FDLR umutwe w’iterabwoba UN ikwiye kurwanya – François de Donnea
François-Xavier de Donnea ukuriye komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi nyuma y’aho komisiyo ayoboye isuriye u Rwanda yatangaje ko FDLR iri mu mashyamba ya Congo ari umutwe w’iterabwoba ukwiye kurwanywa ndetse kandi ngo uwo mutwe ntukwiye kuba wagirana imishyikirano n’u Rwanda.
Xavier de Donnea w’imyaka 72, yabivuze kuri uyu wa 09 Nyakanga mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yaho abo badepite basuye i Mutobo bakaganira n’abitandukanyije n’umutwe wa FDLR bagatahuka mu Rwanda.
Uyu mugabo wigeze kuba umuyobozi w’umujyi wa Bruxelles aratunga agatoki FDLR ko ari umutwe ukora ibikorwa bibi muri Kongo birimo guhungabanya umutekano, gufata ku ngufu ndetse no gusahura ibya rubanda.
Avuga ko ibyo ngo bikwiye gutuma Umuryango w’Abibumbye(UN) ufite ingabo nyinshi muri Congo ugiramo uruhare mu kwambura intwaro uwo mutwe.
Xavier de Donnea yagize ati “ Abayobora uyu mutwe wa FDLR nibo bari ku isonga mu gukoresha abandi bawurimo ibikorwa bibi. Ibi bikwiye guhagarikwa kuko uriya mutwe ari umutwe mbona ko ari uw’iterabwoba.”
Itsinda ry’abadepite ryari rimaze iminsi ine mu Rwanda aho ryahageze kuwa gatandatu tariki ya 06 Nyakanga aho basuye ibice bitandukanye by’u Rwanda.
Senateri BIZIMANA Jean Damascene ukuriye komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano ari nayo yatumiye abo badepite bane bo mu Ububiligi avuga ko urwo ruzunduko rwari rugamije gukomeza ubutwererane n’ubufatanye hagati y’inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda niy’Ububiligi ndetse no kuganira kubibazo ku bibazo by’umutekano mu karere kugirango abo badepite bagire isura nyayo y’ibibazo byo mu karere bityo hakabaho n’ubufatanye mugushaka ibisubizo.
Sen BIZIMANA avuga ko nyuma y’uru ruzinduko komisiyo ayoboye nayo izategura kujya kubishyura.
Emmanuel TUYISENGE
UM– USEKE.RW
0 Comment
General soki M23 yamweretse ko ahamashiriza ko hategerwa…Ariko abatazi M23 murayibarirwa nibashaka babareke m23 ibanze ibagabanye…
Hhahahaha Kayigema wowe ndabona utazi icyo umuzungu aricyo!!!ubwo se ko uwo yavuze ko fdlr ari umutwe w’iterabwoba hanyuma umukuriye uyu munsi ariwe ministre w’ububanyi n’amahanga Didier Rynders akavuga ko uRwanda rugomba kuvugana na FDLR ubwo urumva wafata iki ukareka iki??? hano harimo urujijo cyane ahubwo nitutitonda bizavamo imbwa yiruka. reba ku kinyamakuru kitwa la lible.be urebe actualite international.
Jule merci de ce cette reference. Politiki ni umukino mubi cyane. Ubu se muri bariya bagabo bombi ninde uvugira leta y’Ububirigi? Niba ntibeshya ndabona ministre w’ububanyi n’amahanga ari mieux placé.Mbese ni ryari twe abanyarwanda dukoresha zino mbuga tuzaba neutre mu gutanga amakuru no gukora les analyses critiques kugira ngo abo tubwira bashobore kumenya aho ibintu bigana.
Jules wasomye iki muri icyo kinyamakuru,kuko mu nkuru ifite umutwe uvuga ngo””les Grands Lacs doivent être à l’agenda international”ntaho iki kinyamakuru kivuga ko ububiligi bushyigikiye FDLR,cyangwa ko bushyigikiye ko Leta y’u Rwanda ishyikirana na FDLR..oya ahubwo Ministre Labille yavuze ko kubera ibibera muri Syrie na Egype amahanga yose ariho yerekeje amaso,bigatuma yibagirwa ibibera muri aka karere k’ibiyaga bigali,ikinyamakuru gisoza kivuga mu magambo ya Ministre Labille”Il est conscient que “le chemin est encore long”, mais dit avoir remarqué tant à Kigali, le mois passé, qu’actuellement à Kinshasa qu’il y a une “fenêtre d’opportunité” qu’il ne faut pas laisser passer. KNS:icyo ashaka kuvuga aha ni uko akurikije ibyo yabonye i kigali mu kwezi gushize(yari yasuye u Rwanda)ndetse n’ibyo yabonye i Kinshasa ngo abona hari idirishya ry’amahirwe umunta atapfa kureka ko u Bubiligi bugiye kongera kugarura ikibazo cy’aka karere kuruhando mpuza mahanga,ntana hamwe bavuga ibyo gusaba u Rwanda gushyikirana na FDLR kandi niba nibuka neza nahano ntago byari mubimushishikaje,yazanywe no kuvugurura umubano n’u Rwanda wasaga n’ucumbagira…niba ari cyo kifuzo cyawe wabivuga neza utabeshyeye:http://www.lalibre.be/actu/international/labille-les-grands-lacs-doivent-etre-a-l-agenda-international-
Rwema soma .. http://www.lalibre.be/actu/international/didier-reynders-appelle-le-burundi-a-la-plus-grande-prudence-dans-l-application-de-lois-51dbdd6d357089491c327458
Inkuru ivuga ngo “Didier Reynders appelle le Burundi à la “plus grande prudence” dans l’application de lois” mu gice cya kabiri cyiyo nkuru .. urasangamo ibyo Didier avuga ku Rwanda
Abazungu baba babeshya ….. Le ministre belge des Affaires étrangères, Didier Reynders,a implicitement appelé mardi le Rwanda à négocier lui aussi avec ses rebelles hutus réfugiés dans l’est de la République démocratique du Congo (RDC), une perspective que Kigali refuse en considérant que ce groupe, les Forces démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR), a conservé son idéologie génocidaire. “Il est clair que le dialogue avec toutes les forces que l’on qualifie souvent de négatives, si elles ne prennent pas les armes, si elles acceptent de dialoguer (…), c’est d’abord une priorité nationale”, puis “dans la région” des Grands Lacs…
Soma ibirambuye kuri iyi link:
http://www.lalibre.be/actu/international/didier-reynders-appelle-le-burundi-a-la-plus-grande-prudence-dans-l-application-de-lois-51dbdd6d357089491c327458
Comments are closed.