Floyd Mayweather ni umukire kandi aranabyirata
Umukinnyi w’iteramakofe wo muri USA Floyd Mayweather abarirwa mu bakinnyi bakina uyu mukino bafite amafaranga menshi kandi bayaguramo ibintu bihenze cyane kurusha abandi ku Isi. Afite imodoka zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni eshanu z’ama Euro( £5m). Ikinyamakuru Forbes kivuga ku baherwe umwaka ushize cyemeje ko uyu mugabo w’imyaka 37 yinjije miliyoni 66 z’amadolari.
Aherutse gushyira ifoto kuri Instagram ahagaze imbere y’amamodoka ye n’indege yanditse ho ngo: “Murakaza neza mu Isi y’ibikinisho byanjye. Ninde muri mwe ushaka kuza ngo akine?”
Mu mamodoka ye harimo za Bugatti Veyrons, Bugatti Veyron Grand Sport, Ferrari 458 Spiders ebyiri, Lamborghini Aventador, Porsche 911 Turbo S, na Ferrari 599 GTB Fiorano.
Imodoka yihuta kurusha izindi atunze ni iyitwa Bugatti Veyron ifite umuvuduko wa kilometer 267 ku isaha. Izi modoka zo mu bwoko bwa Bugatti nizo modoka zihenda atunze kuko buri imwe igura miliyoni imwe y’ama Euro. Imodoka atunze ihendutse ni Porshe 911 yaguze ama euro 150,000.
Imodoka ze zose yaziguze ama euro miliyoni 5, 45 tudashyizemo igiciro cy’indege.
Aherutse nanone kwereka Isi imiguru y’inkweto ze, amataratara, ndetse n’amasaha ahenze atunze abinyujije kuri Instagram.
Umwe mu bantu batigeze batangazwa n’ubukire bw’uyu mugabo ni mukeba we bahanganye mu mukino w’iteramakofe witwa Manny Pacquiao.
Uyu kuri uyu wa mbere yagize ati: “ Ibyo kuba Mayweather yerekana ibyo atunze ntacyo bimbwiye! Niba ari umugabo azaze turwane kuko ndamutegereje.”
Abakunda Boxing bavuga ko umukino hagati y’aba bagabo nuba uzaba uhenze cyane kuko uzawutsinda ashobora kuzahita atahana miliyoni 250 z’amadolari.
Mailonline
UM– USEKE.RW