Digiqole ad

FPR ntabwoba ifitiye amashyaka atavuga rumwe nayo – Hon.MUKANDUTIYE

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2011 mu henshi mu rwanda habereye amatora y’abagize inama nyobozi y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rwo gusimbura comite icyuye igihe.

I Huye habanje ka Morale mbere y'amatora

Ni amatora yabaye, aho umuntu yiyamamazaga ku giti cye cyangwa akamamazwa na mugenzi we. Nk’uko uwari umukuru w’ijambo yabivuze ngo ni itegeko ko mu matora ya FPR nta mukandida rukumbi (Candidat Unique) ubaho, ni muri urwo rwego uwamamazwaga habuze undi wiyamamaza atagombaga kwangira uwamwamamaje.

Ubusanzwe abarwanya FPR ari na ryo shyaka riri ku butegetsi i Kigali bayishinja igitugu no ku niga andi mashyaka cyane ayo bitavuga rumwe. Uwari waje nk’indorerezi nkuru aturutse mu bunyamabanga bukuru bw’ishyaka FPR Inkotanyi, Intumwa ya rubanda Honorable MUKANDUTIYE Speciose aganira n’urubuga www.umuseke.com, akaba yadutangarije ko abarega FPR igitugu baba birengagije ukuri.

Honorable MUKANDUTIYE ati: “Ubuze icyo agaya inka aravuga ngo ‘ dore icyo gicebe cyayo’. Abanyamuryango bitorera ku giti cyabo ntawubahagaze hejuru, ntagitugu dukoresha dukorera mu mucyo.

Tumubajije kuba nta sano y’ubwoba irihagati yo kuba hari abanyepoliki bamwe mu mashyaka avuga ko arwanya Leta bafunze kandi n’amashyaka yabo akaba atemererwa gukora yagize ati: “FPR nta bwoba ifitiye amashyaka atavuga rumwe na yo kandi nta we FPR ibuza gukora iyo akora neza“.

Naho uwatorewe kuyobora comite nyobozi ku rwego rw’intara ari na we muyobozi w’intara y’amajyepfo MUNYENTWARI Alphonse ngo igihugu kizubakwa n’abana bacyo bityo ngo gutorerwa kuyobora umuryango mu ntara ayoboye yabyakiriye neza akaba ngo azakomereza aho abamubanjirije bari bageze.

Munzu mberabyombi ya Huye abarwanashyaka ba FPR bari benshi

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru w’umuseke.com niba kumutorera kuyobora umuryango atari ukwikubira ubutegetsi; aseka yagize ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bisaranganya ubuyobozi, ahari Abanyarwanda batatu haba harimo umuyobozi. Ntategeko ryishwe kuntora icyambere ni ukugira ubushake bwo gukorera igihugu“.

Mu Ntara y’uburasirazuba naho Dr Aisa Kirabo Kacyira akaba yatorewe kuyobora comite nyobozi ya FPR muri iyi ntara ku manota 366/382, akaba azungirizwa na AYBAGABO Jeremie.

Ubu ngo agashya kari mu bayobozi batowe ni uko bagiye kumanuka bakajya mu nzego z’ibanze ngo kuko moteri igomba guhindira ku ntara ikumvikana hose mu gihugu. uyumunsi yari umunsi wa nyuma mugihugu cyose gutora umukandida wa FPR mu turere twose mugihugu.

HATANGIMANA Ange-Eric/Amajyepfo

Daddy S.Rubangura/Uburasirazuba

Umuseke.com

7 Comments

  • hahahahahahahahahahahaahah

  • byaba aribyiza,byatanga amahoro kuri twe rubanda

    • Ibiki byatanga amahoro Ruhato? Ubonye ngo Emmy akurushe, kuko hahahahahahaha yakoresheje ifite icyo ivuze.

      • kuki wigira umunyabwenge cyane?

  • Fidel arabikwiye kuko Imigabo n’imigambi ye afiiye umugi wa kigali igaragaza ko ari inkotanyi izi ibyo kandi n’umuntu w’umugabo cyane iyamarere izwi!!!

  • gongs kubatowe mwese. ubushobozi n’umwete mwagaragaje ari nabyo byabaye ishingiro ry’ikizere mwagiriwe muzabikoreshe mu kugeza abanyarwanda ku iterambere rrisumbuye kuryo mwabagejejeho.

  • ibikorwa bigaragara nibyo shingiro ry’ikizere umuryango RPF ugirirwa,n’aho ibivugwa bindi byo kugirira ubwoba baringa ntabwo,byose birasobanutse

Comments are closed.

en_USEnglish