Digiqole ad

FIFA Ranking: u Rwanda nanone rwasubiye inyuma imyanya 8

 FIFA Ranking: u Rwanda nanone rwasubiye inyuma imyanya 8

u Rwanda rwafashe umwanya mwiza rutigeze rujyaho

U Rwanda rukomeje gusubira inyuma  ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, noneho rwatakaje imyanya umunani.

Nyuma yo gutsindwa na Mozambique, Amavubi yasubiye inyuma imyanya umunani ku rutonde rwa FIFA
Nyuma yo gutsindwa na Mozambique, Amavubi yasubiye inyuma imyanya umunani ku rutonde rwa FIFA

Amavubi yatsindiwe mu rugo n’ikipe y’igihugu ya Mozambique muri  Kamena 2016.

Ibi byatumye ku rutonde rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, u Rwanda rwongera gusubira inyuma, rutakaza imyanya umunani, ruva ku mwanya wa 103 rugera ku mwanya wa 111.

Nubwo yatsinzwe na Chile ku mukino wa nyuma wa Copa America, Argentine niyo ikiyoboye uru rutonde.

Naho Portugal yatwaye igikombe cy’Uburayi, yavuye ku mwanya wa munani (8), iba iya gatandatu (6)

Amakipe icumi ya mbere ku isi

1,Argentine
2,Ububiligi
3,Colombia
4,Ubudage
5,Chile
6, Portugal
7,Ubufaransa
8,Espagne
9,Brazil
10,Italy

Amakipe atanu ya mbere muri Africa:

1,Algerie (32 ku isi)
2, Ghana (36 ku isi)
3, Senegal (41 ku isi)
4,Egypt (43 ku isi)
5, Cameroon (53 ku isi)

Amakipe ya mbere mu karere:

1,DR Congo (59 ku isi)
2,Uganda (69 ku isi)
3,Kenya (89 ku isi)
4,Rwanda (111 ku isi)
5,Tanzania (123 ku isi)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nta gitangaza kirimo kuko nta championnat iri mu gihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish