FESPAD i Huye byari ibicika
Mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye kuri uyu wa 26 Gashyantare kuva ku gicamunsi, niho habereye Iserukiramuco Nyafrika riri kubera mu Rwanda.
Ni ibirori by’itabiriwe cyane cyane n’urubyiruko rwinshi rw’i Huye, rwiganjemo urwo muri Kaminuza n’urwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri kariya karere.
Habayeho amarushanwa y’imbyino gakondo ndetse no mu mbyino za kizungu yashimishije abari aho cyane.
Abashanyijwe bari bagenewe ibihembo kuva ku bihumbi 300 000Rwf (aba mbere)kugeza ku bihumbi 150 000Rwf (aba gatatu).
Uko bakurikiranye:
Mu mbyino n’indirimbo gakondo
1: IMANZI, itorero ryo mu karere ka Huye
2:GARUKUREBE nabo bo mu karere ka Huye
3:NDORIMANA Emamnuel wari kumwe numuvandimwe we amafasha gucuranga imirya ya gakondo, ni abo mu karere ka Huye.
Naho mbyino n’indirimbo bya kizungu
1: INSHOZA itsinda ry’abasore n’inkumi b’i Huye
2: Biberakurora Felicien waturutse i Muhanga wabyinaga umudiho wa kizungu wenyine benshi bagatangarira iyo mpano ye.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
congretulation ku itorero imanzi
Comments are closed.