Digiqole ad

FDLR yemeye gutanga Sylvestre Mudacumura muri TPIR

Umuyobozi w’agateganyo w’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda “Forces démocratiques de libération du Rwanda (FDLR)” yatangaje ko FDLR yiteguye gufata Sylvestre Mudacumura ikamushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda “TPIR” kugira ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside akekwaho.

Mudacumura
Mudacumura yari mu basirikare bakuru ba FAR

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa “RFI” iravuga ko kuba uyu muyobozi Victor Byiringiro ashobora kuba atangaje iki cyemezo yabyumvikanyeho na Sylvestre Mudacumura kubera inyungu runaka cyangwa se aba bagabo bombi bakaba bafitanye ibibazo.

Kugeza ubu FDLR ifite impungenge ko igihe runaka bashobora kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta ya Congo “FARDC” n’umutwe w’ubutabazi woherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kurwanya imitwe yitwara gisirikare yose ibuza Abanyekongo umutekano.

Byiringiro aherutse gutangaza ko biteguye gushyira hasi ibirwanisho ariko batabihaye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye “MONUSCO” cyangwa FARDC kuko ngo ubu babafata nk’abanzi.

Yaba MONUSCO na Guverinoma ya DRC baratangaza ko biteguye gufasha ubuyobozi bwa FDLR gufata Mudacumura.

Lambert Mendé, Umuvugizi wa Leta ya Congo yavuze ko bagiye gukurikirana ayo makuru ariko ngo nta cyizere afitiye ibyo FDLR ivuga, ahubwo ngo bashobora kuba bashaka gukomeza kubona igiheno kurangaza ibikorwa bigamije kubambura intwaro.

Abashidikanye ko FDLR ishobora gutanga Mudacumura babishingira ahanini ko uyu murwanyi ari umwe mu nkingi za FDLR yubakiyeho imbaraga zayo igihe kinini.

Sylvestre Mudacumura ni umwe mubashakishwa cyane na TPIR kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rundi ruhande ariko Mudacumura aranashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) kubera ibyaha bitandukanye birimo ibyibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, gufata abagore ku ngufu no kwinjiza abana bato mu gisirikare yakoreye muri Congo Kinshasa.

Pascal Turlan, umujyanama muri CPI ati “Amakuru yose ashobora gufasha mu gushyira mu bikorwa ibyo impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zivuga ahawe ikaze.”

Mudacumura Sylvestre yashyiriweho Miliyoni eshanu z’Amadolari (5.000.000$) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku muntu uwo ariwe wese uzamufata.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bakeka ko ariya mafaranga bayabaha se baramutse bamutanze? wapi!

  • nibishyikirize inkiko kandi basabe Imana imbabazi

  • Ibyo ni ibyo bikora babeshya abantu gusa. Ariko ntacyo bitwaye, igihe ni kigera bazabibazwa

  • Amaherezo y’inzira ni mu nzu uyu mutype azafatwa! Amarorerwa bakoze azabatera imivumo ubuzima bwabo bwose. Naho Mende we ni theatre aba akina kuko arabizi ko aba bantu bakoranye na Leta ye kuva bahagera. Niba ariko nayo ibipakuruye ubwo niho politiki igeze. Tubitege amaso.

  • biragoye gufata uyu mudacumura..niba hari ababikora buriya tuzabyumva.

  • mbanje kuba suhuza FDLR nimitwe ifite mudacumura niba koko arukuri bashaka kumutanga birashobokako harundi uzamusimbura umurusha noneho ubugome kuko FDLR ntakiza nakimwe yakora kibaho murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish