Digiqole ad

Fox News yatangaje ko Obama yapfuye kubera umu Hacker

Umwe mu bantu binjira mu mikorere y’abandi kuri Internet (Hacker) yinjiye mu gasanduku ka twitter (twitter account) k’igitangazamakuru gikomeye muri USA cya FOX NEWS maze atangaza ko President Obama yitabye Imana arashwe kuri uyu wa mbere.

Tweet y’uyu mu hacker yagiraga iti:”Fox News iratangaza ko Barack Obama yarashwe mu gituza no mu muhogo agahita yitaba Imana kuri iyi tariki ya 4 Nyakanga

Ubu butumwa bwasomwe n’abantu batagira ingano muri Amerika ndetse no kwisi, bugaca igikuba bwamaze igihe kigera ku masaha 2 FOX NEWS batarabasha kubukuraho cyangwa kubunyomoza kuko babonaga bwanditswe n’umuntu wa Fox News mu gihe yari umu Hacker.

Ubu butumwa bwagaragaye saa 9 kw’isaha yo mu Rwanda, abiyita ” Script Kiddies” nibo bigambye guhimba iki kinyoma.

Bakimara kwinjira muri account ya twitter ya Fox news banditse tweet (ubutumwa) bati:”Twishimiye kwisubiza twitter na email byacu. Mugire umunsi mwiza w’iya 4th Nyakanga”

Itariki ya 4 Nyakanga muri USA ukaba ari umunsi ukomeye w’ubwigenge bwa leta z’unze ubumwe z’amerika bizihizaga kuri uyu wambere.

Ubutumwa (tweets) zatanzwe n'umu Hacker

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

4 Comments

  • uyu muginga ibi niki yarakoze ra??????

  • aba hackels muri iyi minsi bameze nabi cyane kuburyo bisigaye biteye ikibazo kwemera ibyo usomye kuri net

  • That is somehow good!! Bagomba gukomeza kwiga,uriya mu harker ni umuhanga bamuhe akazi.

  • IBI KO ATARI BYIZA

Comments are closed.

en_USEnglish