekeyeho. Ababitse M23 cg ba Nkunda bo se babitse akahe gakiza? Abahishira abicanyi ntiriwe ndondora hano se ubwo nibo babitse ubuzima ra? Ngo ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose.
Inkuru mbi yangezeho mu gitondo.Gusa byanteye kwibaza byinshi. Ni gute ahantu hateraniye imbaga nyamwinshi ikamyo ikora KM 2 yica abantu batarayirasa? abashinzwe umutekano bari hehe? bya byuma bya kabuhariwe kuki bitabonye iriya kamyo mbere? ndimo kwibaza niba nta byitso byari mu bashinzwe umutekano.Hari abakagombye kwegura, reka dutegereze.
iburayi iyo uhamagaye police iza nyuma yiminota 30 urumva bagomba no kubanza kwambara gufata intwaro bifata byose hari isaha .
abantu bababaje abandi imyaka ibihumbi n’ibihumbi ndetse bamwe bakirata ku bandi ko babarusha ubwenge ariko ubwenge butangwa n’IMANA izi aba ari ingaruka z’ubuhemu no kwishongora abantu bagatera umutima mubi abandi ntago abazunu isi izabaryohera uko babishaka mugihe bakiyumvisha ko aribyo biremwa by’IMANA bisumba ibindi bakabikoresha bababaza abandi mu mpande zose z’isi bibwirako bo ntacyabageraho,gusa IMANA ifashe inyangamugayo zayo kandi yongere guha isi amahoro
Nkunze ibitekerezo byawe. Abazungu nibasubire ku ishuri ry’umutima kabisa; ay’umutwe babe bagereje aho bageze.
Sijui ni chuki gani unao na inatoka wapi!! But all you have, you use, you target to use in your everyday life and even in your whole life is from WAZUNGU ( and they all are the same). Hautaweza kubadirisha ivyo. Wafrika, sana sana weusi muko chini ya mstari wa kopimo cha utalamu. Samahani sana!!!
Edith, bareke bavuge ubusutwa bwabo. Bakunde cg banjye abazungu barakora ubusa kuko imyaka irenga 400 bari imbere muti byose. Trump yavuze ukuri koko. Africa ikeneye indi myaka 100 mu bisheke. Ariko si Africa yose. Ni nkiyi virus yiyita Gogo itagira spiritual analyze
Gogo uri umuswa wumwicanyi. Ntaho utaniye ninterahamwe. Kdi wowe wishimira ibyago byabandi kubera ubuhumyi bwawe uzapfa nabi. Abana wishimiye urupfu rwabo koko? Abaturage utanazi? Nizere ko udafite inshingano muri iki gih6gu zitari izo wihaye zo kuroga. Ndizera ko jzarinda uva kuri iyi si utazihawe kuko uramutse uzifite jye nakwishakira ndamutse nkumenye ukegezwa hirya cn ya sosiyete nyarwanda kumo uri virus. Wowe Gogo wumuswa wishimira urupfu rwabana ntuzi ibyuvuga. Uri like virus.
Uribaza ko abaguyemo hariya ari abazungu gusa? none se france yarashwe kuko ari cyo gihugu cy’abazungu gusa? niwowe ukwiriye kujya mwishuri ukiga ahubwo wa muswa we
Eeeehhh… Si ibyo navugaga! Uranyohereza mu ishuri ryigisha ibyo mu mutwe njyewe mvuga iryo ku mutima ryo gukunda bose no kububaha. Abapfuye bose baruhukire mu mahoro; baba abeza baba ababi; ariko umenye ko ibyihebe bitahagurutse ngo bivuge ngo turihebye tugiye kubica, bafite icyo bahora. Ugira neza ukabisanga imbere; wagira nabi bikakuza inyuma. Nawe wigireho.
Tout simplement birababaje sibyo kwifuriza undi! Mwiyibagije ibyo twanyuzemo? Ndabona hano hari abishongora…abacyurirana…Iyo byageze aha..ikiremwamuntu cyose kirahababarira kikahatakariza ubuzima, ikizere etc…Tumenye ubumuntu icyaricyo mbere yo kuvanga politique yuzuye ubuswa kandi iyi tuyiharire banyirayo!Mana rinda u Rwanda n’abanyarwanda, isi n’abayituye!
sinshyigikiye uwica cg se uhohotera mugenzi we yitwaje ikintu na kimwe.gusa iyo ndebye uburyo abarabu surtout abanypalestina bahohoterwa kdi isi yose ntigire icyo ibikoraho nibaza nkumuntu uvukiye hariya icyamubuza kwiheba.nonese ntakiza abona ku isi uretse akarengane no kugirirwa nabi.nonese yabuzwa niki kwiheba.abazungu bakwiye guhindura politique yabo ku bibazo byabarabu sinon nabo bazatunga batunganirwe ariko nta mahoro bazagira.bazahora mu bwoba butagira uko busa. Nabonye ukuntu abaisraeliens batunze ibintu byose ariko bakabura amahoro yumutima aho bahora mu bwoba mbona ko ushatse wakwibera umukene ariko ukagira amahoro mazima kuko ntacyo wayanganya. pole ku miryango yabuze ababo.
Politique yo muri kino gihe isigaye igomba ibitambo ! wagirango amaraso y’abantu niyo atuma bamwe bategeka bitabagoye !Birababaje cyane kandi byanze bikunze bizagira ingaruka ikomeye nubwo ntawamenya uko bizagenda ariko bizabaho pa! Bijya bintangaza iyo bavuga ngo abana barashimuswe barabura burundu imyaka igahita indi igataha nk’aho ayo mashuri bbigagamo aba yubatse mu mashyamba,ngo abimukira barohamye;ngo indege yari itwaye aba n’aba ijya mu gihugu iki n’iki yaburiwe irengero nyuma y’igihe runaka ngo ibisigazwa bya ya ndege byatoraguwe mu nyanja; ng ibyihebe n’imitwe y’iterabwoba etc ! Niba kurwanya abicanyi bibananiye nibegurire ubutegetsi abo bicanyi bigire inzira kuko rwose hari abanyapolitique baba ari n’abambasaderi b’abicanyi kuburyo baba bakeza abami babiri bahanganye! Ngo hababara ibyatsi ! Imana nitabare inzirakarengane rwose naho ubundi isi irugarijwe rwose.
Nihanganishije ababuze ababo ningombwa yuko twumva ko icyabaye kuwundi natwe cyatugeraho ahubwo twe dukaze intambwe mwiterambere ridushishikaje nitugira aho tugera nziko amahinduramatwara kwisi azagera agerweho umwana wumunyafurika akore ibimugenewe byose kandi yishime. amaraso dufite amwe ibice nibimwe mbese kwisi twese turumwe gusa igihe cyose ikiremwa kihereranye ibyakibayeho byinshi bibi amahirwe menshi nukwihimura nawe Imana imubabarire kandi nabasigaye idukomeze sooooorrrrrryyyyy france
Ariko ndabaza Rwasubutare ! Buriya uwacumbikira Rwasubutare yaba acumbikiye muntu ki koko ! Uretse ibyo wita ibifaransa wowe ibyo uvuga ni ibiki bikurutisha abandi gute koko ! isubiremo usesengure ibyo wanditse nugira amahirwe bibe bitakuvuye ku mutima. Ngo “uwanze kumva atanze kubona” kandi ngo Ntagihe tutabwiye abafaransa,abazayirwa,abakenya (Kenya), abanyamalawi na bene wabo b’ababiligi tuti: “Ubitse interahamwe wese aba abitse urupfu” ! Abo bose ni wowe na nde kandi mwari bande mubibabwra ! BABASHUBIJE IKI SE NIBA BARARABUMVISE ! Ntitugatandukire kuko urur rubuga ni urwo kungurana ibitekerezo tugasesengura ariko tutagamije gusesereza ! Twe kujya dutandukira kuko burya uri mu ndejye suko aba azi uko ikoze icyo aba akeneye ni ukugera iyo ajya amahoro !
“Bavuga ibigoramye,umuhoro ukarakara” Iyo mvugo ninjye wayihimbye. Ninjyewe na bagenzi banjye b’inkotanyi z’amarere twababwiraga. Ntibadushubije ahubwo baradusetse ngo ntituzi ibyo tuvuga. Mobutu aba abaye umushomeri, Kenya iba ibaye imiborogo itigeze ikeka ko ishoboka,Ububiligi buba leta icitsemo kabili,interahamwe ziba zituye Congo nka nyabingi….niyo wikururira ikaguhagama ntuzayikure. Ubu Congo imiborogo ni yose barahinga izo ntindi zigasarura,abagore n’abakobwa babo zibafata uko zishatse….. muli make abanyeKongo ntibakibasha kurengera abana n’abagore babo. Abafaransa ibyabo nzabivugaho neza bimaze kuba kuko ntibiraba kandi ntawabarabura. Bameze nka wa musore uhana avayo. Kungurana ibitekerezo ushaka nigute kurenze kukubwira ngo “iryo shyano ukurura iwawe rizane turibike aho rigenewe 1930” Ko uvuga nka ba bantu baminuje sha? aho nturi muli babandi bita knowledge ngo ni wisdom?
Mbere ya byose nihanganishije imiryango yabuze ababo, nabafaransa muri rusanjye, gusa nitujya dukoma urusyo tujye dukoma ningasire, ibihugu byitwa kobikomeye ku isi bifite ibibazo bikomeye ndatanga ingero: 1. ASSADI wa syria ubwe yabyibwiriye leta y’ ubufaransa ubwo batangizaga ibikorwa byo gushyigikira ISS ngo imuhirike yarababwiye ati iki uwo mutego muri gutega uzabishibukanira, none bidatinze imbunda namagrenade bahaye ISS muri Sylia nibyo bibamaze.
sibyo gusa, ikindi nkunze kwibaza kuki iyo habaye kimwe mubikorwa byibasira abazungu kivugisha abantu bose amangambure nyamara byaba kubandi tugaceceka, boko haramu yamaze abantu muri Nigeria na Cameroun ark ibyo cweee, ali Shababu abanya kenya na somalia barashize, ntaminsi 5 irashira abantu bapfa amanywa nijoro muri south sudan ark birasa nkaho ntacyo bitubwiye ahubwo twacitse ururondogoro ngo NICE, NICE,NICE,.
sinkigikiye abiyahuzi niterabwoba ark kubwanjye nshobora no kuvuga ko abafaransa barimo kwishyura ingaruka yibyo bakoze, ubishaka azasure inkambi z’ impunzi zuzuye Libya, asure imbabare zuzuye Sylia ajye muri Center afrique arebe, cg muri Mali na Cote d’ ivoire.
nyagasani yakire abagiye.
murakoze
@ Rwasubutare
Uruvuga undi Ruragorama! Nizere ko utunze abandi urutoki rumwe izindi 3 zose nawe zikwerekeyeho. Ababitse M23 cg ba Nkunda bo se babitse akahe gakiza? Abahishira abicanyi ntiriwe ndondora hano se ubwo nibo babitse ubuzima ra, umunzi bizabaturikana bazavuga ko bataburiwe ? Ngo ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose kandi ngo ijya Kurisha ihera ku rugo.
Ibyaturikana bande sha? Kirya abandi bakirya kikishaririza. Nonese Nkunda yatewe niki? si interahamwe zatumye ata ibyo yari yibereyemo agafata imbunda? M23 isobanuye amasezerano bagiranye kuli iyo taliki ntiyubahirizwa. Dore ibikorwa Nkunda cyangwa M23 batakora, hanyuma wibaze wisubize ababikora, hanyuma usubize amaso inyuma urebe inyungu bakuyemo.
1. Kubaga inka zikamwa bashaka inyama.
2. Gufata abagore n’abakobwa kungufu ngo kuko bene wabo bishe habyarimana.
3. Gusahura,gutwika,kwica no gusambanya abaturanyi mwari kumwe igihe cyose ‘izo nyenzi zavuye i Bugande zateraga u Rwanda’
4. Kuba nta wuricaza urubyaro rwe ngo ababwire ati “mwunve bana banjye, iyi sambu dutuyemo yari iy’abantu twari duturanye twateye,turabica abaducitse, barahunga”
5. Wigeze wumva aharihohose mumateka aho abagabo bagera kw’ijana basimbukira abagore n’abakobwa nka za rusake abagore babo n’abakobwa bibyariye bashungereye bogeza? Byabaye Taba kubwa Akayezu. Ntugerageze guhakana.
6. Wigeze ubona umubyeyi ufungirana abakobwa n’abagore munzu, akajya asohora umwe umwe ahereza umuhungu we yibyariye ngo asambanye? Yitwa Nyiramasuhuko nyina wa Maurice (arinawe wahabwaga iyo ration) akaba nyirabukwe wa Munyenyezi.
7. Uwica nyina wamwibyariye akamwonsa ngo nyina ni umututsikazi? uzatembere Rilima ubaze bazamukwereka. Yashinjwaga murukiko na bashiki be bamukurikira bavukana kwa se na nyina.
8. Nonese Nkunda yafata umugabo n’umugore we agaca umugabo igitsina akigihereza umugore ngo ndagutegetse ‘ikore’ ? Karushara uramuzi?
Ubwo bwenge uvuga ngo ‘buzwi’ na bose se ugirango haricyo bumaze iyo bene iyo mivumo (itagira isubyo) irimo ibirukankamo?
@ Karekezi
Nta kindi wibagiwe?
Urumva nabirangiza nkaho ndi Imana ireba byose? Utwo ni duke nabonye nk’umuntu. Naho amahano yabo(nyu) ni menshi. Ntasubyo ndakurahiye. Ni umuvumo tuzikorera ubuziraherezo. Dore urugero: Iyo nje iwawe kwiba, ukantema ukansha akaboko, hanyuma tukiyunga ukambabarira, ka kaboko wagasudiraho? Hari amahano akorwa bikaba birarangiye ntamuti. Ikibi cy’umuvumo rero icyaha kirakururuka kubagukomokaho ubuziraherezo. Umubiligi ati icyaha ni gatozi tuti yego rata. Nzabandora ni umwana w’umunyaRwanda.
@ Rwasubutare
Nta kindi wibagiwe?
Bambwirire Rwasubutare
hhhahah … Rwasubutare uri hatari. Jya ubabwira sha!
Bwana Rwasubutare, Uri umuntu w’umugabo.Uvuze ukuri yongere asubize turebe, buriya ukuri kuraryana bakoze amahano .
Mana ihoraho tabara isi yawe dore itangiye kubihira abantu bose ibibintu byabaye kubavandimwe bacu muli christo binyibukije ibyabereye muli Bisesero.Reka twese hamwe twamagane umuntu ugirira undi nabi kukwi inabi ntawe iryohera biteye agahinda mbega inzirakarengane ibibondo bitazi iriva nirirenga birababaje.Mana tabari isi yawe abantu bagarure ubwenge kugihe urukundo nubutabera buganze kwisi waduhereye ubuntu.
ariko murikunsetsakoko ubu mwababaye ngo abazuzngu bapfuye vamaze nahose abirabura bapfa umunsi kumunsi bobangana iki murebe ibyiwanyu mureke abafaransa bahambe ababo.nahotwe niturebe ibyatuma natwe imyiryane yashira hano muri africa. naho GOGO wanditse biriya hejuru ntiyabeshye muzaba mwunva ejobundi baje kwihorera nogusahura africa ngonibo babiteye.. wakwiye kwibaza niba abarabu bomuri africa aribo biyahura gusa.. harimwene wabo wavuzengo ushaka amahoro ashoza intambara. murakoze
Abarabu nabundi buryo barwanya abazungu kiriya nigitekerezo cya Muhamedi kigikomeza. Imana yakire mubayo abagizwe ibitambo kandi even that hero, cze there isn’t other way they can fight those selfish , if there’s good way then say it , wait u gonna see what’s going to come from I those africans meeting. I think mugabe and Bashili they knows what africa needs
Comments are closed.