Digiqole ad

FERWAFA nayo yihanganishije ababuze ababo mu mpanuka y’indege muri Colombia

 FERWAFA nayo yihanganishije ababuze ababo mu mpanuka y’indege muri Colombia

Vincent de Gaulle Nzamwita wa FERWAFA yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’ababuze ababo

Muri Colombia habereye impanuka y’indege yari itwaye ikipe yo muri Brazil, Associação Chapecoense de Futebol, kimwe n’abandi benshi ku isi, ubuyobozi bwa FERWAFA nabwo bwihanganishije ababuze ababo n’umuryango w’umupira w’amaguru muri Brazil.

Vincent de Gaulle Nzamwita wa FERWAFA yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n'ababuze ababo
Vincent de Gaulle Nzamwita wa FERWAFA yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’ababuze ababo

Mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki 29 Ugushyingo 2016, mu gace ka La Union ho muri Colombia habereye impanuka y’indege yari itwaye abantu 81, barimo abagenzi 72, n’abakozi icyenda (9) bayo.

Iyi ndege yari itwaye ikipe yo mu kiciro cya mbere muri Brazil Chapecoense FC  yari igiye gukina umukino ubanza wa Copa Sudamerica wari kuyihuza na Atletico Nacional yo muri Colombia, kuri uyu wa gatatu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ribinyijije mu ku muyobozi waryo Nzamwita Vincent Degaule yihanganishije imiryango yabuze abayo muri iyi mpanuka.

Nzamwita yagize ati: “Umuryango w’umupira w’amaguru mu Rwanda, tubabajwe cyane n’iyi mpanuka y’indege yatwaye ubuzima bwa benshi bo ikipe ya Associação Chapecoense de Futebol. Twifurije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil gukomeza kwihangana. Dufite ku mutima imiryango y’ababuze ababo.”

Abantu bane muri batandatu (6) bari barokotse iyi mpanuka kuri uyu wa kabiri, bajyanywe mu bitaro i Bogota muri Colombia nabo bashizemo umwuka.

Ubu abagihumeka ni babiri muri 81 bari mu ndege.

Imirambo n'abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Bogota
Imirambo n’abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Bogota
Muri batandatu bari barokotse ubu babiri gusa nibo bagihumeka
Muri batandatu bari barokotse ubu babiri gusa nibo bagihumeka
Iyi ndege yajyaga mu mujyi wa Medellin yarashwanyaguritse bikomeye
Iyi ndege yajyaga mu mujyi wa Medellin yarashwanyaguritse bikomeye
Iyi kipe yose yatikiriye muri iyi mpanuka
Iyi kipe yose yatikiriye muri iyi mpanuka

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish