Digiqole ad

Floyd Mayweather ni umukire kandi aranabyirata

 Floyd Mayweather  ni umukire kandi aranabyirata

Umukinnyi w’iteramakofe wo muri USA Floyd Mayweather abarirwa mu bakinnyi bakina uyu mukino bafite amafaranga menshi kandi bayaguramo ibintu bihenze cyane kurusha abandi ku Isi. Afite  imodoka  zose hamwe zifite  agaciro ka miliyoni eshanu z’ama Euro( £5m). Ikinyamakuru Forbes kivuga ku baherwe umwaka ushize cyemeje ko uyu mugabo w’imyaka 37 yinjije miliyoni 66 z’amadolari.

Uyu mugabo yereka Isi ko afite amafaranga ye kandi ayagura ibyo ashaka byose
Uyu mugabo yereka Isi ko afite amafaranga ye kandi ayagura ibyo ashaka byose

Aherutse gushyira ifoto kuri Instagram ahagaze imbere y’amamodoka ye n’indege yanditse ho ngo: “Murakaza neza mu Isi y’ibikinisho byanjye. Ninde muri mwe ushaka kuza ngo akine?”

Mu mamodoka ye  harimo za Bugatti Veyrons, Bugatti Veyron Grand Sport, Ferrari 458 Spiders ebyiri, Lamborghini Aventador,  Porsche 911 Turbo S, na  Ferrari 599 GTB Fiorano.

Imodoka yihuta kurusha izindi atunze ni iyitwa Bugatti Veyron  ifite umuvuduko wa kilometer 267 ku isaha. Izi modoka zo mu bwoko bwa  Bugatti nizo modoka zihenda atunze kuko buri imwe igura miliyoni imwe y’ama Euro. Imodoka atunze ihendutse ni Porshe 911 yaguze ama euro 150,000.

Imodoka ze zose yaziguze ama euro miliyoni 5, 45  tudashyizemo igiciro cy’indege.

Aherutse nanone kwereka Isi imiguru y’inkweto ze, amataratara, ndetse n’amasaha ahenze atunze abinyujije kuri Instagram.

Umwe mu  bantu batigeze batangazwa n’ubukire bw’uyu mugabo ni mukeba we bahanganye mu mukino w’iteramakofe   witwa Manny Pacquiao.

Uyu kuri uyu wa mbere yagize ati: “ Ibyo kuba Mayweather yerekana ibyo atunze ntacyo bimbwiye! Niba ari umugabo azaze turwane kuko ndamutegereje.”

Abakunda Boxing bavuga ko umukino hagati y’aba bagabo nuba uzaba uhenze cyane kuko uzawutsinda ashobora kuzahita atahana miliyoni 250 z’amadolari.

Imodoko yo mu bwoko bwa Lomborghini ya Mayweather
Imodoka yo mu bwoko bwa Lomborghini ya Mayweather
Bughati y'umutuku ihenze cyane kandi yihuta  ku muvuduko wa Kilometero 269 ku isaha
Bughatti y’umutuku ihenze cyane kandi yihuta ku muvuduko wa Kilometero 267 ku isaha
Nguwo atwaye imwe muri za Bughatti ze
Nguwo atwaye imwe muri za Bughatti ze
Ferrari 599
Ferrari 599
Izindi Ferrari atunze
Izindi Ferrari atunze
Bughatti Veyron Grand y'umukara
Bughatti Veyron Grand y’umukara
Aha yarimo akina n'umusore wo muri Algentine
Aha yarimo akina n’umusore wo muri Argentine
Amaze kutsinda
Yumva ari igihangange cyane muri uyu mukino
Flyd Mayweather amaze imikino
Floyd Mayweather amaze gukina imikino 63 muri yo 26 yayitsinze akubita akagusha uwo bakina hasi ntiyeguke( knockout)
Aha yari yaje kureba Basketball hamwe n'umukobwa we
Aha yari yaje kureba Basketball hamwe n’umukobwa we. Uyu mugabo aritegura kuzakina n’Umwongereza Amir Khan nawe ufatwa nk’igihangange mu iteramakofe muri iki gihe

Mailonline

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish